21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Amategeko y’Imana ni yo azaba urugero ngenderwaho rwo gusuzumiraho imico

n’imibereho y’abantu mu rubanza. Umunyabwenge yaravuze ati: “Wubahe Imana kandi

ukomeze amategeko yayo, kuko ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana

umurimo wose mu rubanza.” 688 Intumwa Yakobo yihanangirije abavandimwe be ati:

“Muvuge kandi mukore nk’abajya gucirwa urubanza n’amategeko atera umudendezo.”

Yakobo 2:12.

Abazasangwa batunganye mu rubanza, bazaba mu mugabane wo kuzuka kw’abakiranutsi.

Yesu yaravuze ati: « Ariko abemerewe kuzagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera

ku kuzuka mu bapfuye, . . . bazamera nk’abamarayika, bakaba ari abana b’Imana, kuko ari

abana b’umuzuko. »639 Na none kandi Yesu aravuga ati: “abakoze ibyiza bazazukira

ubugingo.” Yohana 5:29. Abakiranutsi bapfuye ntibazazuka kugeza aho urubanza

ruzarangirira rukabashyira mu mugabane w’abakwiriye kuzukira guhabwa ubugingo. Ubwo

ibyanditswe kuri bo bizaba bisuzumwa kandi bagafatirwa umwanzuro, ntabwo bo ubwabo

bazaba bahagaze muri urwo rukiko.

Yesu azahagoboka ababere umuvugizi, ababuranire imbere y’Imana. “Icyakora, nihagira

umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka.”

1Yohana 2:1. “Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n’intoki, hasuraga ha handi h’ukuri,

ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.” “Ni

cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ngo

abasabire.” 690

Ubwo ibitabo by’ibyanditswe ku bantu byabumburwaga, imibereho y’abantu bose bizeye

Yesu igaragazwa imbere y’Imana. Ahereye ku babanjirije abandi bose kuba ku isi, Umuvugizi

wacu yerekana iby’ibisekuru byose byagiye bikurikirana, maze asoreza ku bakiriho. Izina

ryose riravugwa, urubanza rwa buri wese rugasuzumanwa ubushishozi. Amazina amwe

akemerwa, ayandi ntiyemerwe. Igihe hagize umuntu ufite ibyaha bicyanditswe mu bitabo byo

mu ijuru, ibyaha bitihanwe ngo bibabarirwe, izina rye rizahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo,

kandi ibyanditswe bigaragaza imirimo myiza bakoze bizahanagurwa mu gitabo cy’Imana

cy’urwibutso. Uwiteka yabwiye Mose ati: “Uncumuyeho wese, ni we nzahanagura mukure

mu gitabo cyanjye.” Kuva 32:33. N’umuhanuzi Ezekiyeli yaravuze ati: “Ariko umukiranutsi

nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, . . . Ibyo gukiranuka yakoze byose, nta na kimwe

kizibukwa. . . ” Ezekiyeli 18:24.

Abantu bose bihannye ibyaha byabo by’ukuri, kandi kubwo kwizera bakisunga amaraso

ya Yesu we gitambo cyabo gikuraho ibyaha, bagiriwe imbabazi maze zandikwa imbere

y’amazina yabo mu bitabo byo mu ijuru. Kuko bahindutse abafite umugabane ku butungane

bwa Kristo kandi imico yabo igasangwa ihuje n’amategeko y’Imana, ibyaha byabo

byarahanaguwe, kandi bo bazasangwa bakwiriye guhabwa ubugingo buhoraho. Uhoraho

avugira mu muhanuzi Yesaya iti: “Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe

nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi.” 691 Yesu yaravuze

354

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!