Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Igice Cya 28 – Isuzumarubanza mu Ijuru Umuhanuzi Daniyeli aravuga ati: “Nkomeza kureba mbona batera intebe za cyami, Uwabayeho ibihe byose aricara. Imyambaro ye yerereranaga nk’inyange, umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera, intebe ye ya cyami yari ibirimi by’umuriro, inziga zayo zagurumanaga nk’umuriro. Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk’umugezi, abagaragu ibihumbi n’ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye. Urukiko rujyamo, ibitabo by’ibyo abantu bakoze barabibumbura.” 678 Uko ni ko mu nzozi Umuhanuzi yeretswe umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba, ubwo imico n’imibereho by’abantu bizanyuzwa imbere y’Umucamanza w’isi yose, kandi umuntu wese agahabwa “ibikwiranye n’ibyo yakoze.” Umukuru Wabayeho ibihe byose ni Imana Data. Umunyazaburi yaravuze ati: “Imisozi itaravuka, utararamukwa isi n’ubutaka, uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, ni wowe Mana.” 679 Ni Yo nkomoko y’ibyaremwe byose kandi ikaba isoko y’amategeko yose agomba gukoreshwa muri uru rubanza. Kandi abamarayika bazira inenge ibihumbi n’ibihumbi, nk’abakozi n’abahamya, bari bari muri uru rukiko. “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu, aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe, asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere. Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira; kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.” 680 Ukuza kwa Kristo kuvugwa aha, ntabwo ari ukugaruka kwe kuri iyi si. Asanga Uwabayeho ibihe byose mu ijuru, kugira ngo ahabwe ubutware, icyubahiro n’ubwami azegurirwa ku iherezo ry’umurimo we w’umuhuza. Uko ni ko kuza kuvugwa aha kwavuzwe mu buhanuzi ko kuzabaho ku iherezo ry’iminsi 2300 mu mwaka wa 1844. Ntabwo ari ukugaruka kwe ku isi. Umutambyi wacu Mukuru yari ashagawe n’abamarayika bo mu ijuru, yinjira ahera cyane maze agaragara imbere y’Imana kugira ngo akore umugabane uheruka w’umurimo akorera umuntu. Ni umurimo w’urubanza rugenzura ndetse no guhongerera abantu bose bazasangwa ko babikwiriye. Mu muhango wagiraga icyo ushushanya wakorerwaga mu buturo bwera bwo mu isi, ababaga baje imbere y’Imana bafite kwicuza no kwihana, kandi ibyaha byabo bigashyirwa ku buturo bwera binyuze mu maraso y’igitambo gitambirwa ibyaha, abo bonyine ni bo bungurwaga n’umurimo wo ku Munsi w’Impongano. Muri ubwo buryo, mu munsi ukomeye wo guhongerera ubuheruka ndetse n’urubanza rw’igenzura, ibyitabwaho gusa ni iby’ubwoko bw’Imana. Urubanza rw’abanyabibi rwo ni umurimo wihariye ndetse utandukanye n’uwo, kandi uzabaho nyuma y’aho. “Igihe cy’urubanza kirageze kandi rubanjirije kuri twebwe ab’inzu y’Imana. None se ubwo rubanjirije kuri twe, iherezo ry’abatumvira Ubutumwa bwiza bw’Imana rizaba irihe?” 681 352
Ibintu By'Ukuri Ibitabo by’urwibutso mu ijuru byanditswemo amazina n’ibikorwa byose by’abantu, bibereyeho guhamya imyanzuro y’urubanza. Umuhanuzi Daniyeli aravuga ati: “Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa.” Yohana wahishuriwe na we ubwo yavugaga ibyo yongeyeho ati: “Kandi n’ikindi gitabo kirabumburwa, ni cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze.” 682 Igitabo cy’ubugingo cyanditswemo amazina y’abantu bose bagize uruhare mu murimo w’Imana mu bihe byose. Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” Luka 10:20. Pawulo avuga iby’abakozi b’indahemuka bakoranye na we ati: “amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Abafilipi 4:3. Ubwo Daniyeli yitegerezaga “igihe cy’umubabaro utigeze kubaho,” yavuze ko abantu b’Imana bazarokorwa, “umuntu wese uzasangwa yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.” Kandi umuhishuzi Yohana avuga ko abazinjira mu murwa w’Imana ari abo amazina yabo “yanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama.” 683 “Igitabo cy’urwibutso” cyandikirwa imbere y’Imana, kikandikwamo ibikorwa byose byiza “by’abubaha Uwiteka, bakita ku izina rye.” Malaki 3:16. Amagambo yabo agaragaza kwizera n’ibikorwa byabo by’urukundo, byandikwa mu ijuru. Nehemiya yerekeza kuri ibyo avuga ati: “Mana yanjye ujye unyibuka ku bw’ibyo, kandi ntuzahanagura imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y’Imana yanjye.” 684 Mu gitabo cy’Imana cy’urwibutso, umurimo wose wo gukiranuka wanditswemo ubutazasibangana. Igishuko cyose umuntu yatsinze, icyaha cyose umuntu yanesheje, ijambo ryose rihumuriza abandi, rihora ryibukwa muri icyo gitabo. Kandi umurimo wose w’ubwitange, umubabaro wose n’agahinda umuntu yihanganiye kubwa Kristo, byose birandikwa. Umunyazaburi aravuga ati: “Ubara kurorongotana kwanjye: ushyira amarira yanjye mu icupa ryawe; mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” Zaburi 56:8. Hari na none ahandi handikwa ibyaha by’abantu. “Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza cyangwa ikibi.” «Ijambo ry’imfabusa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka. » Umukiza na we aravuga ati: “Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n’amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” 685 Ibigambirirwa mu rwihisho, biboneka mu gitabo kitabeshya; kuko «Imana izatangaza ibyari byarahishwe mu mwijima, kandi ikagaragaza n’imigambi yo mu mitima. » 686“Dore ibyo biranditswe imbere yanjye, sinzabyihorera; . . . Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, n’ukwa ba sogokuruza wanyu nzakubiturira hamwe.” 687 Icyo umuntu akoze cyose kinyura imbere y’Imana kikandikwa ko ari igikorwa cyo gukiranuka cyangwa se ko ari icyo gukiranirwa. Mu buhanga butangaje kandi butagereranywa, imbere y’izina ryose mu bitabo byo mu ijuru, handikwa ijambo ryose ry’ibinyoma, umurimo wose wo kwikanyiza, inshingano yose ituzujwe n’icyaha cyose gikorerwa mu rwihisho. Imiburo yoherezwa n’ijuru cyangwa gucyaha kwirengagijwe, igihe cyapfushijwe ubusa, igihe cyakoreshejwe nabi, imbaraga zakoreshejwe mu kwimakaza ibyiza cyangwa ibibi ndetse n’ingaruka zabyo zikomeye, byose byandikwa n’umumarayika. 353
- Page 309 and 310: Ibintu By'Ukuri kumenya inzira bany
- Page 311 and 312: Ibintu By'Ukuri bubone kwezwa.” I
- Page 313 and 314: Ibintu By'Ukuri ijuru, ukorera Aher
- Page 315 and 316: Ibintu By'Ukuri “Azubaka urusenge
- Page 317 and 318: Ibintu By'Ukuri Uwo ni wo wari umur
- Page 319 and 320: Ibintu By'Ukuri Nk’uko kubwo kwiz
- Page 321 and 322: Ibintu By'Ukuri Uko kuza kwe kandi
- Page 323 and 324: Ibintu By'Ukuri bukwe.” 586 Ariko
- Page 325 and 326: Ibintu By'Ukuri watanzwe ubwo Krist
- Page 327 and 328: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 25 - Amat
- Page 329 and 330: Ibintu By'Ukuri biteguye umunsi w
- Page 331 and 332: Ibintu By'Ukuri Iyo nyamaswa yahawe
- Page 333 and 334: Ibintu By'Ukuri yacyo ndetse n’im
- Page 335 and 336: Ibintu By'Ukuri n’uko bahumeka ni
- Page 337 and 338: Ibintu By'Ukuri w’icyumweru, cyan
- Page 339 and 340: Ibintu By'Ukuri cya Patimosi yabony
- Page 341 and 342: Ibintu By'Ukuri itsinda ry’abibwi
- Page 343 and 344: Ibintu By'Ukuri cy’Isabato? nyama
- Page 345 and 346: Ibintu By'Ukuri Muri iki gihe nk’
- Page 347 and 348: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 27 - Ubub
- Page 349 and 350: Ibintu By'Ukuri Imana. Amasambu n
- Page 351 and 352: Ibintu By'Ukuri naje gukuraho amate
- Page 353 and 354: Ibintu By'Ukuri kumvira ayo mategek
- Page 355 and 356: Ibintu By'Ukuri Nimutyo he kugira u
- Page 357 and 358: Ibintu By'Ukuri gushyigikira umurim
- Page 359: Ibintu By'Ukuri Izo ni zo mbuto zo
- Page 363 and 364: Ibintu By'Ukuri ati: “Unesha, ni
- Page 365 and 366: Ibintu By'Ukuri nk’uko biri byere
- Page 367 and 368: Ibintu By'Ukuri kureba uko Satani a
- Page 369 and 370: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 29 - Inko
- Page 371 and 372: Ibintu By'Ukuri ntibyamuteye gushim
- Page 373 and 374: Ibintu By'Ukuri muri gahunda n’am
- Page 375 and 376: Ibintu By'Ukuri Ubwo Satani yacibwa
- Page 377 and 378: Ibintu By'Ukuri w’Imana yarapfuye
- Page 379 and 380: Ibintu By'Ukuri nziza, cyangwa ngo
- Page 381 and 382: Ibintu By'Ukuri Kamere y’ubuhenda
- Page 383 and 384: Ibintu By'Ukuri bafungiwe muri gere
- Page 385 and 386: Ibintu By'Ukuri Ibindi byitegererez
- Page 387 and 388: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 32 - Imit
- Page 389 and 390: Ibintu By'Ukuri gisigaye muri uwo m
- Page 391 and 392: Ibintu By'Ukuri Mu ntwaro zikomeye
- Page 393 and 394: Ibintu By'Ukuri n’umuntu wese ku
- Page 395 and 396: Ibintu By'Ukuri Muri icyo gihe ubwo
- Page 397 and 398: Ibintu By'Ukuri Adamu na Eva bamaze
- Page 399 and 400: Ibintu By'Ukuri b’abanyakuri, ari
- Page 401 and 402: Ibintu By'Ukuri y’iby’idini mur
- Page 403 and 404: Ibintu By'Ukuri ubutabera bwayo, n
- Page 405 and 406: Ibintu By'Ukuri w’Imana yarandits
- Page 407 and 408: Ibintu By'Ukuri Ariko se igihe Yesu
- Page 409 and 410: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 34 - Mbes
Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 28 – Isuzumarubanza mu Ijuru

Umuhanuzi Daniyeli aravuga ati: “Nkomeza kureba mbona batera intebe za cyami,

Uwabayeho ibihe byose aricara. Imyambaro ye yerereranaga nk’inyange, umusatsi we wasaga

n’ubwoya bw’intama bwera, intebe ye ya cyami yari ibirimi by’umuriro, inziga zayo

zagurumanaga nk’umuriro. Imbere ye haturukaga umuriro utemba nk’umugezi, abagaragu

ibihumbi n’ibihumbi baramuherezaga, uko bari ibihumbi bitabarika bahagaze imbere ye.

Urukiko rujyamo, ibitabo by’ibyo abantu bakoze barabibumbura.” 678

Uko ni ko mu nzozi Umuhanuzi yeretswe umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba, ubwo

imico n’imibereho by’abantu bizanyuzwa imbere y’Umucamanza w’isi yose, kandi umuntu

wese agahabwa “ibikwiranye n’ibyo yakoze.” Umukuru Wabayeho ibihe byose ni Imana

Data. Umunyazaburi yaravuze ati: “Imisozi itaravuka, utararamukwa isi n’ubutaka, uhereye

iteka ryose ukageza iteka ryose, ni wowe Mana.” 679 Ni Yo nkomoko y’ibyaremwe byose

kandi ikaba isoko y’amategeko yose agomba gukoreshwa muri uru rubanza. Kandi

abamarayika bazira inenge ibihumbi n’ibihumbi, nk’abakozi n’abahamya, bari bari muri uru

rukiko.

“Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu, aziye

mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe, asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza

imbere. Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose

y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose

butazashira; kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho.” 680 Ukuza kwa Kristo kuvugwa

aha, ntabwo ari ukugaruka kwe kuri iyi si. Asanga Uwabayeho ibihe byose mu ijuru, kugira

ngo ahabwe ubutware, icyubahiro n’ubwami azegurirwa ku iherezo ry’umurimo we

w’umuhuza. Uko ni ko kuza kuvugwa aha kwavuzwe mu buhanuzi ko kuzabaho ku iherezo

ry’iminsi 2300 mu mwaka wa 1844. Ntabwo ari ukugaruka kwe ku isi. Umutambyi wacu

Mukuru yari ashagawe n’abamarayika bo mu ijuru, yinjira ahera cyane maze agaragara

imbere y’Imana kugira ngo akore umugabane uheruka w’umurimo akorera umuntu. Ni

umurimo w’urubanza rugenzura ndetse no guhongerera abantu bose bazasangwa ko

babikwiriye.

Mu muhango wagiraga icyo ushushanya wakorerwaga mu buturo bwera bwo mu isi,

ababaga baje imbere y’Imana bafite kwicuza no kwihana, kandi ibyaha byabo bigashyirwa ku

buturo bwera binyuze mu maraso y’igitambo gitambirwa ibyaha, abo bonyine ni bo

bungurwaga n’umurimo wo ku Munsi w’Impongano. Muri ubwo buryo, mu munsi ukomeye

wo guhongerera ubuheruka ndetse n’urubanza rw’igenzura, ibyitabwaho gusa ni iby’ubwoko

bw’Imana. Urubanza rw’abanyabibi rwo ni umurimo wihariye ndetse utandukanye n’uwo,

kandi uzabaho nyuma y’aho. “Igihe cy’urubanza kirageze kandi rubanjirije kuri twebwe

ab’inzu y’Imana. None se ubwo rubanjirije kuri twe, iherezo ry’abatumvira Ubutumwa bwiza

bw’Imana rizaba irihe?” 681

352