Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Abakristo bo mu itorero rya mbere bari abantu badasanzwe. Imyitwarire yabo itagira amakemwa no kwizera kwabo kudakebakeba byahoraga ari ikirego kibuza amahoro abanyabyaha. Nubwo bari bake, batagira umutungo mwinshi, badafite imyanya ihanitse n’ibyubahiro bikomeye, bateraga ubwoba inkozi z’ibibi z’ahantu hose imico yabo n’inyigisho zabo byamenyekanaga. Ni yo mpamvu abanyabyaha babanganga nk’uko umunyabibi Kayini yanze murumuna we Abeli. Impamvu yatumye Kayini yica Abeli ni yo yatumye abanze kumva ijwi rya Mwuka Muziranenge bica abana b’Imana. Ni cyo cyatumye Abayuda banga Umukiza bakanamubamba; kuko ubutungane n’ubuziranenge bw’imico ye bwahoraga burega kwikunda no kononekara kwabo. Kuva mu gihe cya Kristo kugeza ubu, abigishwa be b’indahemuka bagiye bangwa kandi bakarwanywa n’abakunda inzira z’icyaha kandi bakazigenderamo. None se ni mu buhe buryo ubutumwa bwiza bushobora kwitwa ubutumwa bw’amahoro? Igihe Yesaya yahanuraga kuvuka kwa Mesiya, yamwise « Umwami w’amahoro.» Igihe abamarayika bamenyeshaga abungeri b’intama ko Kristo yavutse, baririmbiye mu bibaya by’i Betelehemu bavuga bati: « Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.» Luka 2:14. Ayo magambo abahanuzi bavuze asa n’avuguruzanya n’ayo Kristo yavuze ati: «Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi : sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.” Matayo 10:34. Nyamara iyo usobanukiwe neza izo mvugo zombi, usanga zivuga rumwe rwose. Ubutumwa bwiza ni ubutumwa bw’amahoro. Abantu baramutse bemeye kubwakira kandi bakabwumvira, Ubukristo ni gahunda yazanira isi yose amahoro, ubwumvikane ndetse n’umunezero. Ubukristo buhuriza abemera inyigisho zabwo bose mu isano y’ubuvandimwe bwimbitse. Icyazanye Kristo ni ukunga umuntu n’Imana, bityo akunga n’umuntu na mugenzi we. Nyamara abatuye isi benshi bakoreshwa na Satani, ari we mwanzi kabuhariwe wa Kristo. Ubutumwa bwiza bubigisha amahame agenga imibereho anyuranye cyane n’ingeso zabo n’ibyifuzo byabo maze bigatuma baburwanya. Banga ubutungane bushyira ku mugaragaro ibyaha byabo kandi bukabiciraho iteka maze bigatuma barenganya abababwiriza kugira imibereho igendera ku mabwiriza yabwo y’ukuri kandi atunganye. Ni muri ubwo buryo Ubutumwa bwiza bwiswe inkota, kuko ukuri bwigisha kubyutsa urwango n’amakimbirane. Uburinzi bw’Imana bukomeye bwemera ko intungane zirenganywa n’inkozi z’ibibi bwagiye buyobera abantu benshi bafite intege nke mu byo kwizera. Bamwe bageza n’aho benda kureka kwiringira Imana kwabo kuko ireka abantu basaye mu byaha bakaba abakire mu gihe abeza kandi b’intungane bo bababazwa kandi bagashinyagurirwa n’ubushobozi bw’abo banyabibi. Baribaza bati, bishoboka bite ko Imana ikiranuka, y’inyambabazi kandi ifite ubushobozi butagira iherezo, yakwihanganira akarengane n’ubugome bimeze bityo? Icyo ni ikibazo tudashobora gukemura. Imana yaduhaye ibihamya bihagije by’urukundo rwayo, bityo ntitugomba gushidikanya ubugwaneza bwayo kuko tudashobora gusobanukirwa uburyo iturinda. Umukiza yabonye mbere y’igihe gushidikanya kwari kuzagerageza imitima y’abigishwa be bageze mu gihe 28

Ibintu By'Ukuri cy’akarengane n’imibabaro myinshi maze arababwira ati : «Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja’. Niba bandenganije, namwe bazabarenganya.” Yohana 15:20. Yesu yababajwe ku bwacu kuruta uko undi muyoboke we wese yababazwa n’ubugome bw’inkozi z’ibibi. Abababazwa by’agashinyaguro ndetse bakicwa bahorwa kwizera kwabo baba bageze ikirenge cyabo mu cy’Umwana w’Imana ukundwa. «Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo.» 2 Petero 3:9. Ntabwo yibagirwa cyangwa ngo yirengagize abana bayo; ahubwo yemera ko ababi bagaragaza uko imico yabo imeze kugira ngo hatagira ushaka gukora ibyo Imana ishaka ubibeshyaho. Na none abakiranutsi banyuzwa mu mubabaro ukaze kugira ngo ubwabo batunganywe; kugira ngo batange urugero rwemeza abantu ko kwizera n’ubutungane byabo ari ukuri; ndetse no kugira ngo imyitwarire yabo itunganye ikebure abanyabyaha n’abatizera. Imana yemera ko abanyabyaha batera imbere kandi bakerekana urwango bayanga kugira ngo igihe bazaba bujuje urugero rw’ibicumuro byabo, mu gihe cyo kurimbuka buheriheri kwabo bazibonere ko Imana itabera kandi ko ari inyambabazi. Umunsi wo kwihorera kwayo uri bugufi ubwo abagomeye amategeko yayo bakanarenganya ubwoko bwayo bazahabwa ingororano ikwiriye ibyo bakoze, ubwo buri bugome n’akarengane kose bakoreye intore z’Imana zayinambyeho bazabihanirwa nk’ababikoreye Kristo ubwe. Hari ikindi kibazo amatorero yo muri iki gihe cyacu agomba kwitaho. Intumwa Pawulo yaravuze ati, «abashaka kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.» 2 Timoteyo 3:12. None se kuki kurenganya ubwoko bw’Imana bisa n’ibyacogoye cyane? Impamvu imwe rukumbi ibitera ni uko itorero ryataye ukwera kwaryo rigakurikiza ibyo ab’isi bakora ku buryo ntagituma barirwanya. Ntabwo iyobokamana ryo muri iki gihe cyacu rirangwa n’imico itunganye yarangaga kwizera kwa Gikristo kw’abo mu gihe cya Kristo n’abo mu gihe cy’intumwa ze. Impamvu imwe rukumbi ituma muri iki gihe ubukristo busa n’ubufatanyije n’isi ni uko abakristo badohotse bagashyigikira icyaha, ni uko kandi bakabije kutita ku kuri gukomeye ko mu Ijambo ry’Imana, ni ukubera ko gukiranuka kuzima kugaragara mu itorero ari guke cyane. Nihabaho ivugururwa mu kwizera n’imbaraga byarangaga itorero rya mbere, muzirebera uko umutima wo kurenganya uzongera ukabaho kandi imiriro yo kurenganya izongera gukongezwa. 29

Ibintu By'Ukuri

Abakristo bo mu itorero rya mbere bari abantu badasanzwe. Imyitwarire yabo itagira

amakemwa no kwizera kwabo kudakebakeba byahoraga ari ikirego kibuza amahoro

abanyabyaha. Nubwo bari bake, batagira umutungo mwinshi, badafite imyanya ihanitse

n’ibyubahiro bikomeye, bateraga ubwoba inkozi z’ibibi z’ahantu hose imico yabo n’inyigisho

zabo byamenyekanaga. Ni yo mpamvu abanyabyaha babanganga nk’uko umunyabibi Kayini

yanze murumuna we Abeli. Impamvu yatumye Kayini yica Abeli ni yo yatumye abanze

kumva ijwi rya Mwuka Muziranenge bica abana b’Imana. Ni cyo cyatumye Abayuda banga

Umukiza bakanamubamba; kuko ubutungane n’ubuziranenge bw’imico ye bwahoraga burega

kwikunda no kononekara kwabo. Kuva mu gihe cya Kristo kugeza ubu, abigishwa be

b’indahemuka bagiye bangwa kandi bakarwanywa n’abakunda inzira z’icyaha kandi

bakazigenderamo.

None se ni mu buhe buryo ubutumwa bwiza bushobora kwitwa ubutumwa bw’amahoro?

Igihe Yesaya yahanuraga kuvuka kwa Mesiya, yamwise « Umwami w’amahoro.» Igihe

abamarayika bamenyeshaga abungeri b’intama ko Kristo yavutse, baririmbiye mu bibaya by’i

Betelehemu bavuga bati: « Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu

bo yishimira.» Luka 2:14. Ayo magambo abahanuzi bavuze asa n’avuguruzanya n’ayo Kristo

yavuze ati: «Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro mu isi : sinaje kuzana

amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.” Matayo 10:34. Nyamara iyo usobanukiwe neza izo

mvugo zombi, usanga zivuga rumwe rwose. Ubutumwa bwiza ni ubutumwa bw’amahoro.

Abantu baramutse bemeye kubwakira kandi bakabwumvira, Ubukristo ni gahunda yazanira

isi yose amahoro, ubwumvikane ndetse n’umunezero. Ubukristo buhuriza abemera inyigisho

zabwo bose mu isano y’ubuvandimwe bwimbitse. Icyazanye Kristo ni ukunga umuntu

n’Imana, bityo akunga n’umuntu na mugenzi we. Nyamara abatuye isi benshi bakoreshwa na

Satani, ari we mwanzi kabuhariwe wa Kristo. Ubutumwa bwiza bubigisha amahame agenga

imibereho anyuranye cyane n’ingeso zabo n’ibyifuzo byabo maze bigatuma baburwanya.

Banga ubutungane bushyira ku mugaragaro ibyaha byabo kandi bukabiciraho iteka maze

bigatuma barenganya abababwiriza kugira imibereho igendera ku mabwiriza yabwo y’ukuri

kandi atunganye. Ni muri ubwo buryo Ubutumwa bwiza bwiswe inkota, kuko ukuri bwigisha

kubyutsa urwango n’amakimbirane.

Uburinzi bw’Imana bukomeye bwemera ko intungane zirenganywa n’inkozi z’ibibi

bwagiye buyobera abantu benshi bafite intege nke mu byo kwizera. Bamwe bageza n’aho

benda kureka kwiringira Imana kwabo kuko ireka abantu basaye mu byaha bakaba abakire

mu gihe abeza kandi b’intungane bo bababazwa kandi bagashinyagurirwa n’ubushobozi

bw’abo banyabibi. Baribaza bati, bishoboka bite ko Imana ikiranuka, y’inyambabazi kandi

ifite ubushobozi butagira iherezo, yakwihanganira akarengane n’ubugome bimeze bityo? Icyo

ni ikibazo tudashobora gukemura.

Imana yaduhaye ibihamya bihagije by’urukundo rwayo, bityo ntitugomba gushidikanya

ubugwaneza bwayo kuko tudashobora gusobanukirwa uburyo iturinda. Umukiza yabonye

mbere y’igihe gushidikanya kwari kuzagerageza imitima y’abigishwa be bageze mu gihe

28

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!