21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

gushyigikira umurimo w’ubutumwa bwiza. Iyaba abantu bose biyita abayoboke ba Kristo bari

bejejwe mu by’ukuri, mu cyimbo cyo gutagaguza ubutunzi bwabo ku bitagira umumaro

ndetse no kwinezeza mu buryo bwangiza, ubwo butunzi bwajyanwa mu mutungo w’Uwiteka,

kandi Abakristo batanga urugero rwiza ku byo kwirinda, kwiyanga no kwitanga. Bityo baba

umucyo w’isi.

Abatuye isi birunduriye mu binezeza imibiri yabo. “Irari ry’umubiri, irari ry’amaso no

kwibona ku by’ubugingo”, ni byo bisigaye biyobora imbaga nyamwinshi y’abantu. Ariko

abayoboke ba Kristo bo, bahamagariwe kuba abera. “Muve hagati ya ba bandi,

mwitandukanye, ni ko Uwiteka Ushobora byose avuga, kandi ntimugakore ku kintu cyose

gihumanye.” Mu mucyo w’ijambo ry’Imana, dushobora guhamya tudashidikanya ko kwezwa

kudatera umuntu kwitandukanya rwose n’ibyifuzwa by’ibyaha ndetse no guhaza irari

ry’iby’isi, atari ukwezwa nyakuri.

Abantu buzuje ibi bisabwa ngo: “Nuko muve hagati ya ba bandi . . . kandi ntumugakore

ku kintu cyose gihumanye,” Imana ibaha iri sezerano ngo: “Nzabakira, kandi nzababera So,

namwe muzambera abahungu n’abakobwa, ni ko Uwiteka Ushoborabyose avuga.” 666

Kumenya neza no gukungahara mu by’Imana, ni amahirwe ndetse n’inshingano bya buri

Mukristo wese. Yesu yaravuze ati: “Ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima

na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.” 667 “Ariko inzira y’umukiranutsi ni

nk’umuseke utambitse, ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.” 668 Intambwe

yose yo kwizera no kumvira yegereza umuntu komatana na Kristo we Mucyo w’isi, we

“utarangwamo umwijima na muke.” Imyambi irabagirana ya Zuba ryo Gukiranuka irasira

abagaragu b’Imana, bityo na bo bagomba kumurikishiriza abandi imirasire Ye. Nk’uko

inyenyeri zitwereka ko mu kirere hari umucyo mwinshi ufite ubwiza uzitera kurabagirana, ni

ko n’Abakristo bakwiriye kwerekana ko hariho Imana yicaye ku ntebe ya cyami mu isanzure,

ifite imico ikwiriye gusingizwa no kwiganwa. Ubuntu buva kuri Mwuka wayo, ukubonera

n’ubutungane by’imico ya Yo bizagaragarira mu bahamya bayo.

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abanyakolosi, agaragaza imigisha myinshi yahawe abana

b’Imana. Yaranditse ati: “Ni cyo gituma tudasiba kubasabira, uhereye igihe twabyumviye,

twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose, ngo mumenye neza

ibyo Imana ishaka, mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose,

mwere imbuto z’imirimo myiza yose, kandi mwunguke kumenya Imana, mukomereshejwe

imbaraga zose, nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko

mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo.” 669

Yongera kwandikira Abanyefezi, agira ngo bene Data bo muri Efezi bagere ku rugero rwo

gusobanukirwa neza n’ubugari bw’amahirwe y’abakristo. Yabagaragarije neza imbaraga

itangaje n’ubumenyi bakwiriye guhabwa nk’abahungu n’abakobwa b’Imana Ishobora byose.

Bahawe “gukomezwa cyane mu mitima yabo kubw’Umwuka we, bahabwa gushora imizi no

gukurira mu rukundo, kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure

349

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!