21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Muziranenge azakangurira ubushobozi bwabo gukora ibyo Imana ishaka. Kubwo gushaka

guhaza ipfa n’irari ry’umubiri, ntabwo bazigera batera intege nke cyangwa ngo banduze ituro

batura Se wo mu ijuru.

Intumwa Petero aravuga ati: “Mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya

ubugingo.” (1 Petero 2:11). Icyaha cyose kigusha ikinya ubushobozi bw’umuntu kandi

cyikica imyumvire mu by’ubwenge n’iby’umwuka bityo ijambo ry’Imana na Mwuka wayo

ntibishobore gukora ku mutima. Pawulo yandikira Abanyakorinti avuga ati: “Twiyezeho

imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.” (2 Abakorinto

7:1). Kandi ku mbuto z’Umwuka: “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza,

ingeso nziza, ukwizera no kugwa neza,” yongeyeho “kwirinda.” (Abagalatiya 5:22, 23).

Nubwo hari aya magambo yahumetswe n’Imana, ni abantu bangahe bavuga ko ari

Abakristo baca intege imbaraga zabo kubwo gukurikirana inyungu cyangwa gutwarwa

n’ibigezweho? Ni abantu bangahe banduza ishusho y’Imana bafite babinyujije mu kugwa

ivutu, kunywa ibisindisha ndetse no kujya mu binezeza bibuzanyijwe! Kandi itorero naryo

aho kugira ngo ricyahe, akenshi rishyigikira ikibi ryemerera abantu guhaza irari ryabo ry’inda,

kurarikira inyungu cyangwa gukunda ibibanezeza kugira ngo risibe icyuho kiri mu butunzi

bwaryo kidashobora kuzuzwa n’urukundo bakunda Kristo. Yesu aramutse yinjiye mu

matorero yo muri iki gihe maze akabona ibirori n’ubucuruzi bwanduye bihakorerwa mu izina

ry’itorero, mbese ntiyakwirukana abo batesha agaciro itorero nk’uko yirukanye abavunjiraga

mu rusengero?

Intumwa Yakobo avuga yuko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere “buba buboneye.”

Mbese iyo iyi ntumwa iza guhura n’abo bantu bavugisha izina ry’icyubahiro rya Yesu iminwa

yandujwe n’itabi, abantu bafite umwuka n’impagarike byandujwe n’umunuko w’itabi, kandi

banduza umwuka wo mu kirere ndetse bagatera ababakikije bose guhumeka uburozi, - mbese

iyo Yakobo abona inyifato inyuranyije n’ubutungane buvugwa mu butumwa bwiza, aho

ntiyajyaga kuyirwanya akavuga ko ari inyifato “y’isi, y’irari ry’umubiri kandi ko ikomoka

kuri Satani”? Ababaswe n’itabi, bavuga ko bafite umugisha wo kwezwa, barata ko bafite

ibyiringiro by’ijuru; nyamara ijambo ry’Imana rivuga ryeruye ko “muri ryo hatazinjira ikintu

gihumanya.” (Ibyahishuwe 21:27).

“Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo

mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro.

Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” 665 Umuntu wese weguriye umubiri we

kuba urusengero rwa Mwuka Muziranenge, ntabwo azabatwa n’ingeso mbi. Imbaraga ze

azikesha Kristo wamuguze amaraso ye. Ibyo atunze ni iby’Uwiteka. Mbese yabura ate

kubarwaho icyaha igihe apfusha ubusa ibyo yaragijwe? Buri mwaka abiyita Abakristo

batagaguza amafaranga menshi ku bitagira umumaro kandi bihumanya mu gihe abantu benshi

barimbuka bazira kubura ijambo ry’ubugingo. Biba Imana icyacumi n’amaturo mu gihe ku

gicaniro cyo kurimbura irari baharira ibirenze ibyo batanga mu gufasha abakene cyangwa mu

348

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!