21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Ubwo Yobu yumvaga ijwi ry’Imana mu nkubi y’umuyaga, yaravuze ati: “Ni cyo kinteye

kwizinukwa, nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu.” 660 Igihe Yesaya

yabonaga ubwiza bw’Imana maze akumva ijwi rirenga ry’abakerubi basingiza Imana bati:

“Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera, . . .” ni bwo yatatse ati: “Mbonye ishyano, ndapfuye,

kuko nanduye.” Pawulo amaze kuzamurwa akajyanwa mu ijuru rya gatatu maze akumva

ibintu umuntu atabasha kurondora, yiyise “uworoheje hanyuma y’abera bose.” Yohana

ukundwa wahoraga mu gituza cya Yesu kandi witegereje ikuzo rye, ni we waguye imbere ya

marayika maze amera nk’upfuye. 661

Abagendera munsi y’umusaraba w’i Kaluvari ntibashobora na rimwe kwishyira hejuru

cyangwa kwirata ko bamaze gucika ingoyi y’icyaha. Bazirikana ko ibyaha byabo ari byo

byateje umubabaro ukomeye wamenye umutima w’Umwana w’Imana, kandi iki gitekerezo

kizabatera kwicisha bugufi. Ababa hafi ya Yesu basobanukirwa neza intege nke ndetse

n’ubunyacyaha (kamere ihora ihengamiye ku cyaha) by’inyokomuntu, bityo ibyiringiro

byabo rukumbi biri mu byo Umukiza wabambwe akazuka yakoze.

Muri iki gihe ukwezwa kwamamaye mu isi ya Gikristo kujyanirana n’umwuka wo

kwishyira hejuru no kwirengagiza amategeko y’Imana. Bene uko kwezwa ntikugaragara mu

byo Bibiliya yigisha. Abamamaza uko kwezwa bigisha ko ari umurimo ukorwa mu kanya

gato bikaba birangiye, kandi ko kubwo kwizera konyine, uwo murimo ubageza ku butungane

bwuzuye. Baravuga bati: “Izere gusa, bityo umugisha ni uwawe.” Uwakira uko kwezwa nta

wundi mwete asabwa kugira. Na none kandi bahakana ububasha bw’amategeko y’Imana,

bakavuga ko babatuwe ku nshingano yo kubahiriza amategeko. Ariko se, byashoboka ko

umuntu yaba uwera, ahuje n’ubushake bw’Imana n’imico yayo nyamara atagendana

n’amategeko agaragaza kamere yayo n’ubushake bwayo, ndetse akerekana ibiyishimisha?

Kwifuza idini ryorohereza abantu, ridasaba umuhati, kwigomwa no kwiyanga ndetse no

kwitandukanya n’iby’isi, byatumye habaho imyizerere yabaye gikwira ari yo myizerere yo

kwizera, kwizera gusa. Ariko se ijambo ry’Imana ryo ryavuze iki? Intumwa Yakobo aravuga

ati: “Mbese bene Data, byavura iki, niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba

ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza?. . . Wa muntu utagira imirimo

we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari imfabusa? Mbese sogokuruza Aburahamu

ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro?

Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose

n’imirimo ye? . . . Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no

kwizera gusa.” 662

Ibyo ijambo ry’Imana rihamya bivuguruza iyi nyigisho igusha abantu mu mutego ivuga

ibyo kwizera kutagira imirimo. Ntabwo ukwizera ari ko gusaba guhabwa ibyiza by’ijuru

nyamara nta kuzuza ibyangombwa bishingirwaho mu gutanga imbabazi. Ukwibeshya ni ko

gukora ibyo kuko ukwizera nyakuri gushingiye ku masezerano y’Ibyanditswe Byera ndetse

no ku cyo byigisha.

346

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!