21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

None se ubwo aba ahawe umudendezo wo kugomera amategeko? Pawulo aravuga ati:

“Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.”

“Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute?” Kandi Yohana na

we aravuga ati: “Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo, kandi

amategeko yayo ntarushya.” 654

Mu kuvuka bundi bushya, umutima wiyunga n’Imana kandi ukumvira amategeko yayo.

Iyo izi mpinduka zikomeye zabaye ku munyabyaha, aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo,

avuye mu cyaha ageze mu butungane, avuye mu kwica amategeko y’Imana no mu bwigomeke

ageze mu kumvira no kuyoboka Imana. Imibereho ya kera yo kwitandukanya n’Imana iba

ishize maze hagatangira imibereho mishya y’ubwiyunge, kwizera n’urukundo. Maze

“gukiranuka kw’amategeko” kugasohorezwa muri twe, “abadakurikiza ibya kamere

y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.” (Abaroma 8:4). Bityo imvugo y’umuntu izaba

iyi ngo: “Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Ni yo ntekereza umunsi ukira.” (Zaburi

119:97).

“Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo.” (Zaburi 19:7)

Hatariho amategeko, abantu ntibamenya neza ubutungane no kwera by’Imana cyangwa ngo

bamenye ibicumuro byabo n’uburyo badatunganye. Ntabwo bakwemezwa ibyaha byabo mu

buryo nyakuri kandi ngo bumve ko bakeneye kwihana. Kuba batabona ko bazimiye kubwo

kwica amategeko y’Imana, ntibanumva ko bakeneye amaraso ya Kristo akuraho ibyaha.

Bakira ibyiringiro by’agakiza ariko batahindutse byimbitse mu mitima, habe no guhinduka

k’ubugingo. Uku ni ko guhinduka kw’amajyejuru kwiganza cyane, kandi imbaga y’abantu

benshi binjira mu itorero nyamara batarigeze bifatanya na Kristo.

Inyigisho z’ibinyoma zerekeye kwezwa, kandi zikomoka mu gusuzugura no kwirengagiza

amategeko y’Imana, zifite umwanya w’ingenzi mu matorero yo muri iki gihe. Izo nyigisho ni

ibinyoma mu mahame yazo kandi ingaruka zazo ziteza akaga. Kuba muri rusange zakirwa

neza n’abazumva, bituma birushaho kuba ngombwa ko abantu bose basobanukirwa neza

n’icyo Ibyanditswe Byera byigisha kuri iyo ngingo.

Kwezwa nyakuri ni inyigisho ya Bibiliya. Intumwa Pawulo mu rwandiko yandikiye

Abanyatesaloniki yaravuze ati: “Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu.” Anasenga

agira ati: “Imana y’amahoro ibeze rwose.” 655 Bibiliya yigisha neza icyo kwezwa ari cyo

ndetse n’uburyo kugerwaho. Umukiza yasabiye abigishwa be ati: “ubereshe ukuri: Ijambo

ryawe ni ryo kuri.”(Yohana 17:17). Na none kandi Pawulo yigisha ko abizera bagomba

“kwezwa na Mwuka Muziranenge.” (Abaroma 15:16). Umurimo wa Mwuka Muziranenge ni

uwuhe? Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Uwo Mwuka w’ukuri naza, azabayobora mu kuri

kose.” Umunyazaburi nawe yaravuze ati: “Amategeko yawe ni ukuri.” Amahame akomeye

y’ubutungane aboneka mu mategeko y’Imana ahishurirwa abantu na Mwuka Muziranenge

n’ijambo ry’Imana. Kandi kubera ko amategeko y’Imana yera, atunganye kandi akaba meza,

akaba ari inyandiko igaragaza ubutungane bw’Imana, igikurikiraho ni uko imico ibyarwa no

344

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!