21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

naje gukuraho amategeko;” “kugeza aho ijuru n’isi bizashirira, amategeko ntazavaho inyuguti

n’imwe cyangwa agace kayo gato.” 650 Kandi no ku bimwerekeyeho Kristo ubwe yaravuze

ati: “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima

wanjye.” 651

Muri kamere yayo, amategeko y’Imana ntahinduka kuko agaragaza ubushake n’imico

by’Uwayashizeho. Imana ni urukundo, n’amategeko yayo na yo ni urukundo. Amahame abiri

y’ingenzi ayo mategeko ashingiyeho ni ugukunda Imana no gukunda abantu. “Urukundo ni

rwo rusohoza amategeko.” Imico y’Imana ni ubutungane n’ukuri; iyo kandi ni nayo kamere

y’amategeko yayo. Umunyazaburi aravuga ati: “Amategeko yawe ni ukuri;” “ibyo wategetse

byose ni ibyo gukiranuka.” 652 Intumwa Pawulo aravuga ati: “Noneho amategeko ni ayera,

ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka ni ryiza.” (Abaroma 7:12). Kuba bene aya

mategeko agaragaza imico n’ubushake by’Imana, ahoraho nk’Uwayashyizeho.

Guhinduka no kwezwa ni byo bihuza abantu n’Imana bikabatera gukurikiza amahame

y’amategeko y’Imana. Mu itangiriro, Imana yaremye umuntu ku ishusho yayo. Uwo muntu

yari ahuje rwose na kamere y’Imana ndetse n’amategeko yayo; amahame y’ubutungane yari

yanditswe mu mutima we. Ariko icyaha cyamutandukanyije n’Umuremyi we. Ntiyongeye

kurangwaho ishusho y’Imana. Umutima we warwanyaga amahame y’amategeko y’Imana.

“Kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse

ntushobora kuyumvira.” (Abaroma 8:7). Ariko “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane,

byatumye itanga umwana wayo w’ikinege,” kugira ngo umuntu abashe kungwa n’Imana.

Binyuze mu byo Kristo yakoze, umuntu abasha kongera kungwa n’Umuremyi we. Umutima

we ugomba kugirwa mushya n’ubuntu bw’Imana; agomba kugira imibereho mishya ikomoka

mu ijuru. Uku guhinduka ni ko kwitwa kubyarwa ubwa kabiri, uko Yesu avuga ati: “utabyawe

ubwa kabiri ntabasha kubona ubwami bw’Imana.”

Intambwe ya mbere mu kwiyunga n’Imana, ni ukwemera icyaha. “Icyaha ni ukwica

amategeko.” “Kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.” 653 Kugira ngo amenye icyaha

cye, umunyabyaha agomba kugenzuza ubutungane bwe urugero ruhanitse rw’ubutungane

bw’Imana. Amategeko y’Imana ni indorerwamo yerekana ubutungane bw’imico kandi

ikabashisha umuntu gusobanukirwa n’intege nke agira.

Amategeko ahishurira umuntu ibyaha bye, ariko nta muti wo kubikira atanga. Mu gihe

amategeko asezeranira ubugingo uyumvira anavuga ko umugabane w’utayumvira ari urupfu.

Ubutumwa bwiza bwa Kristo bwonyine ni bwo bushobora gukiza umuntu gucirwaho iteka

cyangwa kwanduzwa n’icyaha. Agomba kwihana ku Mana yiciye amategeko; akizera Kristo,

we gitambo kimweza. Bityo rero, umunyabyaha “ababarirwa ibyaha byose yakoze mu bihe

byashize” maze agahinduka umuragwa wa kamere y’Imana. Kuva icyo gihe ahinduka

umwana w’Imana kuko yakiriye umwuka umuhindura umwana w’Imana umutakisha agira

ati: “Abba Data!”

343

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!