21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

kariho muri iki gihe, yaravuze ati: “Inkomoko imwe rukumbi y’ako kaga ni uko ababwiriza

birengagiza gushimangira amategeko y’Imana. Mu bihe byashize uruhimbi rwarangururaga

ijwi ry’umutimanama. . . Ababwiriza bacu b’imena, batangaga ubutumwa butangaje mu

bibwirizwa byabo, bakurikizaga icyitegererezo cya Shebuja Kristo, bakerereza amategeko

y’Imana, amabwiriza yayo ndetse n’ibihano bigenewe abatayubahiriza. Basubiragamo

imvugo y’ingenzi y’uburyo bubiri ivuga ko, “amategeko ari inyandiko y’ubutungane

bw’ijuru, kandi ko umuntu udakunda amategeko y’Imana aba adakunda n’ubutumwa bwiza;

kubera ko amategeko y’Imana kimwe n’ubutumwa bwiza, ari indorerwamo igaragagaza

imico nyakuri y’Imana. Akaga kayobora ku kandi ni ako gupfobya ububi bw’icyaha, ubugari

bwacyo n’ingaruka zacyo. Ku ruhande rumwe, uko uburemere bw’ubutungane bw’amategeko

buri ni ko ubwo kutayumvira na bwo buri. . .

Kuri ka kaga kavuzwe mbere, hiyongeraho akandi kaga ko gupfobya ubutabera bw’Imana.

Ibibwirizwa byo muri iki gihe byerekeza ku gutandukanya ubutabera bw’Imana

n’ubugiraneza bwayo, kumanura ubwo bugiraneza bugahindurwa amarangamutima mu

cyimbo cyo kubwerereza ku rwego rw’ihame. Iyobokamana rigezweho ritandukanya icyo

Imana yateranyije. Mbese amategeko y’Imana ni meza cyangwa ni mabi? Ni meza. Ku

bw’ibyo rero, ubutabera ni bwiza kuko umugambi wabwo ari ukubahiriza amategeko. Kubwo

kumenyera gupfobya amategeko n’ubutabera by’Imana, ndetse no gupfobya kutumvira

n’akaga by’abantu, mu buryo bworoshye, abantu bagwa mu kamenyero ko guha agaciro gake

ubuntu bwatanze impongano y’icyaha.” Bityo rero, bituma ubutumwa bwiza butakaza agaciro

kabwo mu bwenge bw’abantu, maze bidatinze bakaba biteguye no kwirengagiza Bibiliya

ubwayo.

Abigisha benshi mu by’idini bemeza bakomeje ko Kristo yakujeho amategeko urupfu rwe,

kandi ko kubw’ibyo abantu batarebwa n’ibyo asaba. Hari bamwe bayafata nk’umutwaro

uremereye cyane, maze mu buryo buhabanye n’ububata bwayo, bakigisha iby’umudendezo

umuntu abasha kwishimira ari mu butumwa bwiza.

Nyamara uko si ko intumwa n’abahanuzi bafataga amategeko yera y’Imana. Dawidi

yaravuze ati: “Kandi nzagendana umudendezo, kuko njya ndondora amategeko wigishije.”

647 Intumwa Yakobo wanditse nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo, yavuze ku mategeko cumi,

ko “atunganye, atera umudendezo.” 648 Kandi umuhishuzi nawe, hashize nk’imyaka 50

nyuma y’urupfu rwa Yesu, yavuze umugisha uzaba ku “bakurikiza amategeko y’Imana,

kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire

muri rwa rurembo.” 649

Ibivugwa ko Kristo kubw’urupfu rwe yakuyeho amategeko ya Se, nta shingiro bifite. Iyo

biza kuba bishoboka ko amategeko y’Imana ahinduka cyangwa akurwaho, ntibyari kuba

ngombwa ko Kristo apfa kugira ngo akize umuntu igihano cy’icyaha. Urupfu rwa Kristo, aho

kuba rwarakuyeho amategeko, ahubwo ruhamya ko amategeko y’Imana adakuka. Umwana

w’Imana yazanywe no “kogeza amategeko no kuyubahiriza.” Yaravuze ati: “Mwitekereza ko

342

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!