21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Imana. Amasambu n’ubutunzi, ibyo abantu bakora muri iyi si ni byo byuzuye intekerezo

z’abantu maze ibizahoraho bigahabwa agaciro gake.

Nubwo kwizera n’ubutungane byagabanutse hirya no hino, muri ayo matorero harimo

abayoboke nyakuri ba Kristo. Mbere y’uko urubanza ruheruka rw’Imana rucirwa isi, mu

bwoko bw’Imana hazabamo ububyutse bwo kubaha Imana k’umwimerere kutigeze kubaho

uhereye mu bihe by’intumwa. Mwuka w’Imana n’imbaraga zayo bizasukwa ku bana bayo.

Icyo gihe abantu benshi bazasohoka muri ayo matorero aho urukundo rw’iby’isi rwasimbuye

gukunda Imana n’ijambo ryayo.

Abantu benshi bo mu babwirizabutumwa n’abizera, bazemerana ibyishimo uko kuri

gukomeye Imana yatumye kwamamazwa muri iki gihe kugira ngo gutegurire abantu kugaruka

k’Umwami. Umwanzi w’abantu ashaka gukoma uwo murimo mu nkokora; kandi mbere

y’uko igihe cyo kwamamaza uko kuri kigera, azashishikarira kuwubuza kubaho akoresheje

kwinjiza ibyiganano. Muri ayo matorero umwanzi abasha gushyira munsi y’ubushobozi bwe

bushukana, azatuma hagaragara ko hasutswe umugisha w’Imana udasanzwe. Hazagaragara

icyo abantu bazatekereza ko ari ugukanguka gukomeye mu by’iyobokamana. Abantu benshi

bazashimishwa cyane no kwibwira ko Imana iri kubakorera ibitangaza kandi mu by’ukuri

uwo murimo uri gukorwa n’undi mwuka. Satani yiyoberanyije mu mwitero w’idini,

azagerageza kwagura ubutware bwe aharangwa Ubukristo hose. Mu bubyutse bwinshi

bwagiye bubaho mu kinyejana gishize, imbaraga nk’izo zagiye zikora ku rwego runini

cyangwa se ruto. Izo mbaraga kandi zizigaragariza mu bikomeye bizabaho mu gihe kiri

imbere. Hariho ugutwarwa gushingiye ku marangamutima, uruvange rw’ukuri n’ibinyoma

rwateguriwe kuyobya abantu. Nyamara nta muntu n’umwe ukwiriye gushukwa. Mu mucyo

w’ijambo ry’Imana, biroroshye gusobanukirwa n’iyo mikorere ya Satani. Ahantu hose abantu

bahinyura ubuhamya bw’Ibyanditswe Byera, bagatera umugongo uko kuri kumvikana,

gukora ku mutima kandi gusaba abantu kwitanga no kwitandukanya n’iby’isi, tumenye neza

ko bene aho hantu nta migisha y’Imana hahabwa. Kandi ufatiye ku itegeko Kristo ubwo

yatanze agira ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo,” bigaragara neza ko iyo mikorere atari

umurimo wa Mwuka w’Imana. 646

Mu kuri kw’ijambo ryayo, Imana ubwayo yihishuriye abantu; kandi abantu bose bemera

uko kuri bafite ingabo ibakingira ubushukanyi bwa Satani. Kutita kuri uko kuri ni byo

byakinguriye urugi ibibi biriho biba gikwira mu matorero yo mu isi. Kamere y’amategeko

y’Imana ndetse n’akamaro kayo byaribagiranye ku rwego rukomeye. Imyumvire itari ukuri

ku byerekeye kamere y’amategeko y’Imana, guhoraho iteka kwayo ndetse n’ibyo asaba,

yayoboye abantu mu buyobe ku birebana no guhinduka no kwezwa, bityo ingaruka ziba izo

kumanura urwego rw’ubutungane mu itorero. Aha ni ho hihishe ibanga ryo kubura kwa

Mwuka w’Imana n’imbaraga zayo mu bubyutse bwo muri iki gihe cyacu.

Mu matorero menshi, harimo abantu bakomeje kurinda ubutungane bwabo babizirikana

kandi bikabababaza cyane. Ubwo uwitwa Edwards A. Park yagaragazaga akaga mu by’idini

341

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!