21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Bashoboraga kuvugwaho aya magambo ngo: “Mwagize agahinda gatera kwihana.”

“Burya agahinda gahuje n’ibyo Imana ishaka gatera umuntu kwihana kakamugeza ku gakiza,

agahinda nk’ako nta mpamvu yo kukicuza. Naho agahinda gasanzwe ko muri iyi si kageza

umuntu ku rupfu. Mbega ibyiza mwazaniwe n’agahinda gahuje n’ibyo Imana ishaka! Mbega

umwete kabateye wo kwita ku byabaye ngo mwiregure! Mbega ukuntu kabateye kurakara no

guhagarika umutima! Mbega ibyifuzo n’ishyaka kabateye ngo mwemere guhana uwagize

nabi! Muri byose mwagaragaje ko muri abere muri urwo rubanza.” 645

Uyu ni wo musaruro uva mu murimo wa Mwuka Muziranenge. Nta gihamya cy’uko

umuntu yihanye by’ukuri keretse gusa iyo bimuteye guhinduka. Kwihana nyakuri gutera

umuntu gutanga icyo yarahiriye, akagarura ibyo yibye, akihana ibyaha bye, agakunda Imana

na bagenzi be, icyo gihe nibwo umunyabyaha abasha kumenya neza ko afitanye amahoro

n’Imana. Mu myaka yashize uwo ni wo musaruro wakurikiraga ibihe by’ikangura mu

by’iyobokamana. Bamenyekaniraga ku mbuto zabo, bakabita abahiriwe n’Imana

kubw’agakiza k’abantu no kubwo kuzahura inyokomuntu.

Ariko amenshi mu mavugurura yo muri iyi minsi yagiye arangwa no guhabana bikomeye

na kwa kwigaragaza k’ubuntu bw’Imana kwakurikiraga imirimo y’abagaragu b’Imana mu

bihe bya kera. Ni iby’ukuri ko umuriro wo gukanguka ugurumana hirya no hino, abantu

benshi bavuga ko bahindutse, kandi amatorero yuzuyemo abantu benshi; nyamara umusaruro

uvamo uteye ku buryo utashingirwaho ngo umuntu yizere ko habayeho gukura mu bya

Mwuka guhuje no gukura kw’amatorero. Umuriro ugurumana mu gihe gito maze ukazima

bidatinze, bityo ugasiga umwijima w’icuraburindi uruta uwariho mbere.

Akenshi ububyutse bwabaye rusange buterwa no gukangura intekerezo z’abantu

hakoreshejwe gukangura amarangamutima, gushyigikira urukundo rw’ibintu bishya kandi

bidasanzwe bikangaranya abantu. Abihana muri ubwo buryo, baba bafite ubushake buke bwo

kumva ukuri kwa Bibiliya ndetse no kudashishikarira ubuhamya bw’abahanuzi n’intumwa.

Gahunda zo mu itorero ntizigera zibashishikaza keretse gusa iyo zirimo ikintu kidasanzwe

kibakangura. Ubutumwa budakangura amarangamutima ntibugira icyo bubahinduraho.

Imiburo yeruye itangwa n’ijambo ry’Imana yerekeranye n’ibyiza byabo bizahoraho,

ntiyitabwaho.

Ku muntu wese wahindutse by’ukuri, kugirana isano n’Imana n’ibintu bizahoraho, ni byo

bizaba ingingo y’ingenzi mu buzima. Ariko se mu matorero y’ibirangirire yo muri iki gihe,

ni hehe hari umwuka wo kwiyegurira Imana? Usanga abizera batararetse ubwibone bwabo

ndetse no gukunda iby’isi. Usanga badashaka kwiyanga no kwikorera umusaraba, kuruta uko

bari bameze mbere y’uko bahinduka, ngo bakurikire Yesu w’umugwaneza kandi woroheje.

Iyobokamana ryahindutse umukino w’abatizera n’abashidikanya kubera ko abantu benshi

baryitirirwa batazi amahame yaryo. Imbaraga yo kubaha Imana isa n’iyenda gushira mu

matorero menshi. Gukora ingendo zo kujya kwishimisha, amakinamico yo mu nsengero,

ibitaramo, za tombora, kurimbisha amazu no kwibona byamaze kubuza abantu gutekereza

340

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!