21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Muri iki gihe nk’uko byagenze mu myaka ya kera, kwigisha ukuri gucyaha ibyaha

n’ubuyobe byo muri iki gihe bizabyutsa kurwanywa. “Kuko umuntu wese ukora ibibi yanga

umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana.” 638 Iyo abantu babonye ko

batabasha gushyigikira ukuri kwabo bakoresheje Ibyanditswe Byera, benshi biyemeza

kugushyigikiza amagambo gusa, kandi kubw’umwuka w’ubugome, bibasira imico

n’imigambi by’abashyigikiye ukuri kutemerwa na benshi. Iyo ni yo gahunda yagiye

ikurikizwa mu bihe byose. Eliya yavuzweho ko yateje ibyago Isirayeli, Yeremiya yagizwe

umugambanyi, Pawulo yarezwe ko yahumanyije urusengero. Guhera icyo gihe kugeza ubu,

abantu bagiye baba indahemuka ku kuri, bagiye barwanywa bakitwa abashukanyi, abayobe,

cyangwa abateza amacakubiri. Imbaga y’abantu binangiye ku buryo badashobora kwemera

ijambo ry’ubuhanuzi, bazemera badashidikanya ikirego kizashyirwa ku batinyuka gucyaha

ibyaha bikorwa muri iki gihe. Uwo mwuka uzagenda urushaho kwiyongera. Na Bibiliya

yigisha yeruye ko igihe kiri hafi ubwo amategeko y’igihugu azarwana n’amategeko y’Imana

ku buryo umuntu wese uzumvira amategeko yose y’Imana azamaganwa kandi agahabwa

ibihano nk’inkozi y’ibibi.

Mu gihe ibintu bimeze bityo, inshingano y’umubwirizabutumwa ni iyihe? Mbese azafata

umwanzuro ko ukuri kudakwiriye kuvugwa bitewe n’uko akenshi ingaruka ukuri gutera ari

ugukangurira abantu kwima amatwi cyangwa kurwanya ibyo kuvuga? Oya, nta mpamvu

umuvugabutumwa afite zo guhisha ubuhamya bw’ijambo ry’Imana bitewe n’uko ngo byateza

abantu guhaguruka bakaburwanya nk’uko abagorozi ba mbere na bo batagize izo mpamvu.

Ubuhamya bwo kwizera bwatanzwe n’intungane n’abishwe bazira ukwizera kwabo

bwanditswe kubw’inyungu z’ab’ibisekuru byagiye bikurikiraho. Izo ngero nzima

z’ubutungane n’ubudahemuka bushikamye zatangiwe kugira ngo zitere ubutwari

abahamagariwe guhaguruka bagahamya Imana muri iki gihe. Bahawe ubuntu n’ukuri,

batabiherewe kubigira ibyabo bwite, ahubwo ari ukugira ngo, binyuze kuri bo, kumenya

Imana bibashe kumurikira isi. Mbese Imana yahaye umucyo abagaragu bayo bo muri iki gihe?

Nuko rero bakwiriye kuwumurikishiriza abatuye isi.

Mu bihe bya kera Imana yabwiye umuvugizi wayo iti: “Ariko ab’inzu ya Isirayeli

ntibazakumvira, kuko nanjye banga kunyumvira.” Nubwo bimeze bityo yaravuze iti: “Maze

uzababwira amagambo yanjye, nubwo bazumva naho batakumva, kuko ari abagome

bikabije.” 639 Iri tegeko rihabwa umugaragu w’Imana muri iki gihe ngo: “Shyira ejuru uvuge

cyane, we kugerura; rangurura ijwi ryawe, ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo,

ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.” 640

Mu bushobozi bwose yaba yarahawe, umuntu wese wakiriye umucyo w’ukuri, afite iyo

nshingano ikomeye nk’iyo umuhanuzi wo mu Bisirayeli yari afite, wa wundi ijambo

ry’Uwiteka ryajeho rivuga riti: “Nuko rero, mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi

w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva mu kanwa kanjye, ubanyihanangiririze.

Nimbwira umunyabyaha nti: ‘Wa munyabyaha we, gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo

uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha

337

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!