21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

itsinda ry’abibwira ko ari intungane kandi bagasa n’abagaragaza gushishikarira umurimo

w’Imana. Nyamara gucyaha gukomeye k’Urondora imitima kugaragaza ko baribata

amategeko y’Imana.

Bityo rero, umuhanuzi agaragaza itegeko ryirengagijwe agira ati: “Uzongera gushinga

imfatiro zariho ku ngoma nyinshi; kandi uzitwa Uwica icyuho kandi Usibura inzira zijya mu

ngo. Nuhindukira ntukandagire Isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye

wera, ahubwo ukita Isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro,

ukawubaha, ntube icyigenge, ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku

bwawe, nuko uzishimira Uwiteka.” (Yesaya 58:12-14). Ubu buhanuzi burerekeza no ku gihe

cyacu. Icyuho cyaciwe mu mategeko y’Imana igihe Isabato yahindurwaga n’ububasha

bw’ubutegetsi bw’i Roma. Ariko igihe cyarageze kugira ngo itegeko ryatanzwe n’ijuru

risubire mu mwanya waryo. Icyuho kigomba gusanwa kandi imfatiro zariho ku ngoma nyinshi

na zo zigomba kuzamurwa zikubakwa.

Isabato yubahishijwe n’uko Umuremyi yayiruhutseho kandi ayiha umugisha, bityo

Adamu nawe yubahirizaga Isabato muri Edeni itunganye nawe akiri intungane. Adamu kandi

yakomeje kubahiriza Isabato ubwo yari amaze gucumura akirukanwa muri Edeni yari

imunejeje nyamara nyuma y’aho akihana. Isabato yubahirijwe n’abakurambere bose uhereye

kuri Abeli ukageza ku mukiranutsi Nowa, kuri Aburahamu no kuri Yakobo. Igihe ubwoko

bwatoranyijwe bwari buri mu bubata mu gihugu cya Misiri, buri hagati mu muco wari uganje

wo gusenga ibigirwamana, benshi muri bo batakaje kumenya amategeko y’Imana; ariko ubwo

Imana yabaturaga Isirayeli, mu buryo bukomeye, yatangarije amategeko yayo iryo teraniro

rinini kugira ngo babashe kumenya ubushake bwayo, kandi bayitinye (bayubahe) ndetse

bayumvire iteka ryose.

Guhera icyo gihe kugeza ubu kumenya amategeko y’Imana byagiye birindwa bikomeza

kuba ku isi, kandi Isabato yo mu itegeko rya kane yagiye yubahirizwa. Nubwo wa

“munyabugome” yageze ku mugambi we wo kuribatira itegeko ryera ry’Imana munsi

y’ibirenge bye, no muri cya gihe cy’ububasha bwe bukomeye, hariho abantu b’indahemuka

bubahiririzaga Isabato mu rwiherero. Kuva mu gihe cy’ubugorozi, muri buri gisekuru hagiye

habaho abantu bamwe bakomezaga kuyubahiriza. No mu bihe byinshi byo gukwenwa

n’itotezwa, hakomeje gutangwa ubuhamya bugaragaza ko amategeko y’Imana ahoraho ibihe

byose, kandi bukerekana n’inshingano yihariye yo kubahiriza Isabato yashyizweho mu irema.

Uko kuri nk’uko kugaragarira mu Byahishuwe 14, gufatanye “n’ubutumwa bwiza

bw’iteka ryose,” kandi kuzerekana itorero rya Kristo igihe azagarukira. Bityo, nk’ingaruka

y’ubutumwa bw’abamarayika batatu havugwa aya magambo ngo: “Aba ni abakurikiza

amategeko y’Imana kandi bakizera Yesu.” Ubu nibwo butumwa buheruka bugomba kuvugwa

mbere y’uko Umukiza agaruka. Umuhanuzi yabonye ko ubwo butumwa nibumara kuvugwa,

uwo mwanya umwana w’umuntu azaza mu ikuzo rye aje gusarura isi.

333

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!