21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 26 – Umurimo W’Ubugorozig

Umurimo w’ubugorozi ku byerekeye Isabato ugomba gukorwa mu minsi ya nyuma

wavuzwe mu buhanuzi bwa Yesaya agira ati: “Uwiteka aravuga ati: ‘Mwitondere iby’ukuri,

mukore ibyo gukiranuka; kuko agakiza kanjye kari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye

guhishurwa. Hahirwa umuntu ukora ibyo, n’umwana w’umuntu ubikomeza, akeza Isabato,

ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.” “Kandi abanyamahanga

bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye, bakaba abagaragu be, umuntu wese

akeza Isabato ntayice, agakomeza isezerano ryanjye, abo na bo nzabageza ku musozi wanjye

wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero.” 634

Aya magambo yerekeye ibihe bya Gikristo nk’uko bigaragarira mu buryo yavuzwemo:

“Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti: ‘Nzongera kumukoraniriza

abandi, udashyizeho abe bakoranijwe.” (Yesaya 56:8). Ibyo byerekezaga ku butumwa bwiza

bwa Kristo buzakoranyiriza hamwe abanyamahanga. Kandi abubahirizaga Isabato icyo gihe

basezeraniwe guhabwa umugisha. Bityo rero, icyo itegeko rya kane risaba gihera mbere yo

kubambwa, kuzuka no kuzamurwa mu ijuru kwa Kristo mu ijuru, kikageza no muri cya gihe

abayoboke be bazaba bamamaza inkuru y’ubutumwa bwiza mu mahanga yose.

Na none kandi Uhoraho atanga itegeko akoresheje umuhanuzi Yesaya ati: “Bumba

ibihamya, amategeko uyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye.” (Yesaya 8:16).

Ikimenyetso cy’amategeko y’Imana kiboneka mu itegeko rya kane. Mu mategeko cumi yose,

irya kane ryonyine ni ryo rigaragaza izina n’icyubahiro cy’Uwatanze amategeko. Iri tegeko

rivuga ko ari Umuremyi w’ijuru n’isi, kandi ku bw’ibyo rikerekana ko ari yo yonyine ikwiriye

kubahwa ikuzo no kuramywa ikarutishwa ibindi byose. Uretse iri tegeko, nta kindi kintu kiri

mu mategeko cumi y’Imana cyerekana ububasha bw’Uwatanze ayo mategeko. Igihe Isabato

yahindurwaga n’ubutegetsi bwa papa, amategeko yari akuwemo ikimenyetso cy’Imana.

Abigishwa ba Kristo bararikirwa gusubizaho icyo kimenyetso bagarura Isabato ivugwa mu

itegeko rya kane mu mwanya wayo utunganye nk’urwibutso rw’Umuremyi n’ikimenyetso

cy’ububasha bwe.

“Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya!” Mu gihe amahame n’inyigisho

bivuguruzanya bibaye byinshi, amategeko y’Imana ni yo cyitegererezo kitibeshya kigomba

gusuzumirwaho ibitekerezo byose, inyigisho n’amahame. Umuhanuzi aravuga ati:

“Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” (Yesaya 8:20).

Itegeko ryongera gutangwa rivuga riti: “Shyira ejuru uvuge cyane, we kugerura; rangurura

ijwi ryawe nk’ikondera, ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo

ibyaha byabo.” Ntabwo habwirwa abanyabibi bari ku isi, ahubwo ba bandi Uwiteka yita

“Ubwoko bwe,” ni bo bagomba gucyahwa kubera ibicumuro byabo. Yakomeje avuga ati:

“Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye; nk’ishyanga ryakoraga

ibyo gukiranuka, ntirireke amategeko y’Imana yabo.” (Yesaya 58:1, 2). Aha hagaragazwa

332

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!