Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri barafatanyaga n’itorero, bakomeje gusenga ibigirwamana, icyo bakoze gusa ni uko ibyo basengaga babihinduyemo amashusho ya Yesu, aya Mariya ndetse n’ay’abatagatifu. Umusemburo mubi wo gusenga ibigirwamana wari winjiye mu itorero utyo wakomeje umurimo wawo wo kuryanginza. Amahame ayobya, imihango ya gipagani ndetse n’imigenzo yo gusenga ibigirwamana byinjijwe mu myizerere no mu kuramya kwaryo. Uko abayoboke ba Kristo bifatanyaga n’abasenga ibigirwamana ni ko imyizerere ya gikristo yononekaraga maze itorero ritakaza ukwera kwaryo n’ubushobozi bwaryo. Icyakora hari bamwe batigeze bayobywa n’ubwo buhendanyi. Bakomeje kuyoboka Imana Nyir’ukuri bayibera indahemuka kandi aba ari yo baramya yonyine. Mu bihe byose, abantu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo bagiye baba mu matsinda abiri. Mu gihe abo mu itsinda rimwe biga iby’imibereho y’Umukiza maze bagaharanira kugorora ibyabo bidatunganye no gukurikiza uwo Mukiza bafataho icyitegererezo, abo mu rindi tsinda bo birengagiza ukuri gusobanutse kandi gufatika gutuma ibicumuro byabo bijya ahagaragara. No mu gihe itorero ryabaga ritari mu karengane, ntabwo abarigize bose babaga ari abanyakuri, intungane cyangwa indahemuka. Umukiza wacu yigishije ko abirundumurira mu cyaha babigambiriye badakwiriye kwemererwa kwinjira mu itorero, nyamara we ubwe yiyegerezaga abantu bafite inenge mu mico yabo akabaha umwanya wo kwiga inyigisho ze no kumureberaho kugira ngo babone amakosa yabo kandi bayakosore. Mu ntumwa cumi n’ebyiri ze harimo umugambanyi. Yuda yemerewe kuba umwe mu ntumwa bidatewe n’inenge zarangwaga mu mico ye, ahubwo yemerewe bitewe nuko izo nenge zirengagijwe. Yegerejwe abigishwa kugira ngo yigire imico ya gikristo nyakuri ku nyigisho za Kristo no ku rugero rwe, bityo abashishwe kumenya ibicumuro bye, kubyihana no kwejesha umutima we “Kumvira ukuri” afashijwe n’ubuntu bw’Imana. Nyamara Yuda yanze kugendera mu mucyo yahawe ku buntu. Kwirundumurira mu cyaha byamuteye kwikururira ibigeragezo bya Satani. Ingeso mbi zarangwaga mu mico ye zageze aho zisigara zimwitegekera. Yeguriye intekerezo ze gutegekwa n’imbaraga z’umwijima, akarakazwa n’uko bamucyashye kubera ibyaha bye, bityo ibyo bimugeza ku gukora icyaha cy’ubugome cyo kugambanira Umwigisha we. Uko rero ni ko abagundira ibibi kandi bavuga ko ari intungane banga abababuza amahoro bacira iteka imigenzereze yabo y’icyaha. Iyo babonye uburyo, na bo bagambanira abashatse kubereka ibyiza bari bakwiriye gukora nk’uko Yuda yabigenje. Intumwa za Yesu zabanye mu itorero n’abameze batyo bavugaga ko bagendera mu bushake bw’Imana nyamara ku rundi ruhande bikundiye kwibera mu byaha rwihishwa. Ananiya na Safira babaye ababeshyi, berekanye ko batuye Imana ituro rishyitse nyamara bafite umugabane bizigamiye kubwo gukunda ibintu. Mwuka w’Imana yahishuriye intumwa imico nyayo y’abo banyabinyoma, maze urubanza yabaciriye rukiza itorero icyo kizinga kibi cyanduje kwera kwaryo. Icyo gihamya cy’uko itorero rifite Mwuka wa Kristo umenya byose cyateye ubwoba abari indyarya n’inkozi z’ibibi. Ntibari bagishoboye kugumana n’abari bamenyereye kandi biteguye guhora ari abavugizi ba Kristo. Bityo, igihe ibigeragezo 26

Ibintu By'Ukuri n’akarengane byageraga ku bayoboke be, abari bafite ubushake bwo gusiga byose kubwo kurengera ukuri ni bo bonyine babaga bashaka kuba abigishwa be. Kubw’ibyo, uko akarengane kakomezaga kubaho, itorero ryagumyaga gusa n’iririmo abantu baboneye. Ariko igihe akarengane kabaga gahagaze, ryiyongeragamo abihannye bya nyirarureshwa batitanze by’ukuri maze bituma Satani abona uko arishingamo ibirindiro. Nyamara ntabwo Umwami w’umucyo afatanya n’umwami w’umwijima, kandi n’abayoboke babo ntibashobora gufatanya. Igihe abakristo bemeraga gufatanya n’abaretse ubupagani by’igice, bari batangiye inzira yaje kubatandukanya n’ukuri ibageza kure yako. Satani yishimiye ko yashoboye gushuka abayoboke ba Kristo benshi atyo. Satani rero yatumye bagira ubushobozi bwe maze abashyiramo ubushake bwo kurenganya abakomeje kuba indahemuka ku Mana. Nta muntu wajyaga kumenya uko yarwanya kwizera kwa gikristo nyakuri kurusha abari barahoze bagushyigikiye mu bihe byashize; kandi abo bakristo bayobye, bafatanyije na bagenzi babo bavangaga ubupagani n’ubukristo, barwanyije ingingo z’ingenzi kurusha izindi ziranga inyigisho za Kristo. Kugira ngo abifuzaga kunamba kuri Kristo bashobore kurwanya bashikamye ibinyoma ndetse n’ibintu biteye ishozi byinjizwaga mu itorero byiyoberanyije mu murimo wo guhuza abantu n’Imana, byabaye ngombwa ko barwana urugamba rukomeye. Abantu ntibemeraga ko Bibiliya ari ishingiro ryo kwizera. Ihame ry’umudendezo mu by’iyobokamana baryitaga ubuyobe kandi abari barishyigikiye barangwaga ndetse bakagirwa ibicibwa. Nyuma y’ayo makimbirane akaze kandi yamaze igihe kirekire, abo bake banambye kuri Kristo biyemeje kwitandukanya burundu n’itorero ryayobye igihe ryari kugumya kwanga kuva mu nyigisho z’ibinyoma no gusenga ibigirwamana. Babonaga ko uko gutandukana ari ngombwa cyane niba bagomba kumvira ijambo ry’Imana. Ntibatinyukaga kwihanganira amakosa babonaga ko yabazanira ingorane, ngo batange urugero ruzashyira kwizera kw’abana babo n’ukw’abuzukuru babo mu kaga. Kugira ngo haboneke amahoro n’ubumwe, bari biteguye kuba bagira icyo ari cyo cyose bumvikanaho na bagenzi babo kitanyuranye no gukiranukira Imana kwabo. Nyamara biyumvagamo ko ayo mahoro yaba aguzwe igiciro gikabije kuba cyinshi abaye aguranwe kureka amahame bagenderagaho. Babonaga ko kugira ubumwe biramutse bibonetse biturutse ku kudohoka ku kuri no gukiranuka, icyaba cyiza ari uko habaho gutandukana ndetse yemwe n’intambara. Iyaba amahame yagengaga abo bantu bari bashikamye yongeraga gukorera mu mitima y’abiyita abantu b’Imana, isi ndetse n’itorero byamera neza. Ubu hariho kwirengagiza bikomeye amahame kwizera kwa gikristo gushingiyeho. Hariho imyumvire igenda isakara ahantu hose ivuga ko n’ubundi ayo mahame nta gaciro gakomeye afite. Ubwo buhenebere buragenda butera imbaraga abakozi ba Satani ku buryo inyigisho z’ibinyoma n’ibishuko biteza akaga byarwanyijwe kandi bishyirwa ahagaragara n’abubahaga Imana bo mu bihe bya kera bagombye guhara amagara yabo, usanga ubu bishyigikiwe n’abantu ibihumbi byinshi bavuga ko ari abayoboke ba Kristo. 27

Ibintu By'Ukuri

barafatanyaga n’itorero, bakomeje gusenga ibigirwamana, icyo bakoze gusa ni uko ibyo

basengaga babihinduyemo amashusho ya Yesu, aya Mariya ndetse n’ay’abatagatifu.

Umusemburo mubi wo gusenga ibigirwamana wari winjiye mu itorero utyo wakomeje

umurimo wawo wo kuryanginza. Amahame ayobya, imihango ya gipagani ndetse n’imigenzo

yo gusenga ibigirwamana byinjijwe mu myizerere no mu kuramya kwaryo. Uko abayoboke

ba Kristo bifatanyaga n’abasenga ibigirwamana ni ko imyizerere ya gikristo yononekaraga

maze itorero ritakaza ukwera kwaryo n’ubushobozi bwaryo. Icyakora hari bamwe batigeze

bayobywa n’ubwo buhendanyi. Bakomeje kuyoboka Imana Nyir’ukuri bayibera indahemuka

kandi aba ari yo baramya yonyine.

Mu bihe byose, abantu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo bagiye baba mu matsinda abiri.

Mu gihe abo mu itsinda rimwe biga iby’imibereho y’Umukiza maze bagaharanira kugorora

ibyabo bidatunganye no gukurikiza uwo Mukiza bafataho icyitegererezo, abo mu rindi tsinda

bo birengagiza ukuri gusobanutse kandi gufatika gutuma ibicumuro byabo bijya ahagaragara.

No mu gihe itorero ryabaga ritari mu karengane, ntabwo abarigize bose babaga ari abanyakuri,

intungane cyangwa indahemuka.

Umukiza wacu yigishije ko abirundumurira mu cyaha babigambiriye badakwiriye

kwemererwa kwinjira mu itorero, nyamara we ubwe yiyegerezaga abantu bafite inenge mu

mico yabo akabaha umwanya wo kwiga inyigisho ze no kumureberaho kugira ngo babone

amakosa yabo kandi bayakosore. Mu ntumwa cumi n’ebyiri ze harimo umugambanyi. Yuda

yemerewe kuba umwe mu ntumwa bidatewe n’inenge zarangwaga mu mico ye, ahubwo

yemerewe bitewe nuko izo nenge zirengagijwe. Yegerejwe abigishwa kugira ngo yigire imico

ya gikristo nyakuri ku nyigisho za Kristo no ku rugero rwe, bityo abashishwe kumenya

ibicumuro bye, kubyihana no kwejesha umutima we “Kumvira ukuri” afashijwe n’ubuntu

bw’Imana. Nyamara Yuda yanze kugendera mu mucyo yahawe ku buntu. Kwirundumurira

mu cyaha byamuteye kwikururira ibigeragezo bya Satani. Ingeso mbi zarangwaga mu mico

ye zageze aho zisigara zimwitegekera. Yeguriye intekerezo ze gutegekwa n’imbaraga

z’umwijima, akarakazwa n’uko bamucyashye kubera ibyaha bye, bityo ibyo bimugeza ku

gukora icyaha cy’ubugome cyo kugambanira Umwigisha we. Uko rero ni ko abagundira ibibi

kandi bavuga ko ari intungane banga abababuza amahoro bacira iteka imigenzereze yabo

y’icyaha. Iyo babonye uburyo, na bo bagambanira abashatse kubereka ibyiza bari bakwiriye

gukora nk’uko Yuda yabigenje.

Intumwa za Yesu zabanye mu itorero n’abameze batyo bavugaga ko bagendera mu

bushake bw’Imana nyamara ku rundi ruhande bikundiye kwibera mu byaha rwihishwa.

Ananiya na Safira babaye ababeshyi, berekanye ko batuye Imana ituro rishyitse nyamara

bafite umugabane bizigamiye kubwo gukunda ibintu. Mwuka w’Imana yahishuriye intumwa

imico nyayo y’abo banyabinyoma, maze urubanza yabaciriye rukiza itorero icyo kizinga kibi

cyanduje kwera kwaryo. Icyo gihamya cy’uko itorero rifite Mwuka wa Kristo umenya byose

cyateye ubwoba abari indyarya n’inkozi z’ibibi. Ntibari bagishoboye kugumana n’abari

bamenyereye kandi biteguye guhora ari abavugizi ba Kristo. Bityo, igihe ibigeragezo

26

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!