21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

rya kane rivuga maze bagahitamo kubahiriza Isabato y’ikinyoma mu cyimbo cy’Isabato

nyakuri, baba baha icyubahiro buriya butware bwahinduye Isabato. Ariko mu gikorwa cyo

guhatira abantu inshingano mu by’idini bikozwe n’ubutegetsi bw’isi, amatorero ubwayo

azakora igishushanyo cy’inyamaswa; bityo rero, guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa

mbere w’icyumweru muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bizaba ari uguhatira abantu

kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo.

Ariko Abakristo bo mu bihe byashize, bubahirizaga umunsi wa mbere w’icyumweru

bibwira ko bubahiriza Isabato ivugwa na Bibiliya. Kandi n’ubu mu matorero yose ndetse no

mu itorero Gatolika y’i Roma, harimo Abakristo nyakuri bizera rwose batigiza nkana ko

Umunsi wa mbere w’icyumweru ari wo Sabato yashyizweho n’Imana. Imana yemera ibyo

bakora nta buryarya ndetse no kuba indahemuka kwabo imbere yayo. Ariko ubwo itegeko

rizahatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere, kandi abantu bose bakazamurikirwa ku

byerekeye kubahiriza Isabato nyakuri, icyo gihe umuntu wese uzica itegeko ry’Imana

akumvira itegeko ryashyizweho na Roma, azaba ahaye ikuzo ubupapa kuburutisha Imana.

Aba aha icyubahiro Roma n’ubutegetsi bushimangira umunsi w’ikiruhuko watoranyijwe na

yo. Aba aramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo. Igihe abantu banga Isabato Imana yavuze

ko ari ikimenyetso cy’ububasha bwayo maze mu mwanya wayo bakubahiriza umunsi Roma

yihiteyemo ngo ube ikimenyetso cyo gukomera kwayo, baba bemeye ikimenyetso

cy’icyubahiro bahaye Roma - “ikimenyetso cy’inyamaswa.” Igihe rero iyo ngingo

isobanuriwe neza imbere y’abantu maze bagahitamo kumvira hagati y’amategeko y’Imana

n’ay’abantu, abakomeza kugomera Imana bazashyirwaho “ikimenyetso cy’inyamaswa.”

Umuburo uteye ubwoba cyane wigeze ubwirwa abantu uboneka mu butumwa bwa

marayika wa gatatu. Uvuga ko ari icyaha gikomeye cyane kuko kizatuma abantu

bamanukirwa n’umujinya w’Imana utazaba uvanzemo imbabazi haba na mba. Ntabwo abantu

bakwiriye kuba mu mwijima batazi ibyerekeye iki ngingo y’ingenzi. Ubutumwa bw’imbuzi

buburira abantu kwirinda iki cyaha bugomba kubwirwa abatuye isi mbere y’uko bagerwaho

n’urubanza rw’Imana, kugira ngo abantu bose babashe kumenya impamvu bagomba

kubabazwa maze babone amahirwe yo guhunga ngo bakire iteka ry’Imana. Ubuhanuzi

buvuga ko marayika wa mbere abwira ubutumwa bwe “abari mu isi, bo mu mahanga yose

n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.” Ubutumwa bw’imbuzi bwa marayika wa

gatatu, bugize umugabane umwe wa bwa butumwa butatu, bugomba gusakazwa hose.

Ubuhanuzi bugaragaza ko ubu butumwa buvuganwa ijwi rirenga, bukavugwa n’umumarayika

ugurukira kure mu kirere cy’ijuru; kandi buzatera abatuye isi kubwitaho.

Muri urwo rugamba Abakristo bose bazagabanywamo amatsinda abiri akomeye: Itsinda

ry’abakurikiza amategeko y’Imana kandi bakizera Yesu, n’irindi tsinda ry’abaramya

inyamaswa n’igishushanyo cyayo bagashyirwaho ikimenyetso cyayo. Nubwo itorero na Leta

bizahuriza hamwe imbaraga kugira ngo bahatire “abantu bose, aboroheje n’abakomeye,

n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’imbata, gushyirwaho “ikimenyetso

cy’inyamaswa,” nyamara ubwoko bw’Imana bwo ntibuzacyakira. Umuhanuzi wo ku kirwa

330

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!