21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

butegetsi bwayahinduye. Igikorwa nk’icyo cyo kumvira amategeko y’ubupapa kizaba ari

ikimenyetso cy’isumbwe rihawe Papa mu cyimbo cy’Imana.

Ubupapa bwagerageje guhindura amategeko y’Imana. Itegeko rya kabiri ribuzanya

kuramya ibishushanyo, ryakuwe mu mategeko y’Imana, kandi n’itegeko rya kane na ryo

ryarahinduwe kugira ngo hemerwe kubahiriza umunsi wa mbere w’icyumweru nk’Isabato mu

cyimbo cy’umunsi wa karindwi. Ariko impamvu yo gukuraho itegeko rya kabiri abashyigikira

inyigisho z’ubupapa batanga ni uko ngo iryo tegeko atari ngombwa ko ribaho, ko rikubiye

mu rya mbere, kandi bakavuga ko bigisha amategeko y’Imana nk’uko Imana ubwayo yagenye

ko yumvikana. Kuri bo, bavuga ko iryo hinduka atari ryo ryavuzwe n’umuhanuzi. Uguhindura

amategeko bigambiriwe byavuzwe muri aya magambo: “Azigira inama zo guhindura ibihe

n’amategeko.” Impinduka zakozwe ku itegeko rya kane zisohoza ryose ibyo ubuhanuzi

buvuga. Ibyo byakozwe n’ububasha bumwe ari bwo bw’itorero. Aha rero ububasha

bw’ubupapa ubwabwo bwishyize hejuru y’Imana ku mugaragaro.

Mu gihe abaramya Imana bazagaragazwa by’umwihariko n’agaciro baha itegeko rya kane,

(kuko iri tegeko ari ryo kimenyetso cy’ububasha bw’Imana bwo kurema ndetse rikaba

n’igihamya cy’uko isaba umuntu kuyubaha no kuyiha ikuzo), abaramya inyamaswa nabo

bazamenyekanira ku muhati wabo wo gukuraho urwibutso rw’Imana Umuremyi maze

bakubahiriza gahunda yashyizweho na Roma. Mu rwego rwo gushigikira umunsi wa mbere

w’icyumweru ni ho ubupapa bwahamije bwa mbere ibyo bwigamba; kandi inshuro ya mbere

bwitabaje imbaraga za Leta byari uguhatira abantu kubahiriza umunsi wa mbere

w’icyumweru nk’“umunsi w’Umwami.” Ariko Bibiliya yerekana ko umunsi wa karindwi ari

wo munsi w’Umwami, ntabwo ivuga umunsi wa mbere. Yesu Kristo yaravuze ati: “Umwana

w’umuntu ni Umwami w’Isabato na yo.” Itegeko rya kane riravuga riti: “Umunsi wa karindwi

ni wo Sabato y’Uwiteka Imana yawe.” Ubundi kandi Uwiteka avuga iby’uwo munsi

akoresheje umuhanuzi Yesaya ati: “Umunsi wanjye Wera.” 624

Amagambo akunze kuba urwitwazo kenshi abantu bavuga ko Kristo yaba yarahinduye

Isabato avuguruzwa n’ibyo we ubwe yivugiye ati: “Ntimwibwire ko nazanywe no kuvanaho

Amategeko cyangwa ibyanditswe n’abahanuzi. Sinazanywe no kubivanaho, ahubwo

nazanywe no kubisohoza. Ndababwira nkomeje ko nta kanyuguti habe n’akadomo na kamwe

ko mu Mategeko kazavaho, kugeza ubwo byose bizaba birangiye, ijuru n’isi bigashira.

Umuntu wese uzaca ku itegeko rimwe, naho ryaba rito muri ayo yose, akigisha abandi

kugenza nka we, azagirwa uwa nyuma mu bwami bw’ijuru. Ariko uzayumvira, akayigisha

abandi, azitwa mukuru mu bwami bw’ijuru.” 625

Abaporotesitanti muri rusange bemera neza ko Bibiliya idatanga uburenganzira bwo

guhindura Isabato. Ibyo bivugwa neza mu bitabo byandikwa n’Ishyirahamwe ry’Ishuri

ry’Icyumweru muri Amerika. Kimwe muri ibyo bitabo gihamya ko ‘ntacyo Isezerano Rishya

rivuga ku kuba hari itegeko risobanutse ryatanzwe rihindura Isabato umunsi wa mbere

328

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!