Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri kugira ngo ubwo butegetsi bwa Leta nabwo buzakoreshwe n’itorero mu gusohoza imigambi yaryo. Igihe cyose itorero ryagiye rigira ubushobozi rihawe n’ubutegetsi bw’isi, ryagiye ribukoresha kugira ngo rihane abataravugaga rumwe n’inyigisho zaryo. Amatorero y’abaporotesitanti yageze ikirenge mu cya Roma abinyujije mu kwifatanya n’ubutegetsi bw’isi yagaragaweho icyifuzo nk’icyo cyo kubuza abantu umudendezo wo gukurikiza umutimanama. Urugero rwatangwa kuri iyi ngingo ni itoteza ryamaze igihe kirekire ryakozwe n’Itorero ry’Ubwongereza ryibasiye abataremeraga inyigisho zaryo. Mu kinyejana cya cumi na gatandatu n’icya cumi na karindwi, ibihumbi byinshi by’abavugabutumwa batabwirizaga ibihwanye n’iby‘itorero baciwe mu matorero yabo barahunga, kandi baba abapasitoro n’abizera benshi, bajyaga bacibwa ibihano, bagafungirwa muri gereza, abandi bakicwa urw’agashinyaguro bazira imyizerere yabo. Ubuhakanyi ni bwo bwateye itorero rya mbere gushaka kwitabaza ubutegetsi bwa Leta, ritegura rityo inzira yo guteza imbere ubupapa- ari bwo nyamaswa. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Aho” hazaba igihe cyo kwimura Imana, kandi urya munyabugome azahishurwa.” 617 Uko ni ko mu itorero ubuhakanyi buzategurira inzira igishushanyo cy’inyamaswa. Bibiliya ivuga ko mbere y’uko Yesu Kristo agaruka, hazabaho gusubira inyuma mu by’idini nk’ukwabayeho mu binyejana bya mbere. “Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya. Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona batukana batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako.” 618 “Ariko Umwuka avuga yeruye ati: ‘Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.” 619 Satani azakoresha “imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa.” Kandi abantu bose “banze gukunda ukuri ngo bakizwe,” bazarekwa ngo bemere “ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma.” 620 Igihe uru rwego rwo gukiranirwa ruzaba rumaze kugerwaho, ingaruka nk’izabaye mu binyejana bya mbere zizakurikiraho. Abantu benshi bafata ko imyizerere y’amaharakwinshi irangwa mu matorero y’Abaporotesitanti ari igihamya kidasubirwaho cy’uko nta mbaraga zakoreshwa ngo higere habaho guhuza mu myizerere. Ariko mu myaka myinshi yashize mu matorero y’Abaporotesitanti hagiye habaho igitekerezo gikomeye kandi cyagendaga gikura cy’uko habaho ubumwe bushingiye ku ngingo zimwe z’imyizerere ahuriyeho. Kugira ngo ubwo bumwe bugerweho, impaka zerekeye inyigisho zimwe batemeranyaho, uko byagenda kose zigomba kurekwa -uko mu buryo bukomeye bwose zaba zishingiye ku byo Bibiliya ivuga. Uwitwa Charles Beecher mu kibwirizwa cye cyo mu mwaka wa 1846, yaravuze ati: “Abayobozi bo mu matorero y’ivugabutumwa y’Abaporotesitanti ntibashyirwaho mu rwego rw’igitugu gikaze gishingiye ku kubahisha umuntu gusa, ahubwo uko babaho, uko bagenda 326
Ibintu By'Ukuri n’uko bahumeka ni ibintu byanduye rwose, ndetse buri saha ikibi cyabo gikomeye cyane ni uko bahisha ukuri maze noneho bagapfukamira ubuhakanyi. Mbese uku siko byagendekeye Roma? Mbese ubu ntitwongera kubaho nk’uko yabayeho? None se ibyo twiteze kubona ni iki? Ni indi nama nkuru y’igihugu! Inama rukokoma y’isi yose! Ubufatanye mu ivugabutumwa, ndetse n’indangakwemera rusange!”621; Igihe ibi bizaba bigezweho, mu muhati wo kugira ngo habeho ubumwe, intambwe yonyine izakurikiraho ni iyo gukoresha imbaraga. Igihe amatorero akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahuriza hamwe ku ngingo z’amahame amwe ahuriyeho, azatera Leta no gushimangira amategeko yayo ndetse no gushyigikira ibigo by’ayo matorero, icyo gihe ni bwo Amerika irangwa n’Ubuporotesitanti izaba iremye igishushanyo cy’inyamaswa, bityo ingaruka izavamo nta kabuza ni ibihano Leta izahanisha abatazemera inyigisho zayo. Ya nyamaswa y’amahembe abiri “itera bose, aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene, n’ab’umudendezo n’ab’imbata, gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga: kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda, keretse afite icyo kimenyetso, cyangwa izina rya ya nyamaswa, cyangwa umubare w’izina ryayo.” 622 Ubutumwa bw’imbuzi bwa marayika wa gatatu ni ubu ngo: “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga, ni yo mujinya w’Imana.” ‘Inyamaswa’ ivugwa muri ubu butumwa kandi abantu bakayiramya babihatiwe n’inyamaswa ifite amahembe abiri, ni iya mbere cyangwa inyamaswa isa n’ingwe yo mu Byahishuwe 13, ari yo: “ubupapa.” Igishushanyo cy’iyo nyamaswa cyerekana bwa Buporotesitanti bwahakanye, buzagira imbaraga igihe amatorero y’Abaporotesitanti azitabaza ubutegetsi bwa Leta kugira ngo buyafashe gushimangira inyigisho zayo. Ikimenyetso cy’inyamaswa kiracyasobanurwa. Nyuma yo kuburira abantu kwirinda kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo ubuhanuzi buravuga buti: “Aho ni ho kwihangana kw’abera kuri, bitondera amategeko y’Imana, kandi bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.” Kubera ko abakurikiza amategeko y’Imana batandukanye n’abaramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo kandi bagashyirwaho ikimenyetso cyayo, igikurikiraho ni uko gukurikiza amategeko y’Imana ku ruhande rumwe, no kuyica ku rundi ruhande, ari byo bizagaragaza itandukaniro hagati y’abaramya Imana n’abaramya inyamaswa. Ikiranga inyamaswa cyihariye ari na cyo kiranga igishushanyo cya yo, ni ukwica amategeko y’Imana. Umuhanuzi Daniyeli avuga iby’agahembe gato (ubupapa) muri aya magambo: “Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko.” 623 Intumwa Pawulo yo, ubwo butegetsi yabwise ‘umunyabugome,’ wagambaga kwishyira hejuru y’Imana. Kwishyira hejuru y’Imana kw’ubupapa kugaragarira mu guhindura amategeko. Umuntu wese wubahiriza amategeko nk’uko yahinduwe, aba aha ikuzo n’icyubahiro gikomeye ubwo 327
- Page 283 and 284: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 21 - Umub
- Page 285 and 286: Ibintu By'Ukuri mu isi no kwibagirw
- Page 287 and 288: Ibintu By'Ukuri ubucuti n’isi. Ah
- Page 289 and 290: Ibintu By'Ukuri Amenshi mu matorero
- Page 291 and 292: Ibintu By'Ukuri ibigezweho. Muri ub
- Page 293 and 294: Ibintu By'Ukuri bajyaga kwemezwa ka
- Page 295 and 296: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 22 - Ubuh
- Page 297 and 298: Ibintu By'Ukuri n’umucyo wayo maz
- Page 299 and 300: Ibintu By'Ukuri “Muri iyi minsi y
- Page 301 and 302: Ibintu By'Ukuri 457 I.KR.- 1844 N.K
- Page 303 and 304: Ibintu By'Ukuri bwera, yarasohokaga
- Page 305 and 306: Ibintu By'Ukuri abandi bazanwe no k
- Page 307 and 308: Ibintu By'Ukuri Ubutumwa bwa marayi
- Page 309 and 310: Ibintu By'Ukuri kumenya inzira bany
- Page 311 and 312: Ibintu By'Ukuri bubone kwezwa.” I
- Page 313 and 314: Ibintu By'Ukuri ijuru, ukorera Aher
- Page 315 and 316: Ibintu By'Ukuri “Azubaka urusenge
- Page 317 and 318: Ibintu By'Ukuri Uwo ni wo wari umur
- Page 319 and 320: Ibintu By'Ukuri Nk’uko kubwo kwiz
- Page 321 and 322: Ibintu By'Ukuri Uko kuza kwe kandi
- Page 323 and 324: Ibintu By'Ukuri bukwe.” 586 Ariko
- Page 325 and 326: Ibintu By'Ukuri watanzwe ubwo Krist
- Page 327 and 328: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 25 - Amat
- Page 329 and 330: Ibintu By'Ukuri biteguye umunsi w
- Page 331 and 332: Ibintu By'Ukuri Iyo nyamaswa yahawe
- Page 333: Ibintu By'Ukuri yacyo ndetse n’im
- Page 337 and 338: Ibintu By'Ukuri w’icyumweru, cyan
- Page 339 and 340: Ibintu By'Ukuri cya Patimosi yabony
- Page 341 and 342: Ibintu By'Ukuri itsinda ry’abibwi
- Page 343 and 344: Ibintu By'Ukuri cy’Isabato? nyama
- Page 345 and 346: Ibintu By'Ukuri Muri iki gihe nk’
- Page 347 and 348: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 27 - Ubub
- Page 349 and 350: Ibintu By'Ukuri Imana. Amasambu n
- Page 351 and 352: Ibintu By'Ukuri naje gukuraho amate
- Page 353 and 354: Ibintu By'Ukuri kumvira ayo mategek
- Page 355 and 356: Ibintu By'Ukuri Nimutyo he kugira u
- Page 357 and 358: Ibintu By'Ukuri gushyigikira umurim
- Page 359 and 360: Ibintu By'Ukuri Izo ni zo mbuto zo
- Page 361 and 362: Ibintu By'Ukuri Ibitabo by’urwibu
- Page 363 and 364: Ibintu By'Ukuri ati: “Unesha, ni
- Page 365 and 366: Ibintu By'Ukuri nk’uko biri byere
- Page 367 and 368: Ibintu By'Ukuri kureba uko Satani a
- Page 369 and 370: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 29 - Inko
- Page 371 and 372: Ibintu By'Ukuri ntibyamuteye gushim
- Page 373 and 374: Ibintu By'Ukuri muri gahunda n’am
- Page 375 and 376: Ibintu By'Ukuri Ubwo Satani yacibwa
- Page 377 and 378: Ibintu By'Ukuri w’Imana yarapfuye
- Page 379 and 380: Ibintu By'Ukuri nziza, cyangwa ngo
- Page 381 and 382: Ibintu By'Ukuri Kamere y’ubuhenda
- Page 383 and 384: Ibintu By'Ukuri bafungiwe muri gere
Ibintu By'Ukuri

kugira ngo ubwo butegetsi bwa Leta nabwo buzakoreshwe n’itorero mu gusohoza imigambi

yaryo.

Igihe cyose itorero ryagiye rigira ubushobozi rihawe n’ubutegetsi bw’isi, ryagiye

ribukoresha kugira ngo rihane abataravugaga rumwe n’inyigisho zaryo. Amatorero

y’abaporotesitanti yageze ikirenge mu cya Roma abinyujije mu kwifatanya n’ubutegetsi

bw’isi yagaragaweho icyifuzo nk’icyo cyo kubuza abantu umudendezo wo gukurikiza

umutimanama. Urugero rwatangwa kuri iyi ngingo ni itoteza ryamaze igihe kirekire ryakozwe

n’Itorero ry’Ubwongereza ryibasiye abataremeraga inyigisho zaryo. Mu kinyejana cya cumi

na gatandatu n’icya cumi na karindwi, ibihumbi byinshi by’abavugabutumwa batabwirizaga

ibihwanye n’iby‘itorero baciwe mu matorero yabo barahunga, kandi baba abapasitoro

n’abizera benshi, bajyaga bacibwa ibihano, bagafungirwa muri gereza, abandi bakicwa

urw’agashinyaguro bazira imyizerere yabo.

Ubuhakanyi ni bwo bwateye itorero rya mbere gushaka kwitabaza ubutegetsi bwa Leta,

ritegura rityo inzira yo guteza imbere ubupapa- ari bwo nyamaswa. Intumwa Pawulo yaravuze

ati: “Aho” hazaba igihe cyo kwimura Imana, kandi urya munyabugome azahishurwa.” 617

Uko ni ko mu itorero ubuhakanyi buzategurira inzira igishushanyo cy’inyamaswa.

Bibiliya ivuga ko mbere y’uko Yesu Kristo agaruka, hazabaho gusubira inyuma mu

by’idini nk’ukwabayeho mu binyejana bya mbere. “Umenye yuko mu minsi y’imperuka

hazaza ibihe birushya. Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona

batukana batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura,

babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge,

bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana

imbaraga zako.” 618 “Ariko Umwuka avuga yeruye ati: ‘Mu bihe bizaza bamwe bazagwa

bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.” 619 Satani azakoresha

“imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo

gukiranirwa.” Kandi abantu bose “banze gukunda ukuri ngo bakizwe,” bazarekwa ngo bemere

“ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma.” 620 Igihe uru rwego rwo gukiranirwa

ruzaba rumaze kugerwaho, ingaruka nk’izabaye mu binyejana bya mbere zizakurikiraho.

Abantu benshi bafata ko imyizerere y’amaharakwinshi irangwa mu matorero

y’Abaporotesitanti ari igihamya kidasubirwaho cy’uko nta mbaraga zakoreshwa ngo higere

habaho guhuza mu myizerere. Ariko mu myaka myinshi yashize mu matorero

y’Abaporotesitanti hagiye habaho igitekerezo gikomeye kandi cyagendaga gikura cy’uko

habaho ubumwe bushingiye ku ngingo zimwe z’imyizerere ahuriyeho. Kugira ngo ubwo

bumwe bugerweho, impaka zerekeye inyigisho zimwe batemeranyaho, uko byagenda kose

zigomba kurekwa -uko mu buryo bukomeye bwose zaba zishingiye ku byo Bibiliya ivuga.

Uwitwa Charles Beecher mu kibwirizwa cye cyo mu mwaka wa 1846, yaravuze ati:

“Abayobozi bo mu matorero y’ivugabutumwa y’Abaporotesitanti ntibashyirwaho mu rwego

rw’igitugu gikaze gishingiye ku kubahisha umuntu gusa, ahubwo uko babaho, uko bagenda

326