21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

yacyo ndetse n’imyanzuro y’ubucamanza bwacyo. Kubw’uko kuvuga rero, icyo gihugu

kizavuguruza ayo mahame yo kwishyira ukizana n’amahoro cyari cyaragaragaje ko ari yo

rufatiro rw’imitegekere yacyo. Ibyo ubuhanuzi buvuga ngo “izavuga nk’ikiyoka”, kandi

‘igategekesha ububasha bwose bwa ya nyamaswa ya mbere,’ bigaragaza ukwiyongera

k’umwuka wo kutihanganirana ndetse no gutoteza waragagajwe n’ubutegetsi

byagereranyijwe n’ikiyoka n’inyamaswa isa n’ingwe. Kandi amagambo avuga ngo

“inyamaswa y’amahembe abiri ihatira isi n’abayirimo ngo baramye ya nyamaswa ya mbere”

yerekana ko ububasha bw’icyo gihugu bugomba gukoreshwa mu guhatira abantu kugira

bimwe bubahiriza kandi ibyo bizaba igikorwa cyo guhesha ubupapa icyubahiro.

Icyo gikorwa kigomba kuba gihabanye rwose n’amahame y’iki gihugu, gihabanye

n’umudendezo, Itangazwa ry’ubwigenge ndetse n’Itegeko nshinga. Mu buryo bwuzuye

ubwenge, abashinze iki gihugu bashakaga kwirinda gukoresha ubutegetsi bw’iby’isi ku

rugande rw’itorero, ndetse banirinda ingaruka zabyo zitabura kubaho ari zo kutihanganirana

n’itoteza. Itegeko-nshinga rivuga ko “Inama Nkuru y’igihugu itazigera ishyiraho itegeko

ryerekeye ishingwa ry’idini cyangwa ribuzanya umudendezo wo kuyoboka idini.” Rivuga

kandi ko ‘nta genzura mu by’idini rizigera risabwa ngo ribe icyangombwa gisabwa kigomba

kuzuzwa ngo umuntu ahabwe umwanya mu butegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ubutegetsi bwa Leta bushobora guhatira abantu kubahiriza iby’idini ibyo ari byo byose, igihe

gusa habayeho kurenga kuri ayo mabwiriza arengera umudendezo w’igihugu. Ariko

uguhuzagurika mu gikorwa nk’icyo biri nk’uko bigaragazwa mu gishushanyo cyakoreshejwe.

Inyamaswa ifite amahembe nk’ay’umwana w’intama (yigamba ubutungane, kugwa neza no

kuba inyamahoro) ni yo ivuga nk’ikiyoka.

“Ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa.” Aha hagaragazwa neza ubutegetsi aho

abaturage bafite ububasha mu gushyiraho amategeko, ibyo bikaba ari igihamya

kidashidikanywaho cy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari cyo gihugu cyavuzwe mu

buhanuzi.

Ariko se “igishushanyo cy’inyamaswa” ni iki? kandi kiremwa gite? Iyo shusho

n’inyamaswa iremwa na ya nyamaswa y’amahembe abiri, kandi ikaba isa na yo. Na none

kandi yitwa igishushanyo cyayo. Bityo rero kugira ngo tumenye uko icyo gishushanyo kimeze

ndetse n’uko cyakozwe, tugomba kubanza kwiga ibiranga inyamaswa ubwayo - Ubupapa.

Igihe itorero rya mbere ryatakazaga ubutungane bwaryo kubwo gutandukira rikareka

ukwiyoroshya kwigishwa n’ubutumwa bwiza ndetse no kwemera imigenzo n’imihango ya

gipagani, ryatakaje Mwuka Muziranenge n’imbaraga y’Imana; maze kugira ngo ribashe

kugenzura intekerezo z’abantu, ryashatse gushyigikirwa n’ubutegetsi bwa Leta. Ingaruka

yabaye kubaho k’ubupapa, ari ryo torero ryagenzuraga ubutegetsi bw’igihugu kandi

rikabukoresha mu gushaka kugera ku migambi yaryo ariko by’umwihariko mu guhana

abahakanaga ububasha n’amategeko byaryo. Kugira ngo Leta Zunze Ubumwe za Amerika

zireme igishushanyo cy’inyamaswa, ubutegetsi mu by’idini bugomba kugenga ubwa Leta

325

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!