21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Iyo nyamaswa yahawe imbaraga ngo imare amezi mirongo ine n’abiri. Ubuhanuzi nawe

aravuga ati: “Mbona umwe mu mitwe yayo usa n’ukomeretse uruguma rwica.” Arongera

akavuga ati: “Nihagira ujyana abandi ho iminyago, na we ubwe azajyanwa ho umunyago:

kandi uwicisha abandi inkota, na we akwiriye kwicishwa inkota.” Amezi mirongo ine n’abiri

ahwanye “n’igihe n’ibihe n’igice cy’igihe,” imyaka itatu n’igice cyangwa iminsi 1260, yo

muri Daniyeli 7, icyo kikaba ari igihe ubupapa bwamaze burenganya abantu b’Imana. Iki gihe

nk’uko cyavuzwe mu bice bibanza, cyatangiranye no guhabwa isumbwe k’ubupapa mu

mwaka wa 538 N.K kandi kirangira mu mwaka wa 1798 N.K. Icyo gihe (mu 1798) Papa

yafashwe n’ingabo z’Abafaransa zimujyanaho umunyago, maze ubupapa bukomereka

uruguma rwica, bityo ibyari byaravuzwe birasohora ngo: “Nihagira ujyana abandi ho

iminyago, na we ubwe azajyanwa ho umunyago.”

Kuri iyi ngingo hongera kuvugwa ikindi kimenyetso. Umuhanuzi aravuga ati: “Nuko

mbona indi nyamaswa izamuka iva mu butaka. Iyo yo yari ifite amahembe abiri

nk’ay’umwana w’intama.” (Ibyahishuwe 13:11). Uko iyi nyamaswa isa ndetse n’uburyo

yadutse byerekana ko ishyanga ishushanya ritandukanye n’andi mahanga yavuzwe mu

bimenyetso byabanje. Daniyeli yeretswe ubwami bukomeye bwategetse isi mu bigereranyo

by’inyamaswa zo mu ishyamba zaje zikurikiranye ubwo ‘imiyaga ine yo mu ijuru

yahubukiraga mu nyanja nini.” 611 Mu Byahishuwe 17, umumarayika yasobanuye ko “amazi

agereranya abantu, amoko menshi, amahanga menshi n’indimi nyinshi.” 612 Imiyaga

ishushanya intambara. Imiyaga ine yo mu ijuru ihuha mu nyanja nini, yerekana ibintu bibi

bikabije byabaye mu ntambara no kwivumbagatanya izo ingoma zakoresheje ngo zigere ku

butegetsi.

Ariko inyamaswa ifite amahembe nk’ay’umwana w’intama yo yari ‘ivuye mu butaka.”

Mu cyimbo cyo guhirika izindi ngoma ngo yimike iyayo, iryo shyanga ryagereranyijwe

n’inyamaswa ivuye mu butaka ryavutse ahantu hatari hasanzwe hagenzurwa (hatuwe

n’abantu) kandi ryakuze buhoro buhoro no mu buryo bw’amahoro. Iyo nyamaswa

ntiyakomotse mu bihugu by’amahanga yo mu Isi ya kera, ari byo byagereranyaga n’inyanja

yivumbagatanya y’“amoko menshi, amahanga menshi n’indimi nyinshi.” Yakomotse ku

Mugabane w’Uburengerazuba.

None se ni ikihe gihugu cy’ahiswe Isi Nshya cyakuraga gikomera mu mwaka wa 1798

N.K, kikaba cyaragaragarwagaho ko kizagira ububasha no gukomera ndetse kigakurura

intekerezo z’abatuye isi? Gukoresha ibimenyetso nta kibazo kirimo. Ishyanga rimwe, kandi

rimwe gusa, ni ryo ryuzuza ibyavuzwe n’ubu buhanuzi. Bwerekeje mu buryo

budashidikanywaho kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inshuro nyinshi, igitekerezo

ndetse hafi y’amagambo yose yakoreshejwe n’umwanditsi w’inyandiko zera, mu buryo

butagambiriwe, byagiye bikoreshwa n’abanditsi b’amateka basobanura ukwaduka no gukura

by’iryo shyanga. Inyamaswa yabonetse ‘izamuka iva mu butaka’ kandi dukurikije

abasobanuzi, ijambo ryakoreshejwe ryo “kuzamuka” mu busobanuro butimbitse rivuga

“ukumbura, ugupfupfunuka nk’ikimera.” Kandi nk’uko twabibonye, iryo shyanga rigomba

323

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!