21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

mu buryo bukomeye, kandi nta kindi cyashyizweho cyigisha uku kuri. Urufatiro nyakuri rwo

gusenga Imana ntirushingiye ku kuramya ku munsi wa karindwi gusa, ahubwo mu kuramya

kose, uko kuramya gushingiye ku itandukaniro riri hagati y’Umuremyi n’ibiremwa bye. Uko

kuri gukomeye ntigushobora guta agaciro cyangwa ngo kwibagirane na hato. 610 Imana

yatangije Isabato muri Edeni ari ukugira ngo uku kuri gukomeze kuba mu bwenge bw’abantu;

kandi igihe cyose igihamya cy’uko ari yo Muremyi gikomeje kuba impamvu y’uko dukwiriye

kuyiramya, ni ko Isabato izahora ari ikimenyetso n’urwibutso rw’uko Imana ari Umuremyi.

Iyo Isabato iza kuba yarubahirijwe n’abantu bo ku isi yose, ibitekerezo by’abantu n’urukundo

rwabo biba byarerekejwe ku Muremyi akaba ari we wubahwa kandi agasengwa. Ntabwo haba

harabayeho umuntu usenga ibigirwamana, uhakana Imana n’utizera. Kubahiriza Isabato ni

ikimenyetso cyo kuyoboka Imana nyakuri, ‘Yo yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko

y’amazi.” Igikurikiraho ni uko ubutumwa butegeka abantu kuramya Imana no gukurikiza

amategeko yayo, mu buryo bw’umwihariko, buzabahamagarira gukurikiza itegeko rya kane.

Mu buryo butandukanye n’abakurikiza amategeko y’Imana kandi bakizera Yesu,

marayika wa gatatu avuga ku rindi tsinda rifite ubuyobe bwatumye rihabwa umuburo

ukomeye kandi uteye ubwoba muri aya magambo: “Umuntu naramya ya nyamaswa

n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku

kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga ni yo mujinya w’Imana.” (Ibyahishuwe 14:9,10).

Ubusobanuro nyakuri bw’ibi bimenyetso byakoreshejwe burakenewe cyane kugira ngo ubu

butumwa bwumvikane. Inyamaswa isobanura iki ? igishushanyo n’ikimenyetso se byo ni iki

Umurongo w’ubuhanuzi ibi bimenyetso bibonekamo uri mu Byahishuwe 12, ahavugwa

ikiyoka cyashakaga kurimbura Kristo akivuka. Icyo kiyoka ni Satani (Ibyahishuwe 12 : 9), ni

we wahagurukije Herode kugira ngo yice Umukiza. Ariko umukozi mukuru wa Satani mu

kurwanya Kristo n’abe wabayeho mu kinyejana cya mbere mu gihe cya Gikristo, ni ingoma

y’Abaroma yarangwaga n’idini ya gipagani. Bityo rero, mu gihe ku ikubitiro ikiyoka

gihagarariye Satani, mu busobanuro bwa kabiri, icyo kiyoka ni ikimenyetso gihagarariye

Roma ya gipagani.

Mu gice cya 13 cy’Ibyahishuwe (umurongo wa 1 — 10) havugwa indi nyamaswa, ‘isa

n’ingwe,’ ikiyoka cyayihaye ‘imbaraga zacyo, n’intebe yacyo y’Ubwami, n’ububasha

bukomeye.” Iki kimenyetso nk’uko Abaporotesitanti benshi babyizera, cyerekana Ubupapa,

kuko ari bwo bwasimbuye ingoma ya kera y’Abaroma bugafata ubutware n’intebe

n’ububasha byari bifitwe n’ubwo bwami. Inyamaswa isa n’ingwe yavuzweho ibi ngo:

“Ihabwa akanwa kavuga ibikomeye, n’ibyo gutuka Imana. . . . Ibumburira akanwa kayo

gutuka Imana no gutuka izina ryayo n’ihema ryayo, n’ababa mu ijuru. Ihabwa kurwanya abera

no kubanesha, ihabwa no gutwara imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga

yose.” Ubu buhanuzi buri hafi guhwana n’ibyavuzwe ku gahembe gato ko muri Daniel 7, nta

gushidikanya bwerekeza ku bupapa.

322

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!