21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

watanzwe ubwo Kristo yazaga ubwa mbere, kandi bakanga kumwizera we Mukiza w’abantu,

ntibashoboraga guhabwa imbabazi ku bwe. Igihe Yesu ubwo yazamukaga mu ijuru, akinjira

mu buturo bwo mu ijuru kubwo amaraso ye kugira ngo asesekaze ku bigishwa be imigisha

iva ku murimo we w’ubuhuza, Abayahudi bakomeje kuba mu mwijima w’icuraburindi,

bakomeza gutamba ibitambo byabo no gutanga amaturo bitagira umumaro. Umurimo

w’ubutambyi wagiraga ibyo ushushanya wari wahagaze. Rwa rugi abantu bari basanzwe

banyuramo ngo bagere ku Mana rwari rutagikinguye. Abayahudi bari baranze gushaka Imana

banyuze mu nzira imwe rukumbi bashoboraga kuyiboneramo binyuze mu murimo

wakorerwaga mu buturo bwo mu ijuru. Nicyo cyatumye batigeze basabana n’Imana. Kuri bo,

urugi rwari rukinzwe. Ntibari bazi ko Kristo ari we gitambo nyakuri kandi akaba Umuhuza

wenyine imbere y’Imana. Kubw’ibyo rero, ntibashoboraga kwakira ibyiza biva kuri uwo

murimo w’ubuhuza.

Imibereho y’Abayahudi batizeraga igaragaza neza imibereho y’abatagira icyo bitaho

kandi batizera bo mu bavuga ko ari Abakristo, ariko bakinangira ku bushake bwabo

badashaka kumenya umurimo w’Umutambyi wacu Mukuru w’umunyambabazi. Mu murimo

wo mu buturo bwo ku isi, igihe umutambyi mukuru yinjiraga ahera cyane, Abisirayeli bose

basabwaga guteranira ahazengurutse ubwo buturo maze bakicisha bugufi mu mitima imbere

y’Imana mu buryo bukomeye kugira ngo bahabwe imbabazi z’ibyaha byabo, no kugira ngo

badacibwa mu iteraniro. Mbega ukuntu ari ngenzi, muri iki gihe cy’umunsi nyakuri

w’Impongano, ko dukwiriye gusobanukirwa umurimo w’Umutambyi wacu Mukuru kandi

tukamenya inshingano dusabwa gukora.

Ntabwo abantu bashobora kwanga umuburo Imana iboherereza kubw’imbabazi zayo ngo

babure guhanwa. Mu gihe cya Nowa, ubutumwa bwaturutse mu ijuru, kandi agakiza k’abantu

b’icyo gihe kari gashingiye ku buryo bafashe ubwo butumwa. Kubera ko banze kwemera

umuburo, Mwuka w’Imana yakuwe kuri abo bantu babi, maze barimburwa n’umwuzure. Mu

gihe cya Aburahamu, imbabazi zahagaritse kwinginga abaturage babi bari batuye i Sodomu

maze bose bakongorwa n’umuriro uvuye mu ijuru, uretse Loti n’umugore we n’abakobwa be

babiri. No mu gihe cya Kristo niko byagenze. Umwana w’Imana yabwiye Abayahudi

batizeraga muri icyo gihe ati: “Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.” 591 Urebye mu

minsi iheruka, wa Munyabushobozi butagira iherezo avuga ku bantu “batemeye gukunda

ukuri ngo bakizwe” ati: “Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane,

ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose, bakishimira gukiranirwa,

bacirweho iteka.” 592 Uko birengagiza inyigisho z’Ijambo ryayo, Imana ibakuraho Mwuka

wayo maze ikabarekera mu bushukanyi bikundira.

Nyamara Kristo aracyakorera umuntu umurimo wo kumuhuza n’Imana, kandi umucyo

uzahabwa abawushaka. Nubwo ku ikubitiro Abadiventisiti batabashije gusobanukirwa ibyo,

byaje gusobanurwa neza ubwo Ibyanditswe byera bibisobanura neza byatangiraga

kubihishurira imbere yabo.

317

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!