21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

w’impongano umutambyi mukuru yavaga ahera, yinjiraga ahera cyane imbere y’Imana

akahajyana amaraso y’igitambo gitambirwa ibyaha mu cyimbo cy’Abisirayeli bose babaga

mu by’ukuri bihanye ibyaha byabo. Bityo rero, Kristo yarangije umugabane umwe gusa

w’umurimo we nk’umuvugizi wacu, kandi kubw’amaraso ye aracyasabira abanyabyaha

imbere ya Se.

Ntabwo mu mwaka wa 1844 Abadiventisiti basobanukiwe neza n’iyi ngingo. Nyuma

y’irangira ry’igihe bari biteze ko Umukiza yari kuziraho, bakomeje kwizera ko kuza kwe

kwegereje; bari bazi ko bageze mu gihe cy’akaga gakomeye kandi ko umurimo wa Kristo

nk’umuhuza w’abantu n’Imana wahagaze. Kuri bo babonaga ko Bibiliya yigisha ko igihe

cy’imbabazi cyahawe umuntu cyagombaga kurangira mbere gato yo kuza k’Umukiza

atungutse mu bicu. Ibyo byasaga n’ukuri ukurikije ibyanditswe bivuga iby’igihe abantu

bazashakashaka, bagakomanga kandi bakaririra ku rugi rw’imbabazi, ariko ntibakingurirwe.

Na none kandi bibazaga niba umunsi bari barategerejeho kugaruka kwa Kristo waba ahubwo

utarabaye itangiriro ry’icyo gihe cyagombaga kubanziriza kugaruka kwe. Ubwo bari bamaze

kuvuga ubutumwa bw’imbuzi bwerekeye urubanza rwegereje, bibwiraga ko barangije

umurimo bagomba gukorera abatuye isi, maze ntibaba bacyiyumvamo inshingano bafite yo

kugira ikindi bakora kubw’agakiza k’abanyabyaha. Icyo gihe kandi amagambo y’ubwibone

no gukerensa yasohokaga mu kanwa k’abatubaha Imana yababereye nk’ikindi gihamya

cy’uko Umwuka w’Imana yakuwe mu bantu banze kwakira imbabazi zayo. Ibyo byose

byabahaga gushikama mu kwizera ko igihe cy’imbabazi cyarangiye, cyangwa se, nk’uko

babivugaga icyo gihe, “urugi rw’imbabazi rwari rwafunzwe.”

Ariko umucyo uruseho waje kumurika kubwo gusesengura ikibazo cyerekeye ubuturo

bwera. Noneho baje kubona ko bari bafite ukuri mu myizerere yabo y’uko iherezo ry’iminsi

2300 (mu mwaka wa 1844) ryaranze akaga gakomeye. Nyamara nubwo byari ukuri yuko

umuryango w’ibyiringiro n’ubuntu abantu bari bamaze imyaka igihumbi na magana inane

banyuramo ngo begere ku Mana wari ukinzwe, urundi rugi rwarakinguwe kandi imbabazi

z’ibyaha zahabwaga abanyabyaha binyuze mu murimo Kristo akorera ahera cyane.

Umugabane umwe w’umurimo we wari umaze kurangira, kugira ngo ukurikirwe n’undi. Hari

hakiriho “urugi rukinguye” ryekereza mu buturo bwo mu ijuru aho Kristo yakoreraga

umurimo we kubw’umunyabyaha.

Noneho habonetse ubusobanuro bw’amagambo ari mu Byahishuwe, ayo Kristo yabwiye

itorero muri icyo gihe avuga ati: “Uwera kandi w’ukuri, ufite urufunguzo rwa Dawidi,

ukingura ntihagire ukinga, kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati: ‘Nzi

imirimo yawe: Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawe ubasha kurukinga.

590

Kubwo kwizera, abakurikira Yesu mu murimo we w’ingenzi wo guhongerera, ni bo gusa

babona inyungu z’umurimo w’Ubuhuza Kristo akora ku bwabo, mu gihe abanga umucyo

ugaragaza uyu murimo bo batagira icyo bunguka. Abayahudi banze kwakira umucyo

316

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!