21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha

Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.” 581 Uko kuza

no kuza k’Umukiza aje mu rusengero rwe, ni ibintu bibiri bitandukanye.

Kuza kwa Kristo nk’Umutambyi wacu Mukuru aje ahera cyane agiye kweza ubuturo

bwera, kwavuzwe muri Daniyeli 8:14; kuza k’Umwana w’umuntu aje umujyo umwe asanga

wa Mukuru nyir’ibihe byose kuvugwa muri Daniyeli 7:13; ndetse no kwinjira kw’Umukiza

mu rusengero rwe nk’uko byavuzwe na Malaki: ibyo byose ni ibivuga ikintu kimwe; kandi

ibi na none bishushanywa no kuza k’umukwe aje mu birori by’ubukwe kwavuzwe na Kristo

mu mugani w’abakobwa uri muri Matayo 25.

Mu gihe cy’impeshyi n’icy’umuhindo by’umwaka wa 1844, hatanzwe ubutumwa ngo:

“Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!” Amatsinda abiri y’abantu agereranywa

n’abakobwa b’abanyabwenge n’abakobwa b’abapfu yaragaragaye. Itsinda rimwe ryari

ritegerezanyije ibyishimo kugaruka k’Umukiza, kandi abo bari bariteguye kujya

kumusanganira badakebakeba. Irindi tsinda ry’abantu bari barakoreshejwe n’ubwoba no

kwitabira batabanje gutekereza, bari baranyuzwe n’ukuri ko mu magambo gusa nyamara nta

buntu bw’Imana bafite. Mu mugani ubwo umukwe yazaga, “abari biteguye binjiranye na we

mu bukwe, urugi rurakingwa.” Ukuza k’umukwe kuvugwa hano, kubaho mbere y’ubukwe

nyirizina. Ubukwe bushushanya Kristo ahabwa ubwami bwe. Umurwa Wera, Yerusalemu

Nshya, ari yo murwa mukuru w’ubwami, yitwa “umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.”

Marayika yabwiye Yohana ati: “Ngwino, nkwereke umugeni, umugore w’Umwana

w’Intama.” Umuhanuzi aravuga ati: “Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu

Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu, rumanuka ruva mu ijuru ku Mana.” 582 Mu

buryo bugaragara, umugeni ashushanya Umurwa Wera kandi abakobwa bagiye gusanganira

umukwe bashushanya itorero. Mu Byahishuwe ubwoko bw’Imana buvugwa ko bwatorewe

ubukwe bw’Umwana w’Intama. 583 Niba ari abatorewe ubukwe na none ntibashobora

gushushanya umugeni. Nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli, Kristo azahabwa “ubutware

n’icyubahiro n’ubwami,” n’Umukuru nyir’ibihe byose. Azahabwa Yerusalemu nshya,

umurwa mukuru w’ubwami bwe, “yatunganyijwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo

we.” 584 Ubwo azaba amaze guhabwa ubwami, azagaruka mu ikuzo rye, ari Umwami

w’abami, Umutware utwara abatware, aje gucungura abe “bazicarana na Aburahamu na Isaka

na Yakobo,” 585 ku meza ye mu bwami bwe (Matayo 8:11; Luka 22:30), kugira ngo

basangirire mu bukwe bw’Umwana w’Intama.

Mu mpeshyi y’umwaka wa 1844 itangazo ngo: “Dore Umukwe araje,” ryateye abantu

ibihumbi byinshi kwitega ko Umukiza agiye guhita aza. Igihe cyavuzwe kigeze, Umukwe

yaraje, nyamara ntiyaje ku isi nk’uko abantu bari babyiteze, ahubwo yasanze Umukuru

nyir’ibihe byose mu ijuru, ajya mu bukwe, kugira ngo ashyikirizwe ubwami bwe. “Nuko abari

biteguye binjirana nawe mu bukwe, maze urugi rurakingwa.” Ntabwo abantu ubwabo

bagombaga kuba mu bukwe, kuko ubwo bukwe bwabereye mu ijuru, kandi bo bakaba bari

bakiri ku isi. Abayoboke ba Kristo bagomba “gutegereza shebuja, aho agarukira ava mu

314

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!