21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Uko kuza kwe kandi kwanavuzwe n’umuhanuzi Malaki ati: “Dore nzatuma integuza

yanjye, izambanziriza, intunganyirize inzira; Umwami mushaka azaduka mu rusengero rwe,

kandi intumwa y’isezerano mwishimira dore iraje.” Ni ko Uwiteka nyiringabo avuga.” 574

Kuza k’Umukiza mu rusengero rwe kwarihuse kandi ntikwari kwitezwe n’ubwoko bwe.

Ntabwo ubwoko bwe bwari bwiteze kumubona aho. Ahubwo bibwiraga kumubona aje ku isi

aje “hagati y’umuriro waka, ngo ahore inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa

bwiza bw’Umwami wacu Yesu.” 575

Nyamara ntabwo abantu bari biteguye gusanganira Umukiza wabo. Hari hakiriho

umurimo wo kwitegura wagombaga kubakorerwa. Hagombaga gutangwa umucyo wo

kwerekeza intekerezo zabo ku ngoro y’Imana mu ijuru; kandi kubwo kwizera uko

bashoboraga gukurikira Umutambyi wabo Mukuru mu mirimo yahakoreraga, bari

guhishurirwa inshingano nshya bagomba kuzuza. Hari ubundi butumwa bw’imbuzi

bwagombaga kubwirwa itorero.

Umuhanuzi aravuga ati: “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni

nde uzahagarara, ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umurimo w’umucuzi, n’isabune

y’abameshi. Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba;

azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze

bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.” 576 Abazaba bakiri ku isi ubwo Kristo azahagarika

kuvuganira abanyabyaha mu buturo bwera bwo mu ijuru, bazaba bagomba guhagarara imbere

y’Imana yera badafite ubahuza nayo. Amakanzu yabo agomba kuba azira kubaho ikizinga,

imico yabo igomba kuba yejejweho icyaha n’amaraso y’Umukiza yasheshwe. Kubw’ubuntu

bw’Imana no kubw’umuhati wabo udacogora, bagomba kuba abaneshi mu ntambara barwana

n’ikibi. Mu gihe urubanza rugenzura rugikomeza gukorwa mu ijuru, kandi ibyaha

by’abanyabyaha bihana bikaba biri gukurwa mu buturo bwera, hagomba gukorwa umurimo

udasanzwe wo kwezwa no kuzinukwa icyaha mu bana b’Imana bakiri ku isi. Uyu murimo

uvugwa mu buryo busobanutse mu butumwa bwo Byahishuwe 14.

Igihe uwo murimo uzaba urangiye, abayoboke ba Kristo bazaba biteguye kuza kwe.

“Maze amaturo y’i Buyuda n’i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk’uko yamunezezaga mu

minsi ya kera, no mu myaka yashize.” 577 Bityo rero itorero Umukiza wacu azakira ubwo

azaba agarutse rizaba, “rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi

kintu gisa gityo.” 578 Maze iryo torero rizaba “ari ryiza nk’ukwezi, rirabagirana

nk’ikizubazuba, riteye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera.” 579

Uretse ukuza k’Umukiza aje mu ngoro ye, umuhanuzi Malaki yanavuze ibyo kugaruka

kwe, ubwo azaba aje kurangiza urubanza ati: “Kandi nzabegera nce urubanza; nzabanguka

gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo,

bakarenganya abapfakazi n’imfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga, kandi ntibanyubahe.

Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.” 580 Yuda nawe yabivuzeho agira ati: “Dore, Uwiteka

yazanye n’inzovu nyinshi z’abera, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriweho, no

313

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!