21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

gitambo maze akaminjagira ayo maraso ku ntebe y’ihongerero yabaga hejuru y’amategeko

kugira ngo yuzuze ibyo ayo mategeko asaba. Hanyuma, nk’umuhuza umutambyi,

yishyiragaho ibyaha maze akabikura mu buturo bwera. Yashyiraga ibiganza bye ku mutwe

w’isekurume y’ihene yo koherwa maze akayitondaguriraho ibyaha byose byakozwe, bityo

muri ubwo buryo bw’igishushanyo akaba abyikuyeho abishyize kuri iyo hene. Bityo, iyo hene

yajyanaga ibyo byaha mu butayu maze bigafatwa ko bitandukanyijwe n’ubwoko

bw’Abisiryeli by’iteka ryose.

Uwo ni wo murimo wakorwaga “nk’ishusho n’igicucu cy’ibyo mu ijuru.” Bityo rero,

ibyakorwaga mu buryo bw’igishushanyo mu buturo bwera bwo ku isi, mu by’ukuri ni byo

bikorerwa mu buturo bwo mu ijuru. Umukiza amaze kuzamuka mu ijuru yatangiye umurimo

we nk’umutambyi wacu mukuru. Pawulo abivuga agira ati: “Kuko Kristo atinjiye ahera

haremwe n’intoki, hasuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo

none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.” 570

Umurimo umutambyi yakoreraga mu cyumba cya mbere cy’ubuturo bwera mu mwaka

wose, “inyuma y’umwenda” wari ukinze urwinjiriro kandi watandukanyaga ahera no hanze

mu rugo, uwo murimo ushushanya umurimo wa Kristo yatangiye akimara kuzamuka mu

ijuru. Mu byo yakoraga buri munsi, umutambyi yari afite umurimo wo kujyana imbere

y’Imana amaraso y’igitambo cy’ibyaha n’umubavu uhumura neza w’ubutungane bwe

n’amasengesho y’abizeraga bihannye. Uwo ni wo wari umurimo wakorerwaga mu cyumba

cya mbere cy’ubuturo bwo mu ijuru.

Aho ni ho abigishwa ba Kristo berekeje ukwizera kwabo bamukurikije amaso ubwo

yazamurwaga mu ijuru atandukanye na bo. Aho ni ho ibyiringiro byabo byari bishingiye, ari

byo Pawulo yavuze ati: “Ibyo byiringiro tubifite nk’igitsika umutima, gikomeye kandi

gishikamye, cyinjira hirya y’umwenda ukingiriza Ahera cyane, aho Yesu yatwinjiriye

atubanjirije, amaze guhinduka Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.”

“Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo

yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka.” 571

Uwo murimo w’ubutambyi wakomeje gukorerwa mu cyumba cya mbere cy’ubuturo

bwera bwo mu ijuru mu gihe cy’ibinyejana cumi n’umunani. Amaraso ya Kristo wasabiraga

abanyabyaha bihana, yabahesheje imbabazi no kwemerwa n’Imana, nyamara ibyaha byabo

byakomeje kwandikwa mu gitabo cy’urwibutso. Nk’uko mu muhango wo mu buturo bwo ku

isi habagaho umuhango wo guhongerera ku iherezo ry’umwaka, ni ko na none mbere y’uko

umurimo wa Kristo kubwo gucungura abantu urangira, hariho umurimo wo guhongerera

kugira ngo ukure icyaha mu buturo bwera. Uyu ni wo murimo watangiye igihe iminsi 2300

yarangiraga. Icyo gihe, nk’uko byari byaravuzwe n’umuhanuzi Daniyeli, Umutambyi wacu

mukuru yinjiye ahera cyane kugira ngo akore umugabane uheruka w’umurimo we ukomeye

- ari wo wo kweza ubuturo bwera.

310

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!