21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Uwo ni wo wari umurimo wakorwaga buri munsi umwaka wose ugashira. Muri ubwo

buryo ibyaha by’Abisirayeli byashyirwaga ku buturo bwera. Bityo byabaye ngombwa ko

habaho umurimo udasanzwe wo kubikura kuri ubwo buturo. Imana yategetse ko habaho

guhongererwa kwa buri cyumba cy’ihema ryera. “Nuko ahongerere Ahera, ku bwo guhumana

kw’Abisirayeli kwinshi, no kubw’ibicumuro byabo, kubw’ibyaha bakoze byose; uko abe ari

ko agenza n’ihema ry’ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.” Igicaniro

na cyo cyagombaga guhongererwa, kugira ngo “gihumanurwe, cyezwe gikurweho guhumana

kw’Abisirayeli kwinshi.” 567

Inshuro imwe mu mwaka, ku umunsi ukomeye w’Impongano, umutambyi yinjiraga ahera

cyane kugira ngo yeze ubuturo. Umurimo yahakoreraga wasozaga ibyakozwe byose mu

mwaka. Ku munsi w’Impongano, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro hazanwaga abana

b’ihene babiri maze bagakorerwaho ubufindo; “imwe ikaba iy’Uwiteka, naho indi ikaba iyo

koherwa.” 568 Isekurume y’ihene yafatwaga n’ubufindo ko ari iy’Uwiteka yagombaga

kwicwa ikaba igitambo cy’ibyaha by’Abisirayeli. Umutambyi yagombaga kujyana amaraso

yayo hirya ya wa mwenda ukingiriza ahera cyane maze akayaminjagira ku ntebe y’imbabazi

(intebe y’ihongerero) n’imbere yayo. Amaraso yagombaga kuminjagirwa na none ku cyotero

cy’imibavu cyari imbere y’uwo mwenda.

“Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw’iyo hene nzima, yaturire hejuru

yayo gukiranirwa kw’Abisirayeli kose n’ibicumuro byabo byose; abishyire mu ruhanga

rw’iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu. Iyo hene ijye ahatagira

abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu. ” 569

Isekurume y’ihene yoherewe mu butayu ntiyagarukaga mu nkambi y’Abisirayeli, kandi

umuntu wajyaga kuyohera yagombaga kwiyuhagira, akamesa n’imyenda ye mbere yo

kugaruka mu nkambi.

Uwo muhango wose wagombaga gusiga Abisirayeli bazirikana ukwera kw’Imana ndetse

n’uko yanga icyaha urunuka. Ikindi kandi, waberekaga ko batashoboraga guhura n’icyaha

ngo babure kwandura. Buri mwisirayeli wese yasabwaga kubabaza umutima we mu gihe uwo

muhango wabaga uri gukorwa. Imirimo yose yagombaga guhagarikwa, kandi iteraniro ryose

ry’Abisirayeli ryagombaga kumara umunsi wose ryicishije bugufi cyane imbere y’Imana,

basenga, biyirije ubusa kandi bafite kwihana mu mitima kwimbitse.

Umuhango wakorwaga mu buryo bw’igishushanyo wigisha ukuri gukomeye kwerekeye

impongano. Hemerwaga inshungu mu cyimbo cy’umunyabyaha; nyamara icyaha nticyabaga

gikuweho burundu n’amaraso y’itungo ryicwaga. Bityo rero hari hateganyijwe uburyo bwo

gushyira icyaha ku buturo bwera. Kubwo kuvusha amaraso, umunyabyaha yazirikanaga

uburemere bw’amategeko, akicuza icyaha cyo kuba yagomeye itegeko, kandi akagaragaza

uko yifuza imbabazi binyuze mu kwizera Umucunguzi wagombaga kuzaza. Ariko ntiyabaga

yari yakurwaho byuzuye gucirwaho iteka n’amategeko. Ku munsi w’Impongano, umutambyi

mukuru, yafataga igitambo cy’iteraniro ryose, akajya ahera cyane ajyanyeyo amaraso y’icyo

309

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!