21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ndetse n’umurimo ukomeye uhakorerwa kubwo gucungurwa k’umuntu, byigishwaga

n’ubuturo bwera bwo ku isi n’imirimo yabukorerwagamo.

Ahera h’ubuturo bwera bwo mu ijuru hahagarariwe n’ibyumba bibiri byabaga mu buturo

bwera bwo ku isi. Ubwo yari mu iyerekwa, intumwa Yohana yahawe kwitegereza ingoro

y’Imana mu ijuru, yahabonye “amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y’iyo

ntebe.” 552 Yabonye umumarayika “afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu

myinshi, ngo ayongere ku masengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri

imbere ya ya ntebe.” 553 Muri iri yerekwa, umuhanuzi yemerewe kwitegereza icyumba cya

mbere cy’ubuturo bwera bwo mu ijuru; maze abonayo “amatabaza arindwi yaka” n’“igicaniro

cy’izahabu,” byashushanywaga n’igitereko cy’amatabaza gicuzwe mu izahabu n’igicaniro

cy’imibavu byo mu buturo bwera bwo ku isi. Na none, “urusengero rw’Imana mu ijuru

rwarakinguwe,” (Ibyahishuwe 11:19), maze Yohana abona hirya y’umwenda

watandukanyaga ibyumba bibiri by’ihema ry’ibonaniro bityo areba ahera cyane. Aho hantu

yahabonye “isanduku y’isezerano ry’Imana,” yashushanywaga n’isanduku yera yakozwe na

Mose kugira ngo ibikwemo amategeko y’Imana.

Bityo, abigaga iyo ngingo babonye igihamya kidashidikanywaho cy’uko mu ijuru hari

ubuturo bwera. Mose yubatse ubuturo bwo ku isi akurikije icyitegererezo yeretswe. Pawulo

yigisha ko icyo cyitegererezo cyari cyo buturo nyakuri buri mu ijuru.

Mu buturo bwo mu ijuru, aho Imana iganje, ingoma yayo ishingiye ku butungane

n’urubanza. Ahera cyane ni ho hari amategeko yayo, ari yo agaragaza ibitunganye kandi

abantu bose bagomba gusuzumishwa. Isanduku ibitswemo ibisate bibiri byanditsweho

amategeko ipfundikijwe intebe y’imbabazi (intebe y’ubuntu), imbere yayo ni ho Kristo

asabira umunyabyaha kubw’amaraso Ye. Ni muri ubwo buryo hariho ishusho y’ubumwe

hagati y’ubutabera n’imbabazi mu nama yo gucungura umuntu. Ubwo bumwe bwashoboraga

gutegurwa n’ubwenge bw’Imana yonyine kandi ubushobozi bwa Yo bwonyine ni bwo

bwashoboraga kubusohoza. Ni ubumwe bwuzuza ijuru ryose gutangara no kuramya.

Abakerubi bo mu buturo bwera ku isi, bari berekeje amaso ku ntebe y’ihongerero bubashye,

bashushanyaga uko ingabo zo mu ijuru zitaye ku kwitegereza umurimo wo gucungura

umuntu. Aha niho hagaragarira ubwiru bw’imbabazi. Abamarayika bifuza kwitegereza uko

Imana ikiranuka mu kugira intungane umunyabyaha wihanye kandi ikavugurura umubano

wayo n’inyokomuntu yacumuye; kandi ko Kristo yashoboraga guca bugufi kugira ngo

azahure abantu benshi batabarika abakure mu rwobo rw’irimbukiro maze abambike

imyambaro izira ikizinga y’ubutungane bwe kugira ngo abinjize mu muryango

w’abamarayika batigeze bacumura, kandi ngo bazabe imbere y’Imana ubuziraherezo.

Umurimo wa Kristo nk’usabira umuntu ku Mana ugaragarira muri bwa buhanuzi bwiza

bwa Zekariya bwerekeje kuri wa wundi “witwa Shami.” Umuhanuzi Zekariya aravuga ati:

“Azubaka urusengero rw’Uwiteka , azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke;

kandi azaba umutambyi ku ntebe ye; bombi bazahuza inama zizana amahoro.” 554

306

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!