21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ijuru, ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe

n’Umwami Imana.” 548

Muri iyi mirongo haragara ubuturo bwera bw’isezerano rishya. Ubuturo bwera

bw’isezerano rya mbere bwubatswe n’umuntu, bwubatswe na Mose; ariko ubu bwo

bwubatswe n’Uwiteka ubwe ntabwo ari umuntu. Muri ubwo buturo bwera, ni ho abatambyi

bo ku isi bakoreraga umurimo wabo; ariko muri ubu bwo, Kristo ubwe, we Mutambyi wacu

Mukuru uruta bose, ni we ukorera iburyo bw’Imana. Ubuturo bwera bumwe bwari buri ku isi

, ariko ubundi buri mu ijuru.

Ikindi kandi, ihema ry’ibonaniro ryubatswe na Mose ryari ryakozwe hakurikijwe

icyitegererezo cyatanzwe. Uwiteka yahaye Mose amabwiriza ati: “Muzabureme buse n’ibyo

ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy’ubuturo n’icy’ibintu byabwo byose.” Hongeye

gutangwa itegeko ngo: “Ugire umwete wo kubirema, ukurikize icyitegererezo cyabyo

werekewe kuri uyu musozi.” 849 Kandi Pawulo avuga ko ihema ry’ibonaniro rya mbere

“ryashushanyaga iby’icyo gihe, ahatangirwaga amaturo hagatambirwa n’ibitambo;” kandi ko

ahera haryo, “hashushanyaga ibintu byo mu ijuru;” ko abatambyi batangaga amaturo

bakurikije amategeko yatanzwe, bakoraga uwo murimo ari “igishushanyo n’igicucu cy’ibyo

mu ijuru,” kandi ko “Kristo atinjiye ahera haremwe n’intoki, hasuraga ha handi h’ukuri,

ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.” 550

Ubuturo bwera bwo mu ijuru, aho Kristo akorera ku bwacu, ni bwo mwimerere w’ubuturo

bwera bwubatswe na Mose bwari ishusho y’ubw’umwimerere. Imana yashyize Mwuka wayo

ku bubatse ubuturo bwera bwo ku isi. Ubuhanga bwagaragajwe mu kubaka ubwo buturo

bwari ukwigaragaza k’ubwenge bw’Imana. Inkuta zabwo zariho izahabu nyinshi, impande

zose zarabagiranaga umucyo waturukaga kuri ya matabaza arindwi yo ku gitereko

cy’amatabaza gikozwe mu izahabu. Ameza y’imitsima yo kumurikwa n’igicaniro cy’imibavu

byarabagiranaga nk’izahabu yatunganijwe. Umwenda ukomeye mwiza cyane wari ukoze

igisenge, wari urimo amashusho y’abakerubi aboshywe mu budodo bw’umukara unoze

n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba; byongereraga ubwiza aho hantu. Hirya y’umwenda

ugabanya ahera n’ahera cyane hari Shekina yera, yari ukwigaragaza k’ubwiza bw’Imana,

kandi imbere ya Shekina nta muntu wundi washoboraga kuhinjira ngo abeho uretse

umutambyi mukuru wenyine.

Ubwiza butagereranywa bw’ihema ry’ibonaniro ryo ku isi bwerekaga umuntu ubwiza

butangaje bw’ubuturo bwera bwo mu ijuru aho Kristo, Umutambyi wacu mukuru adusabira

imbere y’intebe y’ubwami y’Imana. Aho Umwami w’abami atuye, aho abantu uduhumbagiza

bamukorera kandi abantu inzovu incuro inzovu bamuhagaze imbere.” 551 Ubwo buturo

bwuzuwemo ubwiza bw’intebe y’ubwami bw’iteka ryose, aho abaserafi ari bo barinzi bayo

barabagirana kandi bipfuka mu maso baramya. Aho hantu ntihajyaga kubona ikihagaragaza

uretse ishusho nto yerekana ubunini bwaho n’ubwiza bwaho muri ya nyubako nziza yubatswe

n’amaboko y’abantu. Nyamara ukuri kw’ingenzi kwerekeye ubuturo bwera bwo mu ijuru

305

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!