21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

bubone kwezwa.” Ibyari byaravuzwe n’ubuhanuzi byose byabanje byagiye bisohora rwose

ku gihe byari byaravuzwe ko bizaberaho.

Ufatiye kuri iyo mibare imaze gutangwa, byose byagaragaraga neza kandi bitabusanya,

uretse ko nta na kintu na kimwe cyabayeho mu mwaka wa 1844 cyasubizaga ikibazo

cyerekeye kwezwa k’ubuturo bwera. Guhakana ko iyo minsi yarangiye icyo gihe byari

gutuma ibyerekeye iyo ngingo byose bishyirwa mu rujijo, kandi bikaba guhakana imyizerere

yose ishingiye ku gusohozwa k’ubuhanuzi.

Ariko Imana yari yarayoboye ubwoko bwayo mu itsinda rikomeye ryavugaga ubutumwa

bwo kugaruka kwa Kristo. Ubushobozi bwayo n’ikuzo ryabyo byari byariyerekanye muri uwo

murimo, kandi ntiyari kwemera ko urangirira mu mwijima no gucika intege, kandi ngo

unengwe kuba umurimo ushingiye ku kinyoma ndetse no gutwarwa n’ubwaka. Imana ntiyari

kureka ngo ijambo ryayo rishidikanyweho.

Nubwo abantu benshi bahakanye imisobanurire yabo ya mbere y’ibihe by’ubuhanuzi

kandi bagahakana ukuri kw’itsinda rishingiye kuri ubwo busobanuro, abandi bo ntibifuzaga

kureka ingingo zo kwizera ndetse n’ibyabayeho byari bishyigikiwe n’Ibyanditswe Byera

n’ubuhamya bwa Mwuka w’Imana. Bizeraga ko bari barakurikije amahame atunganye

yerekeye imisobanurire mu buryo bigaga ubuhanuzi, kandi bumvaga ko kugundira ukuri bari

baramaze kwakira ndetse no gukomeza inzira biyemeje yo gucukumbura muri Bibiliya ari

byo nshingano yabo. Basenganaga umwete, bakongera gusuzuma imyizerere yabo kandi

bakiga Ibyanditswe kugira ngo bamenye aho ikosa ryabo riri. Bamaze kubona ko nta kosa

bafite mu buryo basesenguraga ibihe by’ubuhanuzi, byabateye kurushaho kwigana

ubushishozi ingingo y’ubuturo bwera.

Mu bushakashatsi bwabo, bamenye ko nta gihamya na kimwe kiboneka mu Byanditswe

Byera gishyigikira igitekerezo cyabaye gikwira kivuga ko isi ari ubuturo bwera. Ahubwo muri

Bibiliya bahasanzemo ubusobanuro bwuzuye bw’ingingo yerekeye ubuturo bwera, imiterere

yabwo, aho buri, ndetse n’imirimo ibukorerwamo. Bityo ibihamya by’abanditsi bera bibaha

ubusobanuro bwumvikana neza kandi bufatika bituma ibyibazwaga byose bishira. Mu

Rwandiko yandikiye Abaheburayo intumwa Pawulo aravuga ati: “Isezerano rya mbere ryo

ryari rifite imihango y’ubutambyi, rifite n’Ahera h’iyi si; kuko hariho ihema ribanzirizwamo,

ryarimo igitereko cy’amatabaza, n’ameza, n’imitsima iyateretseho imbere y’Imana; rikitwa

Ahera. Kandi hirya y’inyegamo y’umwenda wa kabiri ukinze, hariho ihema, hitwa Ahera

cyane. Aho harimo icyotero cyacuzwe mu izahabu, n’isanduku y’isezerano yayagirijweho

izahabu impande zose, irimo urwabya rw’izahabu rurimo manu, irimo na ya nkoni ya Aroni

yapfunditse uburabyo na bya bisate by’amabuye byanditsweho isezerano. Hejuru yayo hariho

Abakerubi b’icyubahiro bateye igicucu intebe y’imbabazi.” 546

Ubuturo bwera Pawulo avuga muri iyi mirongo ni ihema ry’ibonaniro ryubatswe na Mose

abitegetswe n’Imana ngo ribe ubuturo bw’Isumbabyose ku isi. “Kandi bandemere ubuturo

bwera, nture hagati muri bo.” 547 Ayo ni yo mabwiriza yari yahawe Mose igihe yari ku

303

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!