21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 23 – Ubuturo Bwera ni Iki?

Isomo ryo muri Bibiliya ryarushije ayandi yose kuba urufatiro n’inkingi byo kwizera

kw’abategereje kugaruka kwa Kristo ni iri rivuga ngo: “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na

magana atatu uko bukeye bukira: nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.” 544 Aya

magambo yagiye amenywa cyane n’abizera bose ko kuza k’Umwami kwegereje. Abantu

ibihumbi byinshi bagiye basubiramo aya magambo y’ubuhanuzi nk’ishingiro ryo kwizera

kwabo. Bose bumvaga ko ibyo bategereje bihebuje ndetse n’ibyiringiro byabo byavuzwe muri

iri somo byagombaga kubaho. Iyo minsi y’ubuhanuzi yari yagaragajwe ko izarangira mu

muhindo w’umwaka wa 1844. Icyo gihe Abadiventisiti kimwe n’abandi Bakristo bo ku isi,

bizeraga ko isi cyangwa se igice cyayo runaka ari ubuturo bwera. Bumvaga ko kwezwa

k’ubuturo bwera ari ugutunganywa kw’isi itunganyijwe n’umuriro wo ku munsi ukomeye

uheruka, kandi ko ibi byagombaga kubaho Kristo agarutse. Aho ni ho bakuye umwanzuro

uvuga ko Kristo yagombaga kugaruka ku isi mu mwaka wa 1844.

Nyamara igihe cyari cyavuzwe cyarageze ariko Kristo ntiyaza. Abizera bari bazi yuko

ijambo ry’Imana ritabasha guhera ridasohoye. Uko basobanuraga ubuhanuzi kwabayemo

kwibeshya; ariko se ikosa ryabo ryari riri he? Benshi bihutiye guhakana ko iminsi 2300

yarangiye mu mwaka wa 1844. Nta mpamvu n’imwe yajyaga gutangwa uretse iyo kuba Kristo

ataraje igihe yari ategerejweho. Bajyaga impaka bavuga ko niba iyo minsi y’ubuhanuzi

yararangiye mu 1844, Kristo yagombye kuba yaraje kweza ubuturo bwera akoresheje

kwejesha isi umuriro; kandi ko kuva ataraje, ubwo rero iyo minsi ntiyashoboraga kuba

yararangiye.

Kwemera uwo mwanzuro kwari uguhakana ibyari byarasesenguwe mbere byerekeye ibihe

by’ubuhanuzi. Bari barabonye ko iminsi 2300 yatangiriraga igihe itegeko ryo gusana no

kubaka Yerusalemu ryashyirwagaho na Artaxerxes (Aritazerusi) rigashyirwa mu bikorwa mu

muhindo w’umwaka wa 457 mbere ya Kristo. Hafashwe ko iki ari cyo gihe cy’itangiriro, nta

kwihenda kwaba kwarabaye ku byavuzwe byagaragajwe mu busobanuro bw’icyo gihe

kivugwa muri Daniyeli 9:25-27. Ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda, ari yo myaka 483

ibanza yo mu myaka 2300, ni byo byagombaga kugera kuri Mesiya, Uwasizwe; kandi

umubatizo wa Kristo ndetse no gusigwa na Mwuka Wera, mu mwaka wa 27 N.K 545,

byasohoje rwose ibyari byaravuzwe. Hagati mu cyumweru cya mirongo irindwi, Mesiya

yagombaga gukurwaho. Nyuma y’imyaka itatu n’igice amaze kubatizwa, Kristo yarabambwe,

hari mu gihe cy’urugaryi rw’umwaka wa 31 N.K. Igihe cyose cy’ibyumweru mirongo irindwi

cyangwa imyaka 490 cyari kigenewe Abayuda by’umwihariko. Mu iherezo ry’icyo gihe,

ishyanga ry’Abayuda ryahamije ko ryanze Kristo binyuze mu gutoteza abigishwa be, maze

mu mwaka wa 34 N.K intumwa zerekeza mu banyamahanga. Bityo imyaka 490 ibanza mu

myaka 2300 iba irarangiye, hasigara imyaka 1810. Uhereye mu mwaka wa 34, usanga ya

myaka 1810 igenda ikagera mu mwaka wa 1844. Marayika yaravuze ati: “Ubuturo bwera

302

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!