21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’uwa kabiri bwavuzwe mu gihe gikwiye kandi

bwakoze umurimo Imana yari yaragenye ko buzakora.

Abatuye isi bose bari bahanze amaso Abadiventisiti, biteze ko gahunda n’imikorere yabo

yose bizarekwa ubwo igihe cyari kurangira maze Kristo ntiyigere aza. Ariko mu gihe hari

abantu benshi baretse ukwizera kwabo, bitewe n’ikigeragezo gikomeye banyuzemo,

habayeho n’abandi bahagaraye bashikamye. Imbuto z’itsinda ryavugaga ubutumwa bwo

kugaruka kwa Kristo, umwuka wo kwicisha bugufi no kwihana mu mutima, umwuka wo

kwitandukanya n’iby’isi no kuvugurura imibereho waranze umurimo, wahamije ko uwo

murimo wari uw’Imana. Ntabwo bahangaye guhakana ko imbaraga ya Mwuka Muziranenge

yaherekeje ibwirizwa ry’ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo, kandi nta kosa babonaga mu

buryo bumvaga ibihe by’ubuhanuzi. Ababarwanyaga b’abanyambaraga ntibari barageze ku

ntego yabo yo gusenya uburyo basobanuraga ubuhanuzi. Ntibashoboraga kwemera kureka

ibyo bizeraga babaga baragezeho binyuze mu kwiga Ibyanditswe babishishikariye kandi

basenga, batabonye igihamya cya Bibiliya gitanzwe n’abantu bamurikiwe na Mwuka

w’Imana kandi bafite imitima igurumanishwa n’imbaraga nzima ya Mwuka. Ibyo bizeraga

byabaga byarashoboye gutsinda ijorwa rikomeye ndetse no kurwanywa bikabije n’abigisha

b’ibimenyabose mu by’idini ndetse n’abanyabwenge mu by’isi. Byabaga kandi byaratsinze

imbaraga zishyize hamwe z’ubuhanga n’ubutyoza ndetse no gukerenswa no gusuzugurwa

n’abanyacyubahiro kimwe n’aboroheje.

Ni iby’ukuri ko hari harabayeho gutsindwa ku byerekeye ibyari byitezwe ko byagombaga

kubaho, nyamara n’ibyo ntibyashoboraga guhungabanya kwizera ijambo ry’Imana kwabo.

Ubwo Yona yatangazaga ubutumwa mu nzira z’umujyi wa Niniwe ko mu minsi mirongo ine

uwo mujyi uzasenywa, Uhoraho yemeye kwicisha bugufi kw’Abanyaniniwe maze abongerera

igihe cy’imbabazi. Nyamara ubutumwa Yona yari yigishije bwari bwaturutse ku Mana, kandi

Niniwe yagenzuwe mu buryo buhuye rwose n’ubushake bw’Imana. Abadiventisiti bizeye mu

buryo nk’ubwo ko Imana yari yabahamagariye kuvuga ubutumwa bw’imbuzi bwerekeye

urubanza. Baravuze bati: “Uwo muburo wagenzuye imitima y’abantu bose bawumvise kandi

ukangurira abantu gukunda ukuza k’Umukiza naho ku rundi ruhande uwo muburo ubyutsa

urwango rutagaragara neza rwo kwanga kugaruka k’Umukiza, nyamara urwo rwango ruzwi

n’Imana. Uwo muburo waciye umurongo, . . kugira ngo abari gusuzuma imitima yabo

babashe kumenya uruhande bari guhereramo iyo Umukiza Yesu ajya kuba yaraje igihe yari

yitezwe. Uwo murongo waberetse niba barajyaga kuvuga n’ijwi rirenga bati: “Dore! Iyi ni yo

Mana yacu twategereje, ni yo izadukiza;” cyangwa niba bari gutakira ibitare n’imisozi ngo

bibagwire kugira ngo bibahishe amaso y’Iyicaye ku ntebe ndetse n’umujinya w’Umwana

w’Intama. Nk’uko tubyizera, Imana yagerageje abana bayo muri ubwo buryo. Yagerageje

ukwizera kwabo, irabagenzura kugira ngo irebe ko mu gihe cy’ibigeragezo bashobora

gusubira inyuma bakava mu mwanya yashoboraga kubona ko yabashyiramo cyangwa niba

bari kuzibukira iyi si kandi bagashingira ibyiringiro byabo mu ijambo ry’Imana.” 540

299

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!