21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

cyarahise, Umukiza ntiyari yaraje nk’uko bari bamwiteze, kandi isi yashoboraga kuguma uko

yari iri mu gihe cy’imyaka ibihumbi byinshi.

Abizera bamaramaje kandi b’indahemuka bari barahaze byose kubwa Kristo kandi bari

barishimiye kubana nawe kuruta mbere. Nk’uko babyizeraga, bari baraburiye isi ubuheruka;

kandi kubwo kwiringira ko bidatinze bagiye kwakirwa mu muryango w’Umutware wabo wo

mu ijuru n’abamarayika bo mu ijuru, ku rwego rukomeye, bari baritandukanyije na rubanda

rwose rutakiriye ubwo butumwa. Bari baragiye basengana umwete bagira bati: “Ngwino,

Mwami Yesu! Ngwino vuba.” Nyamara ntiyaje. Noneho rero kongera kwikorera umutwaro

uremereye w’ibirushya byo mu buzima n’ibitera kugira umutima uhagaze, ndetse no

kwihanganira gukozwa isoni no gukwenwa n’ab’isi; ibyo byari ikigeragezo gikomeye cyo

kwizera kwabo no kwihangana.

Nyamara uko gukorwa n’isoni ntikwari gukomeye nk’uko abigishwa bagize igihe cyo

kuza bwa Kristo bwa mbere. Ubwo Yesu yinjiraga muri Yerusalemu nk’umuneshi,

abayoboke be bibwiye ko agiye kwima ingoma y’ubwami bwa Dawidi maze agakiza

Abisirayeli ababakandamizaga. Kubera ibyiringiro bari bafite n’ibyo bari barangamiye

binejeje, bakoranaga ishyaka baharanira guhesha ikuzo Umwami wabo. Benshi baramburaga

imyambaro yabo mu nzira yanyuragamo, cyangwa bagasasa amashami y’imikindo afite

ibibabi byinshi. Muri ibyo byishimo byinshi bari bafite, bafatanyirije hamwe bavuga bati:

“Hoziyana mwene Dawidi!” Ubwo Abafarisayo bari babujijwe amahwemo kandi barakajwe

n’urwo rusaku rw’ibyishimo, basabye Yesu gucecekesha abigishwa be maze arabasubiza ati:

“Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.” 537 Ubuhanuzi bwagombaga

gusohora. Abigishwa basohozaga ubushake bw’Imana; nyamara bari bategereje kugerwaho

no gucika intege gukomeye. Ariko hashize iminsi mike gusa, biboneye urupfu ruteye

agahinda rw’Umukiza kandi bamubona ahambwa mu mva. Icyo bari bategereje

nticyagezweho kandi ibyiringiro byabo nabyo byapfanye na Kristo. Igihe Umwami Yesu

yavaga mu mva anesheje urupfu, ni bwo bashoboye gusobanukirwa ko byose byari

byaravuzwe n’ubuhanuzi, kandi ko “Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye.” 538

Mu myaka magana atanu yari ishize, Umukiza yari yaravugiye mu kanwa kw’umuhanuzi

Zekariya ati: “Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we! Rangurura wa mukobwa w’i

Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri; ni we mukiranutsi, kandi azanye agakiza;

yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.” 539 Iyo abigishwa

bamenya ko Kristo yari agiye gucirwa urubanza ndetse agapfa, ntibaba barasohoje ubu

buhanuzi.

Mu buryo nk’ubwo, Miller na bagenzi be basohoje ubuhanuzi maze bamamaza ubutumwa

Imana yari yaravuze ko buzabwirwa abatuye isi, ariko ntibaba barabwamamaje iyo baza kuba

barasobanukiwe neza n’ubuhanuzi bwerekanaga gucika intege kwabo, kandi bukagaragaza

ubundi butumwa bugomba kubwirizwa amahanga yose mbere yo kugaruka k’Umukiza.

298

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!