21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

abandi bazanwe no kunegura — maze bageraho bagafatwa n’imbaraga yemeza imitima

yajyaniranaga n’ubu butumwa ngo, “Dore Umukwe araje!”

Muri icyo gihe, hariho ukwizera kwatumaga amasengesho asubizwa, ukwizera kwari

kwishingikirije ku ngororano. Nk’uko ibitonyanga by’imvura bigwa mu butaka bwumye, ni

ko Mwuka w’ubuntu yamanukiraga abashakaga Imana babishishikariye. Abari bategereje ko

bidatinze bagiye guhagarara imbere y’Umucunguzi wabo barebana amaso ku maso, bumvaga

bafite ibyishimo bitavugwa. Uko imigisha yayo yasukwaga ku ndahemuka n’abizera,

imbaraga yoroshya kandi itsinda ya Mwuka Muziranenge yaturishaga imitima ku rugero

runini.

Abari barakiriye ubwo butumwa bategerezanyaga ubwitonzi ukwegereza kw’igihe bari

biringiyemo gusanganira Umukiza wabo. Buri gitondo, bumvaga ko inshingano yabo ya

mbere ari iyo kumva bagite igihamya cy’uko bemerwa n’Imana. Imitima yabo yari ihurijwe

hamwe kandi bagasengera hamwe ndetse bakanasabirana. Inshuro nyinshi bakundaga

guteranira ahantu hiherereye kugira ngo basabane n’Imana, kandi amasengesho yabo

yazamukaga mu ijuru aturutse aho babaga bateraniye haba mu mirima no mu mashyamba.

Kumva ko bemewe n’Umukiza wabo ni byo byari ingenzi kuri bo kuruta gukenera ibyokurya

bya buri munsi; kandi iyo intekerezo zabo zazagamo igicu cy’umwijima (urujijo),

ntibahwemaga kugeza igihe icyo gicu cyeyukiye. Uko biyumvagamo ubuhamya bw’ubuntu

bw’Imana bubabarira, ni ko barushagaho kwifuza kubona Uwo bakundaga cyane.

Nyamara na none bari bagiye guhura no gucika intege bitewe no kubura icyo bari

bategereje. Igihe bari bategereje cyarahise maze Umukiza wabo ntiyaza. Bari bategereje

kugaruka kwe bafite ibyiringiro bidahungabanywa, none ubu babaye nk’uko byagendekeye

Mariya ubwo yageraga ku mva y’Umukiza maze agasanga irimo ubusa, bityo agataka aboroga

ati: “Bakuyemo Umwami wanjye sinzi aho bamujyanye.” 536

Ku batizera, ubwoba butewe no gutekereza ko ubutumwa bwavugwaga bwaba ari

ubw’ukuri, bwamaze igihe runaka bubabereye inkomyi. Igihe cyavuzwe kimaze guhita, ubwo

bwoba ntibwahise bubashiramo. Ku ikubitiro ntibahangaye kwishima hejuru abo bantu bari

bari mu mubabaro ukomeye wo kutabona icyo bari bategereje; ariko kubera ko nta kimenyetso

babonaga cy’uburakari bw’Imana, bashize bwa bwoba bari bafite maze batangira kunenga no

kugira urw’amenyo ba bandi bari mu gahinda. Itsinda rinini ry’abantu bari baravuze ko bizera

ibyo kugaruka kwa Kristo bidatinze, baretse ukwizera kwabo. Abantu bamwe bari

baragaragaweho ko bafite ibyiringiro cyane, bakozwe n’isoni cyane ku buryo bashatse

guhunga bakava mu isi. Nk’uko Yona yabigenje, bitotombeye Imana maze bahitamo kuba

bapfa aho kubaho. Abari barashingiye ukwizera kwabo ku bitekerezo by’abandi aho

gushingira ku ijambo ry’Imana, bari biteguye guhindura ibitekerezo byabo nka mbere.

Abakobanyi binjije mu murongo wabo abanyantege nke n’ibigwari maze bose bavugira

hamwe ko nta kintu cyo gutinywa gihari cyangwa icyo abantu bategereza. Igihe cyari

297

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!