21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose

nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. 16 Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya,

kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye (Abeheburayo

4:14-16)

Icyateye abantu kugira iyi myumvire ni uko bavumbuye ko itegeko ry’umwami

Artaxerxes ryo gusana Yerusalemu (itegeko ryabaye intangiriro y’igihe cy’iminsi 2300)

ryashyizwe mu bikorwa mu muhindo w’umwaka wa 457 mbere ya Kristo aho kuba mu

itangira ry’uwo mwaka nk’uko bamwe bari barabyizeye mbere. Iminsi 2300 yabazwe

bahereye ku muhindo w’umwaka wa 457 kandi irangira mu muhindo w’umwaka wa 1844.

Ingingo zimwe zavuye mu Isezerano rya Kera nazo zerekanye ko mu gihe cy’umuhindo

ari bwo igikorwa gishushanya “kwezwa kw’ubuturo bwera” cyagombaga kubaho. Ibi

byagaragaye neza ubwo abantu bakangukiraga kureba uburyo ibimenyetso byerekanaga kuza

kwa Kristo bwa mbere byasohoye.

Gutambwa k’umwana w’intama wa Pasika byari igishushanyo cy’urupfu rwa Kristo.

Intumwa Pawulo aravuga ati: “Pasika yacu yatambwe ari we Kristo.” 529 Iseri ry’imbuto

z’umuganura ryazungurizwaga imbere y’Uwiteka mu gihe cya Pasika, ryashushanyaga

umuzuko wa Kristo. Ubwo Pawulo yavugaga iby’umuzuko w’Umukiza ndetse n’uw’abe bose

yaravuze ati: “Kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka

ubwo azaza.” 530 Nk’uko iseri ry’imbuto ryazunguzwaga ryarabaga ari imbuto zihishije

zakurwaga mu murima mbere y’uko basarura, Kristo na we ni umuganura w’uwo musaruro

udapfa w’abacunguwe bazateranyirizwa mu kigega cy’Imana ubwo umuzuko dutegereje

uzabaho.

Ibyo bimenyetso byarasohoye tutarebeye ku byabayeho gusa ahubwo no ku gihe

byabereye. Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere kw’Abayahudi, kuri uwo munsi

n’uko kwezi ni ho umwana w’intama wa Pasika yajyaga atambwa kandi bikaba byari bimaze

ibinyejana cumi na bitanu. Kuri uwo munsi ubwo Kristo yari amaze gusangira Pasika

n’abigishwa be, ni ho yashyizeho umuhango wagombaga kuzajya ubibutsa iby’urupfu rwe,

nka “Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Mu ijoro ry’uwo munsi kandi ni ho

yafashwe n’abagome kugira ngo abambwe kandi yicwe. Kandi nk’uko Umukiza wacu

(washushanywaga n’iseri ry’imbuto ryazungurizwaga) yazutse mu bapfuye ku munsi wa

gatatu, ni ko aba “umuganura w’abasinziriye,” 531 n’urugero rw’abera bose bagomba

kuzazuka bafite “umubiri wo gucishwa bugufi” uzahindurwa, kandi “akawushushanya

n’umubiri w’ubwiza bwe.” 532

Ni muri ubwo buryo, ibishushanya kugaruka k’Umukiza bigomba gusohora mu gihe

cyerekanwe n’ibimenyetso. Muri gahunda yo mu gihe cya Mose, kwezwa k’ubuturo bwera

cyangwa se Umunsi mukuru w’Impongano, byabaga ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa

karindwi kw’Abayuda (Abalewi 16:29-4), igihe umutambyi mukuru ubwo yabaga amaze

guhongerera ibicumuro by’Abisirayeli bose, kandi amaze gukura ibyaha byabo mu buturo

294

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!