Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Akoresheje ubu buryo, Satani yashakaga kurwanya no kurimbura umurimo w’Imana. Abantu bari barakanguwe bikomeye cyane n’ubutumwa bw’Abadiventisiti. Abanyabyaha ibihumbi byinshi bari barahindutse, kandi abantu b’indahemuka bitangiraga umurimo wo kwamamaza ukuri ndetse no muri cya gihe cyo gutinda. Umwami w’ibibi yakomezaga gutakaza abantu be; kandi kugira ngo akoze isoni umurimo w’Imana, yashatse uko yashuka abavuga ko bafite ukwizera no kubatera kuba abahezanguni. Bityo abamukorera bari biteguye kuririra ku ikosa ryose, gutsindwa kose ndetse n’igikorwa cyose kidatunganye maze bakabishyira imbere ya rubanda babikuririje kugira ngo bangishe abantu Abadiventisiti ndetse no kwizera kwabo. Bityo, uko yashoboraga kugira umubare munini w’abantu atera kwizera ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo kandi mu mitima yabo bagengwa n’imbaraga ye, ni ko yari kubyungukiramo cyane atera abantu kubahanga amaso nk’abahagarariye abizera bose. Satani ni we “murezi wa benedata,” kandi umwuka we ni wo utera abantu kujora amakosa n’inenge by’abantu b’Imana no kubashyira ku karubanda nyamara ibyiza bakora ntibyigere byitabwaho. Igihe Imana iri ku murimo wo gukiza abantu, Satani na we ahora akora ubudatuza. Iyo abana b’Imana baje imbere y’Uwiteka, Satani na we aza hagati yabo. Mu bubyutse bwose bubaho, Satani aba yiteguye kuzanamo abantu batejejwe mu mitima ndetse na ba nyamujya irya n’ino. Igihe bene abo bemeye ingingo zimwe z’ukuri maze bakabarwa mu bizera, Satani arabakoresha kugira ngo yinjize inyigisho ziyobya abatari maso. Nta muntu n’umwe uhamywa ko ari Umukristo nyakuri bitewe n’uko aboneka ko abarizwa mu itsinda ry’abana b’Imana, ndetse n’iyo yaba aboneka mu rusengero kandi akaza ku meza y’Umwami. Satani akunze kuhaba kenshi mu bihe by’imihango y’ingenzi yihindurije mu ishusho y’abantu runaka ashobora gukoresha nk’abakozi be. Satani arwanya n’agatambwe gato cyane ubwoko bw’Imana butera mu rugendo rwabwo bugana mu murwa wo mu ijuru. Mu mateka yose yaranze itorero, nta vugurura ryigeze rikorwa ngo ribure gusakirana n’imbogamizi zikomeye. Mu gihe cya Pawulo niko byagenze. Aho yashingaga itorero hose, habagaho abantu bavuga ko bizera nyamara bakinjiza ubuyobe mu itorero ku buryo iyo bwakirwa, bwari gukuraho urukundo abantu bakundaga ukuri nta kabuza. Luteri nawe yahuye no guhangayika gukomeye ndetse n’umubabaro biturutse ku mukorere y’abari bafite gukabya mu kwizera. Bavugaga ko Imana yavuganye nabo mu buryo butaziguye, kandi kubw’izo mpamvu bakazana ibitekerezo byabo n’imyumvire yabo maze bakabiha agaciro kuruta ibyo Ibyanditswe Byera bihamya. Abantu benshi bari babuze kwizera no kumaramaza nyamara bakagira umwuka wo kumva bihagije, kandi bagakunda kumva no kuvuga ibintu bishya, baguye mu gishuko cy’abo bigisha bashya maze bifatanya n’abakorera Satani mu murimo wabo wo gusenya ibyo Imana yari yaratumye Luteri kubaka. N’abayoboke ba Wesley na bo ndetse n’abandi bahesheje isi umugisha kubw’imirimo yabo no kwizera kwabo, kuri buri ntambwe yose bagiye bahura n’imitego ya Satani batezwe n’abantu b’abaka, badafite intekerezo zihamye ndetse n’abatejejwe bishoye mu bwaka bw’uburyo bwose. William Miller nta mpuhwe yagiriraga iyo mikorere yaganishaga ku bwaka. Kimwe na Luteri yavuze ko umwuka wose ugomba gusuzumwa n’ijambo ry’Imana. Miller yaravuze ati: 290
Ibintu By'Ukuri “Muri iyi minsi yacu Umwanzi Satani afite ubutware bukomeye ku ntekerezo z’abantu bamwe. None se twamenya dute umwuka ubakoresha uwo ari wo? Bibiliya irasubiza iti, “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” . . . Hariho imyuka myinshi yadutse ku isi; kandi dusabwa kugenzura imyuka. Umwuka wose utadutera kubaho twirinda, dukiranuka kandi twubaha Imana muri iyi isi ya none, ntabwo uwo ari Mwuka wa Kristo. Nemera rwose ndashikinya ko Satani akorera byinshi mu buryo budasanzwe muri ayo matsinda y’inzaduka. . . Abantu benshi muri twe bibwira ko ari abantu bejejwe, bakurikiza imigenzo y’abantu, kandi uko bigaragara ntabwo bazi ukuri nk’uko abatejejwe na bo bameze.” 525 “Umwuka w’ubuyobe uzadukura mu kuri; ariko Mwuka w’Imana uzatuyobora ku kuri. Ariko wagira uti, ‘umuntu ashobora kuba ari mu buyobe nyamara akibwira ko ari mu kuri.’ None se ibyo ni ibiki? Twasubiza yuko Mwuka w’Imana n’ijambo ryayo bitavuguruzanya. Niba umuntu yigenzuje ijambo ry’Imana, maze akabona ari mahwi rwose ahuje n’ijambo ry’Imana ryose, ubwo ni bwo yakwizera ko afite ukuri. Ariko nabona ko umwuka umuyobora udahuje n’amategeko y’Imana cyangwa Bibiliya, agendane ubushishozi, nibitaba bityo azafatwa n’umutego w’umwanzi Satani.” 526“Nagiye mbona kenshi ibihamya biruseho by’ubutungane bwo mu mutima mbibwiwe no mu maso h’umuntu ndetse n’imvugo iziga kuruta kubibwirwa n’urusaku rw’abakristo bamwe.” 527 Mu gihe cy’ubugorozi abanzi babwo bageretse ibibi byose byaterwaga n’ubwaka ku bantu bakoraga bashishikariye kuburwanya. Ibintu nk’ibyo kandi byakozwe n’abarwanyaga itsinda ry’Abadiventisiti. Ubwo bari badashimishijwe no kwiyerekana mu buryo butari bwo ndetse no gukabya amakosa y’abahezanguni n’abaka, bagerageje gukwirakwiza amakuru atari ay’ukuri atari afite n’agasanira na gato k’ukuri. Abo bantu bakoreshwaga n’urwikekwe n’urwango. Amahoro yari yahungabanyijwe no kwamamaza ubutumwa bw’uko Kristo ari hafi kugaruka. Bari bahangayikishijwe n’uko byaba ari ukuri, nyamara bakiringira ko atari byo, kandi iryo ni ryo ryari ibanga ry’urugamba bariho barwanya Abadiventisiti no kwizera kwabo. Kuba abantu bake b’abaka bari barinjiye mu murongo w’Abadiventisiti, ibyo ntibyari impamvu yo gufatiraho umwanzuro uvuga ko iryo tsinda ridakomoka ku Mana nk’uko kubaho kw’abaka n’abashukanyi mu itorero ryo mu gihe cya Pawulo cyangwa icya Luteri, bitaba impamvu ihagije yo guciraho iteka umurimo bakoraga. Nimureke ubwoko bw’Imana bukanguke buve mu bitotsi maze butangire umurimo wo kwihana n’uw’ubugorozi bwivuye inyuma. Nimutyo bucukumbure Ibyanditswe Byera kugira ngo bumenye ukuri nk’uko kuri muri Yesu; nimutyo bwiyegurire Imana butizigamye, kandi ntihazabura ikimenyetso kigaragaza ko Satani akorana imbaraga kandi ari maso. Azerekana ububasha bwe akoresheje ubushukanyi bushoboka bwose, yifashishe abamarayika bose bacumuye bo mu ngoma ye. Ntabwo kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo ari byo byateje ubwaka n’amacakubiri. Ibyo byatangiye kugaragara mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1844, ubwo Abadiventisiti bari mu gihe cyo gushidikanya n’amajune kubw’ingorane zigaragara barimo. Kubwiriza ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’“urusaku rwa mu gicuku”, byerekezaga 291
- Page 247 and 248: Ibintu By'Ukuri 1810 Iminsi / Imyak
- Page 249 and 250: Ibintu By'Ukuri gucungurwa kwabo gu
- Page 251 and 252: Ibintu By'Ukuri y’aho ntiyashoboy
- Page 253 and 254: Ibintu By'Ukuri umubano uhamye na S
- Page 255 and 256: Ibintu By'Ukuri umugambi yayo, kugi
- Page 257 and 258: Ibintu By'Ukuri Babonye ko bidashob
- Page 259 and 260: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 19 - Umuc
- Page 261 and 262: Ibintu By'Ukuri abambwa ku musaraba
- Page 263 and 264: Ibintu By'Ukuri Icyo bireberaga gus
- Page 265 and 266: Ibintu By'Ukuri 8:14, ikubiyemo n
- Page 267 and 268: Ibintu By'Ukuri gusobanurwa nyuma y
- Page 269 and 270: Ibintu By'Ukuri Nta butumwa nk’ub
- Page 271 and 272: Ibintu By'Ukuri azanye n’impanda
- Page 273 and 274: Ibintu By'Ukuri kuri Rekabu. Abo nt
- Page 275 and 276: Ibintu By'Ukuri cy’ubuhanuzi bwa
- Page 277 and 278: Ibintu By'Ukuri n’abayobozi b’i
- Page 279 and 280: Ibintu By'Ukuri yabaga iteze amatwi
- Page 281 and 282: Ibintu By'Ukuri Abamarayika b’Ima
- Page 283 and 284: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 21 - Umub
- Page 285 and 286: Ibintu By'Ukuri mu isi no kwibagirw
- Page 287 and 288: Ibintu By'Ukuri ubucuti n’isi. Ah
- Page 289 and 290: Ibintu By'Ukuri Amenshi mu matorero
- Page 291 and 292: Ibintu By'Ukuri ibigezweho. Muri ub
- Page 293 and 294: Ibintu By'Ukuri bajyaga kwemezwa ka
- Page 295 and 296: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 22 - Ubuh
- Page 297: Ibintu By'Ukuri n’umucyo wayo maz
- Page 301 and 302: Ibintu By'Ukuri 457 I.KR.- 1844 N.K
- Page 303 and 304: Ibintu By'Ukuri bwera, yarasohokaga
- Page 305 and 306: Ibintu By'Ukuri abandi bazanwe no k
- Page 307 and 308: Ibintu By'Ukuri Ubutumwa bwa marayi
- Page 309 and 310: Ibintu By'Ukuri kumenya inzira bany
- Page 311 and 312: Ibintu By'Ukuri bubone kwezwa.” I
- Page 313 and 314: Ibintu By'Ukuri ijuru, ukorera Aher
- Page 315 and 316: Ibintu By'Ukuri “Azubaka urusenge
- Page 317 and 318: Ibintu By'Ukuri Uwo ni wo wari umur
- Page 319 and 320: Ibintu By'Ukuri Nk’uko kubwo kwiz
- Page 321 and 322: Ibintu By'Ukuri Uko kuza kwe kandi
- Page 323 and 324: Ibintu By'Ukuri bukwe.” 586 Ariko
- Page 325 and 326: Ibintu By'Ukuri watanzwe ubwo Krist
- Page 327 and 328: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 25 - Amat
- Page 329 and 330: Ibintu By'Ukuri biteguye umunsi w
- Page 331 and 332: Ibintu By'Ukuri Iyo nyamaswa yahawe
- Page 333 and 334: Ibintu By'Ukuri yacyo ndetse n’im
- Page 335 and 336: Ibintu By'Ukuri n’uko bahumeka ni
- Page 337 and 338: Ibintu By'Ukuri w’icyumweru, cyan
- Page 339 and 340: Ibintu By'Ukuri cya Patimosi yabony
- Page 341 and 342: Ibintu By'Ukuri itsinda ry’abibwi
- Page 343 and 344: Ibintu By'Ukuri cy’Isabato? nyama
- Page 345 and 346: Ibintu By'Ukuri Muri iki gihe nk’
- Page 347 and 348: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 27 - Ubub
Ibintu By'Ukuri

“Muri iyi minsi yacu Umwanzi Satani afite ubutware bukomeye ku ntekerezo z’abantu

bamwe. None se twamenya dute umwuka ubakoresha uwo ari wo? Bibiliya irasubiza iti,

“Muzabamenyera ku mbuto zabo.” . . . Hariho imyuka myinshi yadutse ku isi; kandi dusabwa

kugenzura imyuka. Umwuka wose utadutera kubaho twirinda, dukiranuka kandi twubaha

Imana muri iyi isi ya none, ntabwo uwo ari Mwuka wa Kristo. Nemera rwose ndashikinya ko

Satani akorera byinshi mu buryo budasanzwe muri ayo matsinda y’inzaduka. . . Abantu benshi

muri twe bibwira ko ari abantu bejejwe, bakurikiza imigenzo y’abantu, kandi uko bigaragara

ntabwo bazi ukuri nk’uko abatejejwe na bo bameze.” 525 “Umwuka w’ubuyobe uzadukura

mu kuri; ariko Mwuka w’Imana uzatuyobora ku kuri. Ariko wagira uti, ‘umuntu ashobora

kuba ari mu buyobe nyamara akibwira ko ari mu kuri.’ None se ibyo ni ibiki? Twasubiza yuko

Mwuka w’Imana n’ijambo ryayo bitavuguruzanya. Niba umuntu yigenzuje ijambo ry’Imana,

maze akabona ari mahwi rwose ahuje n’ijambo ry’Imana ryose, ubwo ni bwo yakwizera ko

afite ukuri. Ariko nabona ko umwuka umuyobora udahuje n’amategeko y’Imana cyangwa

Bibiliya, agendane ubushishozi, nibitaba bityo azafatwa n’umutego w’umwanzi Satani.”

526“Nagiye mbona kenshi ibihamya biruseho by’ubutungane bwo mu mutima mbibwiwe no

mu maso h’umuntu ndetse n’imvugo iziga kuruta kubibwirwa n’urusaku rw’abakristo

bamwe.” 527

Mu gihe cy’ubugorozi abanzi babwo bageretse ibibi byose byaterwaga n’ubwaka ku bantu

bakoraga bashishikariye kuburwanya. Ibintu nk’ibyo kandi byakozwe n’abarwanyaga itsinda

ry’Abadiventisiti. Ubwo bari badashimishijwe no kwiyerekana mu buryo butari bwo ndetse

no gukabya amakosa y’abahezanguni n’abaka, bagerageje gukwirakwiza amakuru atari

ay’ukuri atari afite n’agasanira na gato k’ukuri. Abo bantu bakoreshwaga n’urwikekwe

n’urwango. Amahoro yari yahungabanyijwe no kwamamaza ubutumwa bw’uko Kristo ari

hafi kugaruka. Bari bahangayikishijwe n’uko byaba ari ukuri, nyamara bakiringira ko atari

byo, kandi iryo ni ryo ryari ibanga ry’urugamba bariho barwanya Abadiventisiti no kwizera

kwabo.

Kuba abantu bake b’abaka bari barinjiye mu murongo w’Abadiventisiti, ibyo ntibyari

impamvu yo gufatiraho umwanzuro uvuga ko iryo tsinda ridakomoka ku Mana nk’uko

kubaho kw’abaka n’abashukanyi mu itorero ryo mu gihe cya Pawulo cyangwa icya Luteri,

bitaba impamvu ihagije yo guciraho iteka umurimo bakoraga. Nimureke ubwoko bw’Imana

bukanguke buve mu bitotsi maze butangire umurimo wo kwihana n’uw’ubugorozi bwivuye

inyuma. Nimutyo bucukumbure Ibyanditswe Byera kugira ngo bumenye ukuri nk’uko kuri

muri Yesu; nimutyo bwiyegurire Imana butizigamye, kandi ntihazabura ikimenyetso

kigaragaza ko Satani akorana imbaraga kandi ari maso. Azerekana ububasha bwe akoresheje

ubushukanyi bushoboka bwose, yifashishe abamarayika bose bacumuye bo mu ngoma ye.

Ntabwo kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo ari byo byateje ubwaka

n’amacakubiri. Ibyo byatangiye kugaragara mu mpeshyi yo mu mwaka wa 1844, ubwo

Abadiventisiti bari mu gihe cyo gushidikanya n’amajune kubw’ingorane zigaragara barimo.

Kubwiriza ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’“urusaku rwa mu gicuku”, byerekezaga

291