21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

n’umucyo wayo maze bajya gusanganira Umukwe. Ariko mu gihe “abakobwa b’abapfu

bafataga amatara yabo, ntibajyanye n’amavuta ku ruhande,” “abakobwa b’abanyabwenge bo

bajyana andi mavuta ku ruhande n’amatara yabo.” Aba bakobwa b’abanyabwenge bari

barakiriye ubuntu bw’Imana, imbaraga ya Mwuka Muziranenge yabagiraga bashya kandi

ikabamurikira ni yo yatumaga ijambo ry’Imana riba itara rimurikira ibirenge byabo n’umucyo

umurika mu nzira bacamo. Kugira ngo basobanukirwe n’ukuri, bari barize Ibyanditswe Byera

bafite gutinya (kubaha) Imana, kandi bashakashakanye umwete ubutungane bw’umutima

n’ubugingo. Bari bafite ibyababayeho buri muntu ku giti cye byihariye. Bari bizeye Imana

n’ijambo ryayo bitashoboraga gusenywa n’uko batabonye icyo bari biteze ndetse no gutinda

kwacyo. Abandi, “bafashe amatara yabo, ntibajyana amavuta ku ruhande.” Bari bagiye

batabanje gutekereza. Ubutumwa bukomeye bumvise bwari bwarakanguye ubwoba bwabo,

ariko bari barishingikirije ku kwizera kwa bagenzi babo, banyurwa gusa n’umucyo udafite

ishingiro waturukaga ku marangamutima meza yari abarimo badasobanukiwe ukuri neza

cyangwa ngo bamenye iby’umurimo nyakuri w’ubuntu ukorerwa mu mitima. Abo bari

baragiye gusanganira Umukiza bafite ibyiringiro byo kubona ingororano uwo mwanya,

nyamara ntibari biteguye kwihanganira gutinda cyangwa kutabona ibyo biteze. Nuko igihe

ibigeragezo byazaga, ukwizera kwabo kwaracogoye kandi umucyo wari ubarimo urakendera.

“Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.” Uko gutinda k’Umukwe kugereranya

kurangira kw’igihe Umukiza yari ategerejwemo, gucika intege, ndetse n’ibyo bisa no gutinda.

Muri icyo gihe cy’amajune, ugukanguka kw’abafite ukwizera kw’amajyejuru kandi

badashikamye kwatangiye kuyoyoka, kandi umuhati wabo utangira kudohoka. Nyamara abari

bafite ukwizera gushingiye ku kuba bari bazi Bibiliya buri wese ku giti cye, bari bafite urutare

bahagazeho rutashoboraga guhirikwa n’imiraba yo kutabona ibyo bari biteze. “Bose

barahunikira, barasinzira.” Itsinda rimwe ntacyo ryari ryitayeho kandi ryari ryaretse ukwizera

kwaryo. Irindi tsinda ryari ritegereje ryihanganye kugeza igihe umucyo uruseho wagombaga

gutangirwa. Nyamara mu ijoro ry’ibigeragezo, aba bari bategereje bihanganye basaga

n’abatakaje umwete wabo no kwitanga kwabo ku rugero runaka. Abari bafite kwizera

kudashikamye kandi bafite umutima ufata impu zombi, ntibashoboraga kwishingikiriza ku

kwizera kwa bagenzi babo. Buri wese yagombaga guhagarara agashikama ku giti cye

cyangwa akagwa ku giti cye.

Muri icyo gihe, gukabya mu kwizera kwatangiye kugaragara. Abantu bamwe bari

baragaragaweho kuba abizera b’abanyabwuzu mu kwakira ubutumwa, batangiye kureka

ijambo ry’Imana kandi ari ryo muyobozi utibeshya. Bavugaga ko bayobowe na Mwuka, maze

birundurira mu kuyoborwa n’amarangamutima yabo n’ibitekerezo byabo. Hari bamwe

bagaragazaga umwete ushingiye ku buhumyi no gukabya mu kwizera, bakamagana abantu

bose batemeraga amatwara yabo. Ibitekerezo byabo n’imikorere yabo by’ubwaka ntabwo

byakunzwe n’umugabane munini w’Abadiventisiti; nyamara bakomezaga gukora baharabika

umurimo w’ukuri.

289

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!