21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 22 – Ubuhanuzi Bwasohoye

Mu muhindo w’umwaka wa 1844, ubwo igihe Kristo yari yitezwe kugaruka cyahitaga,

abari barategereje kugaruka kwe bafite kwizera bamaze igihe runaka mu majune no mu

gushidikanya. Nubwo ab’isi bababonaga nk’abatsinzwe ruhenu kandi bakagaragara ko

bishingikirije ku binyoma, isoko yo guhumurizwa kwabo yakomeje kuba ijambo ry’Imana.

Benshi bakomeje kwiga Ibyanditswe, bongera kugenzura ibihamya byo kwizera kwabo kandi

bakigana ubushishozi ubuhanuzi kugira ngo babone umucyo uruseho. Ubuhamya bwa

Bibiliya bari bishingikirijeho bwari busobanutse kandi butagira ikindi bwakongerwaho.

Ibimenyetso bitashoboraga kwibeshya byerekanaga ko kugaruka kwa Kristo kwegereje.

Umugisha udasanzwe w’Uwiteka wagaragariye mu guhinduka kw’abanyabyaha ndetse

n’ububyutse mu by’umwuka bwabaye mu Bakristo, byari byarahamije ko ubutumwa bwabo

bukomoka mu ijuru. Kandi n’ubwo abizera batashoboye gusobanura impamvu babuze icyo

bari bategereje, bumvaga biringiye ko Imana ari yo yabayoboye mu byo banyuzemo.

Ubuhanuzi bari barabonye bujyanye n’igihe cyo kugaruka kwa Kristo, bwari bukubiyemo

amabwiriza ajyanye n’igihe kidasanzwe cyo gushidikanya no kubura icyo bakora, kandi

bwabateraga ubutwari bwo gutegereza bihanganye bafite kwizera kuko ibyari nk’umwijima

mu ntekerezo zabo byagombaga gusobanuka igihe gikwiriye kigeze.

Muri ubwo buhanuzi harimo ubwa Habakuki 2:1-4; buvuga buti: “Nzahagarara hejuru

y’umunara, aho ndindira; kandi nzarangaguza ndeba aho ari, numva icyo ambwira, n’uko

nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye. Maze Uwiteka aransubiza ati: “Andika ibyerekanywe,

ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire. Kuko ibyerekanywe bifite igihe

byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze, kuko

kuza ko bizaza, ntibizahera. Dore umutima we wishyize hejuru; ntumutunganyemo, ariko

umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.”

Byegereje umwaka wa 1842, amabwirizwa yatanzwe muri ubu buhanuzi avuga,

“kwandika ibyerekanywe no kubigaragaza ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire,” yari

yarateye Charles Fitch gutegura imbonerahamwe y’ubuhanuzi kugira ngo agaragaze iyerekwa

rya Daniyeli n’iryo mu Byahishuwe. Ishyirwa ahagaragara ry’iyo mbonerahamwe ryafashwe

nk’aho ari isohozwa ry’itegeko ryatanzwe n’umuhanuzi Habakuki. Nyamara, nta muntu

n’umwe wamenye ko gutinda kugaragara ko kwabayeho mu isohora ry’iryo yerekwa (ari cyo

gihe cyo gutegereza) kwari kwaravuzwe muri ubwo buhanuzi. Nyuma yo kutabona ibyo bari

biteze, aya magambo avugwa mu Byanditswe yumvikanye neza: “Kuko ibyerekanywe bifite

igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, kandi ntibizabeshya; naho byatinda ubitegereze;

kuko kuza ko bizaza, ntibizahera. .. . ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.”

Umugabane umwe w’ubuhanuzi bwa Ezekiyeli nawo wari isoko y’imbaraga n’ihumure

ku bizera. Uwo mugabane w’ubuhanuzi uravuga uti: “Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti,

‘Mwana w’umuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute, ngo iminsi

287

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!