21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

bajyaga kwemezwa kandi bagahindurwa n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana kumvikana kandi

gucengera mu mitima. Ariko kwizera kw’idini kumeze nk’ukujijisha cyangwa

nk’ukuvuguruzanya ku buryo abantu bagera aho batabasha kumenya ibyo batakwizera ko ari

ukuri. Icyaha cyo kutihana kw’ab’isi kiri ku muryango w’itorero.

Ubutumwa bwa marayika wa kabiri bwo mu Byahishuwe 14, bwabwirijwe bwa mbere mu

mpeshyi y’umwaka wa 1844, kandi icyo gihe bwari bwerekeje by’umwihariko ku matorero

yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho imiburo yerekeye urubanza yari yaravugiwe

cyane nyamara ntiyitabwaho mu buryo bukomeye, kandi ni naho ubuhenebere mu matorero

bwari bwarihuse cyane. Ariko ubutumwa bwa marayika wa kabiri ntibwasohoye bwose mu

mwaka wa 1844. Icyo gihe amatorero yagize kugwa mu by’imico-mbonera bitewe n’uko

yanze umucyo w’ubutumwa bujyanye no kugaruka kwa Kristo; ariko uko kugwa ntikwabaye

kurambarara burundu. Uko bakomezaga kwanga ukuri kudasanzwe kugenewe iki gihe, ni ko

barushagaho guhenebera. Nyamara igihe cyari kitaragera cyo kuvuga ngo, “Iraguye , iraguye

Babuloni . . . yateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.” Babuloni

yari itaramara gusindisha amahanga. Umwuka wo kwishushanya n’isi no kutita ku kuri

gushungura abantu kugenewe iki gihe biracyariho kandi byagiye biganza mu matorero yose

afite imyizerere ya Giporotesitanti ari mu bihugu byose birangwamo Ubukristo; kandi ayo

matorero na yo arebwa n’ubutumwa bukomeye kandi buteye ubwoba bwa marayika wa kabiri.

Ariko kandi umurimo w’ubuhakanyi nturagera ku rugero ruheruka.

Bibiliya ivuga ko mbere yo kugaruka k’Umukiza, Satani azakorana “imbaraga zose

n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhendanyi bwose bwo gukiranirwa;” 521 kandi

ko “ku batemeye ukuri ngo bakizwe” bazarekerwa mu mwuka w’“ubushukanyi bukomeye

cyane ngo bizere ibinyoma.” Igihe ibi byangombwa bizaba bimaze kuzuzwa, kandi

kwifatanya kw’itorero n’isi bikagerwaho mu buryo bwuzuye aharangwa Ubukristo hose, ni

bwo kugwa kwa Babuloni kuzuzura. Izo mpinduka zigenda buhoro buhoro, kandi ugusohora

guheruka k’ubutumwa bwo mu Byahishuwe 14:8 kuzabaho mu gihe kizaza.

Nubwo hari umwijima mu by’umwuka ndetse no gutandukana n’Imana birangwa mu

matorero agize Babuloni, umugabane munini w’abayoboke nyakuri ba Kristo baracyarangwa

muri ayo matorero. Muri bo harimo benshi batigeze bumva ukuri kudasanzwe kugenewe iki

gihe. Hari benshi batanyuzwe n’uko bari muri iki gihe kandi bifuza cyane kubona umucyo

uruseho. Bashakisha ishusho ya Kristo mu matorero barimo ariko ntibayibone. Uko ayo

matorero azagenda arushaho kujya kure y’ukuri maze akifatanya cyane n’isi, ni ko

itandukaniro hagati y’ayo matsinda yombi rizarushaho kuba rinini, kandi ayo matsinda

atandukane. Igihe kizagera ubwo abakunda Imana kuruta byose batazashobora gukomeza

komatana n’“abakunda ibibanezeza kuruta Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana

imbaraga zako.”

Nk’ingaruka yo kutita ku miburo itatu yo mu Byahishuwe 14:6-12, igice cya 18

cy’Ibyahishuwe cyerekana igihe itorero rizaba ryuzuje ibyangombwa byavuzwe na marayika

285

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!