Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri uburinzi bw’Imana bibakurwaho, maze Satani yemererwa kubategeka uko ashaka. Ubwicanyi buteye ubwoba bwakozwe mu gihe cy’isenywa rya Yerusalemu ni igihamya cyerekana ubugome Satani ategekesha abirunduriye mu buyobozi bwe. Ntidushobora kumenya icyo twakwitura Kristo kubera amahoro n’uburinzi tumukesha. Ububasha bw’Imana bukumira ibibi ni bwo burinda abantu kurundukira mu butegetsi bwa Satani. Abantu batumvira ndetse n’indashima bafite impamvu ikomeye yabatera gushimira Imana imbabazi no kwihangana ibagaragariza mu gukumira imbaraga kirimbuzi z’umwanzi kandi zirimo ubugome. Ariko iyo abantu barenze aho kwihangana kw’Imana kugarukira, iyo mbaraga ikumira ikibi ibakurwaho. Ntabwo Imana yitwara ku munyabyaha nk’imucira urubanza rw’igicumuro cye; ahubwo abanze kwemera ubuntu bwayo irabareka bakagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Umucyo wose umuntu yanze kwemera, umuburo wose asuzuguye, icyifuzo cyose yirundumuriyemo, no kugomera amategeko y’Imana kose, biba ari urubuto rubibwe kandi rutabura gutanga umusaruro. Iyo umunyabyaha arwanyije Mwuka w’Imana byimazeyo, amaherezo Mwuka akurwa kuri uwo munyabyaha, maze agasigara atagishoboye gutegeka ibyifuzo bibi bya kamere kandi adafite umurinda ubugome n’urwango bya Satani. Gusenywa kwa Yerusalemu ni umuburo ukomeye kandi wo kwitonderwa ugenewe abantu bose bakerensa impano z’ubuntu bw’Imana kandi banga kwemera kwingingana imbabazi kwayo. Nta gihe higeze hatangwa igihamya kiruta icyo cyerekana urwango Imana yanga icyaha kandi cyerekana igihano umunyabyaha azahabwa nta kabuza. Ubuhanuzi bw’Umukiza bwerekeye urubanza Yerusalemu yaciriwe bugomba kongera gusohozwa mu bundi buryo, kandi amarorerwa ateye ubwoba yabaye kuri Yerusalemu yerekana gusa ishusho ntoya y’ibyo bindi bizabaho. Isenywa ry’umujyi watoranyijwe n’Imana ritwereka akaga kazagera ku isi yanze kwemera imbabazi z’Imana kandi igasuzugura amategeko yayo. Mu binyejana byinshi iyi si imaze iri mu cyaha, yaranzwe n’amateka mabi bikabije y’umubabaro n’agahinda byageze ku bantu. Imitima y’abantu irarwaye kandi intekerezo zabo zigenda zicogora mu byo kumenya ubwenge. Kugomera ubuyobozi bw’Ijuru byabazaniye ingaruka mbi bikabije. Nyamara, hari ibindi byahanuwe birusha ibyo kuba bibi bitarabaho ubu bitegerejwe. Ibyaranze ibihe byahise: intambara z’urudaca zagiye zikurikirana, amakimbirane, imyivumbagatanyo, «Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n’imyenda igaraguwe mu maraso» Yesaya 9:5-- mbega ukuntu ari ubusa, ubigereranyije n’ibiteye ubwoba bizabaho igihe Mwuka w’Imana ukumira ibibi azaba yakuwe ku nkozi z’ibibi, atagikumira gusandara kw’irari rya kimuntu ndetse n’umujinya wa Satani! Icyo gihe abatuye isi bazabona ingaruka z’ubutegetsi bwa Satani kurenza uko baba barigeze kuzibona. 20
Ibintu By'Ukuri Ariko nk’uko byagenze mu gihe cy’isenywa rya Yerusalemu, icyo gihe abayoboke b’Imana bazakizwa akaga, umuntu wese uzasangwa yanditswe mu bazima. Yesaya 4:3. Kristo yavuze ko azagaruka gukoranyiriza iruhande rwe abayoboke be bamunambyeho. « Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga, abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru, ukageza iyindi mpera yaryo.» Matayo 24:30, 31. Ubwo ni bwo abatumvira ubutumwa bwiza bazicwa n’Umwuka uva mu kanwa ke bagatsembwa no kurabagirana ko kuza kwe. 2Abatesalonike 2:8. Nk’uko byagenze kuri Isiraheli ya kera, abanyabyaha ni bo birimbura bagapfa bazize gukora nabi kwabo. Kubera imibereho y’icyaha, bitandukanije n’Imana cyane kandi kamere zabo zaheneberejwe n’ibibi cyane ku buryo kwerekanwa kw’ikuzo ryayo kubabera umuriro ukongora. Abantu bakwiriye kuba maso kugira ngo badakerensa icyigisho Kristo yabigishirije mu magambo yavuze. Nk’uko yaburiye abigishwa be iby’isenywa rya Yerusalemu akabaha ikimenyetso cyo kurimbuka kwari kubasatiriye kugira ngo bazahunge, ni ko yaburiye abatuye isi iby’umunsi w’irimbuka riheruka, abaha n’ibimenyetso byo kwegereza kwawo kugira ngo abashaka bose bazahunge umujinya ugiye gutera. Yesu aravuga ati, «Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara.» Luka 21:25; Matayo 24:29; Mariko 13:24-26; Ibyahishuwe 6:12-17. Ababona ibyo bimenyetso bibanziriza kuza kwe bagomba kumenya «yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” Matayo 24:33. Yatubwiye atuburira ati: «Nuko namwe mube maso» Mariko 13:35. Abita kuri uyu muburo ntibazigera bahera mu mwijima ku buryo uwo munsi wazabagwa gitumo. Nyamara ku batazaba maso, «umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro» 1 Abatesalonike 5:2-5. Ntabwo abatuye isi biteguye kwemera ubutumwa bugenewe igihe cya none kurusha uko Abayuda bari biteguye kwemera kwakira umuburo w’Umukiza warebanaga n’isenywa rya Yerusalemu. Igihe uzazira cyose, uwo munsi w’Imana uzatungura abanyabyaha. Mu gihe ubuzima bw’abantu bugenda nk’uko bisanzwe, mu gihe abantu bazaba batwawe n’ibibanezeza, bahugiye mu bibazanira inyungu z’isi, bahugiye mu bucuruzi no gushaka amafaranga; mu gihe abayobozi mu by’idini bazaba barata gusa amajyambere n’ubwenge by’isi bagezeho, abantu na bo bakihenda ko bafite umutekano; icyo gihe ni bwo kurimbuka gutunguranye kuzagwira abo bose bazaba badamaraye n’abanyabyaha, nk’uko umujura aza mu gicuku akiba mu nzu itarinzwe, «kandi ntibazabasha kubikira na hato. »1 Abatesalonike 5:3. 21
- Page 1 and 2: IBINTU UKURI Ellen White
- Page 3 and 4: IBINTU BY'UKURI Ellen White
- Page 5 and 6: This page has been left intentional
- Page 7 and 8: GUSHIMIRA Yeguriwe Imana.
- Page 9 and 10: Ibintu By'Ukuri 1
- Page 11 and 12: Ibintu By'Ukuri Imbonerahamwe Igice
- Page 13 and 14: Ibintu By'Ukuri 5
- Page 15 and 16: Ibintu By'Ukuri muri icyo gihe aban
- Page 17 and 18: Ibintu By'Ukuri n’iyo yaba umwe n
- Page 19 and 20: Ibintu By'Ukuri n’ibyifuzwa n’a
- Page 21 and 22: Ibintu By'Ukuri kumanuka ngo yinjir
- Page 23 and 24: Ibintu By'Ukuri gusubiranamo zikica
- Page 25 and 26: Ibintu By'Ukuri benshi bafatwaga ba
- Page 27: Ibintu By'Ukuri umusubizo kandi mu
- Page 31 and 32: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 2 - Umuri
- Page 33 and 34: Ibintu By'Ukuri kuducira urubanza,.
- Page 35 and 36: Ibintu By'Ukuri n’akarengane byag
- Page 37 and 38: Ibintu By'Ukuri cy’akarengane n
- Page 39 and 40: Ibintu By'Ukuri Imwe mu nyigisho zi
- Page 41 and 42: Ibintu By'Ukuri Icyakora uwo mushuk
- Page 43 and 44: Ibintu By'Ukuri igahoshwa n’amatu
- Page 45 and 46: Ibintu By'Ukuri Nguko uko amakosa a
- Page 47 and 48: Ibintu By'Ukuri 39
- Page 49 and 50: Ibintu By'Ukuri Igihe aba Saxons bi
- Page 51 and 52: Ibintu By'Ukuri b’Imana by’ukur
- Page 53 and 54: Ibintu By'Ukuri Ubwo burere bwari i
- Page 55 and 56: Ibintu By'Ukuri Barazigendanaga maz
- Page 57 and 58: Ibintu By'Ukuri Abawalidense (Abavo
- Page 59 and 60: Ibintu By'Ukuri Igihe cyinshi ntibo
- Page 61 and 62: Ibintu By'Ukuri 53
- Page 63 and 64: Ibintu By'Ukuri gihugu; kandi abanz
- Page 65 and 66: Ibintu By'Ukuri gihugu. Nyamara nub
- Page 67 and 68: Ibintu By'Ukuri ni jye ngabo igukin
- Page 69 and 70: Ibintu By'Ukuri murimo wo kuyanduku
- Page 71 and 72: Ibintu By'Ukuri “Nta muntu w’in
- Page 73 and 74: Ibintu By'Ukuri Ibyanditswe ubishim
- Page 75 and 76: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 6 - Intwa
- Page 77 and 78: Ibintu By'Ukuri by’igiciro, abanj
Ibintu By'Ukuri

Ariko nk’uko byagenze mu gihe cy’isenywa rya Yerusalemu, icyo gihe abayoboke

b’Imana bazakizwa akaga, umuntu wese uzasangwa yanditswe mu bazima. Yesaya 4:3. Kristo

yavuze ko azagaruka gukoranyiriza iruhande rwe abayoboke be bamunambyeho. « Ubwo ni

bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni

bwo azaboroga, abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi

n’ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze

mu birere bine, uhereye impera y’ijuru, ukageza iyindi mpera yaryo.» Matayo 24:30, 31.

Ubwo ni bwo abatumvira ubutumwa bwiza bazicwa n’Umwuka uva mu kanwa ke

bagatsembwa no kurabagirana ko kuza kwe. 2Abatesalonike 2:8. Nk’uko byagenze kuri

Isiraheli ya kera, abanyabyaha ni bo birimbura bagapfa bazize gukora nabi kwabo. Kubera

imibereho y’icyaha, bitandukanije n’Imana cyane kandi kamere zabo zaheneberejwe n’ibibi

cyane ku buryo kwerekanwa kw’ikuzo ryayo kubabera umuriro ukongora.

Abantu bakwiriye kuba maso kugira ngo badakerensa icyigisho Kristo yabigishirije mu

magambo yavuze. Nk’uko yaburiye abigishwa be iby’isenywa rya Yerusalemu akabaha

ikimenyetso cyo kurimbuka kwari kubasatiriye kugira ngo bazahunge, ni ko yaburiye abatuye

isi iby’umunsi w’irimbuka riheruka, abaha n’ibimenyetso byo kwegereza kwawo kugira ngo

abashaka bose bazahunge umujinya ugiye gutera. Yesu aravuga ati, «Kandi hazaba

ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara.» Luka

21:25; Matayo 24:29; Mariko 13:24-26; Ibyahishuwe 6:12-17.

Ababona ibyo bimenyetso bibanziriza kuza kwe bagomba kumenya «yuko ari hafi, ndetse

ageze ku rugi.” Matayo 24:33. Yatubwiye atuburira ati: «Nuko namwe mube maso» Mariko

13:35. Abita kuri uyu muburo ntibazigera bahera mu mwijima ku buryo uwo munsi

wazabagwa gitumo. Nyamara ku batazaba maso, «umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko

umujura aza nijoro» 1 Abatesalonike 5:2-5.

Ntabwo abatuye isi biteguye kwemera ubutumwa bugenewe igihe cya none kurusha uko

Abayuda bari biteguye kwemera kwakira umuburo w’Umukiza warebanaga n’isenywa rya

Yerusalemu. Igihe uzazira cyose, uwo munsi w’Imana uzatungura abanyabyaha. Mu gihe

ubuzima bw’abantu bugenda nk’uko bisanzwe, mu gihe abantu bazaba batwawe

n’ibibanezeza, bahugiye mu bibazanira inyungu z’isi, bahugiye mu bucuruzi no gushaka

amafaranga; mu gihe abayobozi mu by’idini bazaba barata gusa amajyambere n’ubwenge

by’isi bagezeho, abantu na bo bakihenda ko bafite umutekano; icyo gihe ni bwo kurimbuka

gutunguranye kuzagwira abo bose bazaba badamaraye n’abanyabyaha, nk’uko umujura aza

mu gicuku akiba mu nzu itarinzwe, «kandi ntibazabasha kubikira na hato. »1 Abatesalonike

5:3.

21