21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Amenshi mu matorero y’Abaporotesitanti akurikiza urugero rwa Roma rwo kugirana

umubano ushingiye ku kugomera Imana igirana n’“abami b’isi,” amadini ya Leta, n’isano

bagirana n’ubuyobozi bwa za Leta z’isi; ndetse n’andi madini bagamije kurebwa neza n’isi.

Bityo rero, ijambo “Babuloni” (urudubi) rishobora gukoreshwa neza kuri ayo matorero yose

avuga ko inyigisho zabo zikomoka muri Bibiliya, nyamara akaba arimo amatsinda atabarika

afite imyizerere n’inyigisho bihabanye. Uretse kunga ubumwe n’isi mu cyaha, amatorero

yitandukanyije na Roma aracyafite ibindi bintu biranga Roma.

Igitabo kimwe cy’itorero Gatolika ry’i Roma kiravuga kiti: “Niba itorero ry’i Roma rifite

icyaha cyo gusenga ibigirwamana mu byerekeye kuramya abatagatifu, umukobwa waryo ari

we torero ry’Ubwongereza (Abangilikani) na ryo rihamwa n’icyo cyaha kuko rifite insengero

cumi zeguriwe Mariya mu gihe rumwe gusa ari rwo rweguriwe Kristo.” 510

Na Dogiteri Hopkins mu gitabo yanditse aravuga ati: “Nta mpamvu iriho yo

gushingirwaho ngo hafatwe ko mwuka wa antikristo ndetse n’imikorere ye bibarwa gusa ku

cyo abantu bita itorero ry’i Roma. Amatorero y’Abaporotesitanti afite umwuka ukabije muri

yo wo kurwanya Kristo, kandi yageze kure cyane ku buryo atavugururwa rwose ngo ave mu

gusayisha n’ubugome.” 511

Ku byerekeye ugutandukana kw’itorero ry’Abaperesebuteriyani n’itorero ry’i Roma,

Dogiteri Guthrie yaranditse ati: “Hashize imyaka magana atatu itorero ryacu rifashe ibendera

rishushanyijweho Bibiliya irambuye kandi rifashe igitambaro cyanditswemo iyi ntero ngo,

‘Mucukumbure mu Byanditswe’ maze risohoka mu marembo y’i Roma.” Abaza ikibazo

cyumvikana ati: “Mbese basohotse muri Babuloni batunganye?” 512

Uwitwa Spurgeon nawe aravuga ati: “Itorero ry’Abangilikani risa n’iryamizwe na

gahunda z’amasakaramento, ariko kandi ibyo byabaye nk’ibiha urwaho kutizera gushingiye

ku bucurabwenge. Abo twari dutegerejeho ibintu byiza kuruta abandi bagenda basubira

inyuma bakurikiranye. Ntekereza ko umutima w’Ubwongereza wamunzwe no kutizera

guciriweho iteka guhangara no kujya ku ruhimbi kukiyita ubukristo.”

Mbese inkomoko y’ubuhakanyi bukomeye yabaye iyihe? Ni mu buhe buryo itorero

ryitandukanyije bwa mbere no gucisha bugufi kuvugwa mu butumwa bwiza? Byaturutse ku

gukurikiza imikorere y’ubupagani kugira ngo itorero ryorohereze abapagani kwemera

Ubukristo. No mu gihe cye, intumwa Pawulo yaravuze ati: “Amayobera y’ubugome atangiye

gukora.” 513 Mu gihe intumwa zari zikiriho, ugereranyije wasanga itorero ryari ritunganye.

“Ariko bigeze ahagana mu iherezo ry’ikinyejana cya kabiri, amatorero menshi yarahindutse

afata indi sura; kwa kwicisha bugufi kwa mbere kwarayoyotse, kandi uko abigishwa ba kera

bagendaga bapfa, abana babo hamwe n’abantu bashya bihanaga barabasimburaga maze

ubutumwa babuha ishusho nshya.” 514 Kugira ngo babone umubare utubutse w’abihana,

urugero ngenderwaho rw’ukwizera kwa Gikristo rwacishijwe bugufi, maze ingaruka iba

iy’uko “umwuzure w’imico ya gipagani wisuka mu itorero, uzana n’imigenzo, imikorere

ndetse n’ibigirwamana biwurangwamo.” 515 Uko itorero rya gikristo ryemeraga gufashwa

281

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!