21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ubucuti n’isi. Aho ni ho hari intandaro y’iyo mibereho iteye ubwoba yo gusaya mu by’isi,

gusubira inyuma ndetse n’urupfu mu by’umwuka byariho mu mwaka wa 1844.

Mu gice cya 14 cy’Ibyahishuwe, marayika wa mbere akurikirwa n’uwa kabiri uvuga atya

ati: “Iraguye! Iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga,

ni zo ruba ry’ubusambabyi bwawo.” 503 Ijambo “Babuloni” rikomoka kuri “Babel” kandi

risobanura urudubi. Rikoreshwa mu Byanditswe bavuga uburyo bunyuranye bw’amadini

avuga ibinyoma n’ahakana Imana. Mu gice cya 17 cy’Ibyahishuwe, Babuloni yerekanwa mu

ishusho y’umugore, ishusho ikoreshwa na Bibiliya nk’ikimenyetso cy’itorero, umugore

w’imico myiza agashushanya itorero ritunganye naho umugore wa maraya agashushanya

itorero ryaguye.

Muri Bibiliya, imico iboneye kandi ihoraho mu isano iri hagati ya Kristo n’itorero

ishushanywa mu bumwe bwo gushyingiranwa. Uhoraho yifatanyije n’ubwoko bwe binyuze

mu isezerano rikomeye, abusezeranira kuba Imana yabwo, kandi na bo barahirira

kumwiyegurira wenyine. Yaravuze ati: “Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose; ni

ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi

nkakubabarira.” 504 Na none kandi yaravuze ati: “Kuko mbabereye umugabo.” 505 Kandi

Pawulo nawe akoresha ishusho nk’iyo mu Isezerano Rishya igihe avuga ati: “Nabakwereye

umugabo umwe, ni we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye.” 506

Guhemukira Kristo kw’itorero mu gihe ryamuvanagaho ibyiringiro byaryo n’urukundo

rwaryo, ndetse no kwemera ko urukundo rw’iby’isi ruganza mu mitima, bigereranywa no

gutatira indahiro yo gushyingiranwa. Icyaha cya Isirayeli cyo kwitandukanya n’Imana

kigaragazwa muri iyo shusho; kandi urukundo rutarondoreka rw’Imana basuzuguye ako

kageni, ruvugwa mu buryo bukora ku mutima ngo, “narakurahiye, nsezerana nawe, maze uba

uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.” “Wari ufite uburanga buhebuje, urahirwa ndetse

umera nk’umwamikazi. Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n’ubwiza

bwawe, kuko bwari buhebuje, bwunguwe n’icyubahiro cyanjye naguhaye. . . Ariko wiringiye

ubwiza bwawe, usambana ubitewe no kogezwa kwawe.” “Ni ukuri uko umugore ariganya

umugabo we akahukana, ni ko nanjye mwandiganije wa nzu ya Isirayeli we!” “Uri umugore

w’umugabo kandi ugasambana, ukaryamana n’abashyitsi aho kuryamana n’umugabo wawe!”

507

Mu Isezerano Rishya, imvugo nk’iyi ikoreshwa habwirwa abavuga ko ari Abakristo

bishakira kugirana ubucuti n’isi bakabirutisha ubuntu bw’Imana. Intumwa Yakobo iravuga

iti: “Yemwe basambanyi namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera

kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye

umwanzi w’Imana.”

Umugore (Babuloni) uvugwa mu Byahishuwe 17, avugwa ko “yambaye umwenda

w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi

n’imaragarita; mu ntoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda

279

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!