21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

mu isi no kwibagirwa Imana n’ijambo ryayo, imyumvire yabo yari yaracuze umwijima,

imitima yabo itwarwa n’iby’isi n’irari. Bityo bari bibereye mu bujiji bwo kutamenya ibyo

kuza kwa Mesiya, kandi kubw’ubwibone bwabo no kutizera banze Umucunguzi wabo.

Nyamara ntabwo Imana yigeze igomwa ishyanga ry’Abayahudi uburyo bwo kumenya

cyangwa kugira uruhare ku migisha y’agakiza. Ariko abantu banze kwakira ukuri batakaje

ubushake bwose bwo kwakira impano y’Imana. Bahinduye “umucyo bawugira umwijima,

n’ibyari umwijima babigira umucyo,” kugeza ubwo umucyo wari muri bo wahindutse

umwijima. Mbega ukuntu uwo mwijima wari mwinshi!

Gutsimbarara ku mihango y’idini gusa, nyamara abantu bakiberaho nta mwuka wo kubaha

Imana ubarangwamo. Banezeza Satani. Ubwo Abayahudi bari bamaze kwanga ubutumwa

bwiza, bakomeje gutsimbarara ku mihango yabo ya kera babishishikaye, bakomeza kugundira

imyumvire ko ari ishyanga ryihariye, nyamara bo ubwabo baragombaga kumenya ko Imana

itakiri hagati muri bo bakabyemera. Ubuhanuzi bwa Daniyeli bwerekanaga ku buryo

bugaragara igihe cyo kuza kwa Mesiya, kandi bwavuze iby’urupfu rwe mbere y’igihe mu

buryo butaziguye ku buryo Abayahudi bagwabije gahunda yo kubwiga, kandi amaherezo

abigisha bakuru bavuga ko umuvumo uzagera ku bantu bose bazagerageza gukora imibare

ngo bamenye iby’icyo gihe. Mu binyejana byakurikiyeho Abisirayeli bagumye mu buhumyi

no kwinangira, ntibita ku kurarikirwa kwakira agakiza, ntibazirikana imigisha y’ubutumwa

bwiza ndetse n’umuburo ukomeye kandi uteye ubwoba waberekaga akaga barimo kubwo

kwanga umucyo mvajuru.

Ahantu hose haboneka impamvu nk’izo, hazanaboneka ingaruka nk’izo zabayeho.

Umuntu wese wiyemeza ku bushake bwe kwanga ibyo umutima umwemeza akwiriye gukora

bitewe n’uko bibangamira ibyo ararikiye, amaherezo azabura ubushobozi bwo gutandukanya

ukuri n’ibinyoma. Ubwenge bucura umwijima, umutimanama ukagwa ikinya, umutima

ukinangira maze ubugingo bwe bugatandukana n’Imana. Aho ubutumwa buvuga iby’ukuri

mvajuru busuzuguwe cyangwa bugapfobywa, itorero rizabundikirwa n’umwijima; kwizera

n’urukundo bizakonja kandi kudahuza n’amacakubiri bizaryinjiramo. Abagize itorero

berekeza inyungu n’imbaraga zabo mu gushaka iby’isi kandi abanyabyaha bakarushaho

kwinangira ntibihane.

Ubutumwa bwa marayika wa mbere bwo mu Byahishuwe 14, buvuga iby’igihe cy’Imana

cyo guca urubanza kandi bukaba burarikira abantu gutinya Imana no kuyiha ikuzo,

bwatangiwe kugira ngo butandukanye abavuga ko ari ubwoko bw’Imana n’ibyangiza by’isi

ndetse no kubakangura ngo babone imiterere yabo nyakuri yo gutwarwa n’iby’isi no gusubira

inyuma. Imana yoherereje itorero ubutumwa bw’imbuzi ibunyujije muri ubu butumwa kandi

iyo bwemerwa bwajyaga gukosora ibibi byatumaga abagize itorero batandukana na Yo. Iyo

bakira ubutumwa mvajuru, bagacisha bugufi imitima yabo imbere y’Uwiteka kandi

bagashaka kwitegura kuzagaragara imbere y’Umukiza babikuye ku mutima, imbaraga

y’Imana na Mwuka wayo biba byaragaragariye muri bo. Itorero riba ryarageze kuri wa

mugisha w’ubumwe bushyitse, ukwizera n’urukundo byariho mu gihe cy’intumwa, igihe

277

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!