21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 21 – Umuburo Wirengagijwe

Ubwo William Miller na bagenzi be bamamazaga inyigisho yo kugaruka kwa Kristo,

bakoraga bafite umugambi umwe rukumbi wo gukangurira abantu kwitegura urubanza.

Bashakaga uko bakangura abiyita abanyadini ngo bamenye ibyiringiro nyakuri by’itorero, no

kubumvisha ko bakeneye imibereho ya Gikristo ihamye. Na none kandi bakoraga bakangura

abatarahindutse kugira ngo bamenye inshingano yabo yihutirwa yo kwihana no guhindukirira

Imana. “Ntibigeze bagerageza guhindurira abantu kuyoboka igice runaka cyangwa itsinda mu

by’idini. Ni yo mpamvu bakoranye neza n’amatsinda ndetse n’amadini yose batabangamiye

imikorere na gahunda byayo.”

Miller yaravuze ati: “Mu mirimo yanjye yose, sinigeze ngira icyifuzo cyangwa igitekerezo

cyo gushinga itorero ngo nditandukanye n’ayariho, cyangwa ngo ngirire neza rimwe maze

irindi ribangamirwe. Natekerezaga kuyungura yose. Kubera gutekereza ko Abakristo bose

bari kunezezwa cyane no gutegereza kugaruka kwa Kristo, kandi ko abatazashobora

kubyumva nka njye nibamara kwigishwa iryo hame nabo batazabura kubikunda, ntabwo

nigeze ntekereza ko bizaba ngombwa kugira amateraniro yihariye. Umugambi wanjye

rukumbi wari uwo guhindurira abantu kuyoboka Imana, kuburira isi ko igihe cy’urubanza

cyegereje no gutera bene wacu kugira kwitegura mu mitima bizababashisha gusanganira

Imana yabo mu mahoro. Benshi mu bantu bashoboye kwihana kubw’umurimo nakoze binjiye

mu matorero yariho.” 498

Kubera ko umurimo we werekezaga ku kubaka no gukomeza amatorero, yakiriwe neza

mu gihe runaka. Ariko igihe ababwirizabutumwa n’abayobozi b’amatorero bafataga

umwanzuro wo kurwanya inyigisho ivuga ibyo kugaruka kwa Kristo kandi bagashaka

guhagarika ikangarana ritejwe na zo, ntibarwanirije izo nyigisho ku ruhimbi gusa, ahubwo

banabujije abayoboke babo kujya mu materaniro avuga ibyo kugaruka kwa Kristo ndetse no

kuvugana iby’ibyiringiro byabo mu materaniro y’ubusabane mu matorero. Bityo abizera

bisanze bari mu kigeragezo gikomeye cyane kandi bagira imitima ihagaze. Bakundaga

amatorero yabo kandi byari bibagoye kwitandukanya nayo; ariko ubwo babonaga ubuhamya

bw’Ijambo ry’Imana busiribangwa kandi uburenganzira bwabo bwo gusoma ubuhanuzi

bubangamiwe, bumvise ko kuba indahemuka ku Mana bibabuza kumvira abayobozi babo.

Ntabwo abantu birengagizaga ubuhamya bw’ijambo ry’Imana bashoboraga kubafata ko

bagize itorero rya Kristo, ryo “nkingi n’ishingiro ry’ukuri.” Kuva ubwo, bumvise ko nta kibi

baba bakoze mu gihe bitandukanyije n’amatorero bari basanzwemo. Mu mpeshyi yo mu

mwaka wa 1844, hafi abantu bagera ku bihumbi mirongo itanu bitandukanyije n’amatorero

yabo.

Bijya gushyira icyo gihe, habonekaga impinduka igaragara mu matorero menshi yo muri

Leta zunze Ubumwe za Amerika. Kuva mu myaka myinshi hari haragiye habaho ukwigana

imigenzereze n’imigenzo by’ab’isi kwiyongeraga buhoro buhoro ariko mu buryo buhamye,

ndetse ibyo bikajyana n’ubuhenebere mu by’umwuka. Ariko muri uwo mwaka, habonetse

275

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!