21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Kristo azafata kandi akagororera abo azasanga bari maso babwiriza ibyo kugaruka kwe ndetse

n’abazaba baguhakana. Nuko rero aravuga ati: “Mube maso . . . Uwo mugaragu arahirwa,

shebuja naza agasanga abikora!” “Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe

ntuzamenya igihe nzagutungurira.” 494

Pawulo avuga iby’umugabane w’abantu bazatungurwa no kuza kwa Kristo ati: “Kuko

ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. Ubwo

bazaba bavuga bati: ‘Ni amahoro, nta kibi kiriho!’ Ni bwo kurimbuka kuzabatungura . . .

kandi ntibazabasha kubikira na hato.” Ariko abumviye imiburo y’Umukiza yabongereyeho

ati: “Ariko mwebweho, bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure

nk’umujura, kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro

cyangwa ab’umwijima.” 495

Uko ni ko byagaragajwe ko Ibyanditswe bidaha abantu ubwishingizi bwo kwibera mu

bujiji ku byerekeye kugaruka kwa Kristo kwegereje. Nyamara abishakiraga urwitwazo gusa

rwo kwanga ukuri, bizibye amatwi ntibashaka kumva ubusobanuro bw’ayo magambo maze

amagambo avuga ngo, “Ariko umunsi n’icyo gihe ntawe ubizi,” akomeza kuvugwa

n’abakobanyi ndetse n’abandi biyitaga abakorera Kristo. Uko abantu bakangukaga maze

bagatangira gushaka kumenya iby’inzira y’agakiza, abigisha mu by’idini babitambikaga

imbere bakajya hagati yabo n’ukuri, bakagerageza kubamara ubwoba bakoresheje gusobanura

ijambo ry’Imana uko ritari. Abo barinzi b’abahemu bafatanyije n’umushukanyi ukomeye mu

murimo we, batera hejuru bati: “Ni amahoro, ni amahoro,” mu gihe Imana yo itigeze ivuga

ko hari amahoro. Kimwe n’Abafarisayo bo mu gihe cya Kristo, benshi banze kwinjira mu

bwami bwo mu ijuru bo ubwabo kandi babuza abandi bari bari kwinjira. Amaraso y’abo bantu

bazayabazwa.

Abantu bo mu matorero babaga bacishije bugufi cyane kandi baritanze batizigamye ni bo

akenshi babaga aba mbere mu kwakira ubwo butumwa. Abiyigishaga Bibiliya ni bo

bashoboye kumenya ko ibitekerezo bisobanura iby’ubuhanuzi byabaye gikwira muri rubanda

bidashingiye ku byanditswe; kandi ahantu hose abantu babaga batagenzurwa n’ubuyobozi

bw’itorero, aho ari ho hose bashoboraga gucukumbura ijambo ry’Imana ubwabo. Inyigisho

yo kugaruka kwa Kristo yabaga ikeneye kugereranywa na Bibiliya kugira ngo hashimangirwe

ubushobozi bwayo bukomoka ku Mana.

Abakristo benshi batotezwaga n’abavandimwe babo batizeraga. Kugira ngo bagumane

imyanya yabo mu itorero, bamwe biyemeje guceceka ibyerekeye ibyiringiro byabo; nyamara

abandi bumvaga ko kuba indahemuka ku Mana bibabuza kuba bahisha uko kuri Imana

yabaragije ngo bakuvuge. Benshi baciwe mu itorero nta kindi bazize uretse kuvuga ko bizera

ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Abahuye n’iki kigereragezo cyo kwizera kwabo, aya

magambo y’umuhanuzi yari ay’agaciro kenshi kuri bo: “Bene wanyu babanze bakabaca

babahora izina ryanjye, baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero

wanyu! Ariko bazakorwa n’isoni.” 496

272

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!