21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

uburinzi bw’Imana bibakurwaho, maze Satani yemererwa kubategeka uko ashaka. Ubwicanyi

buteye ubwoba bwakozwe mu gihe cy’isenywa rya Yerusalemu ni igihamya cyerekana

ubugome Satani ategekesha abirunduriye mu buyobozi bwe.

Ntidushobora kumenya icyo twakwitura Kristo kubera amahoro n’uburinzi tumukesha.

Ububasha bw’Imana bukumira ibibi ni bwo burinda abantu kurundukira mu butegetsi bwa

Satani. Abantu batumvira ndetse n’indashima bafite impamvu ikomeye yabatera gushimira

Imana imbabazi no kwihangana ibagaragariza mu gukumira imbaraga kirimbuzi z’umwanzi

kandi zirimo ubugome. Ariko iyo abantu barenze aho kwihangana kw’Imana kugarukira, iyo

mbaraga ikumira ikibi ibakurwaho.

Ntabwo Imana yitwara ku munyabyaha nk’imucira urubanza rw’igicumuro cye; ahubwo

abanze kwemera ubuntu bwayo irabareka bakagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Umucyo

wose umuntu yanze kwemera, umuburo wose asuzuguye, icyifuzo cyose yirundumuriyemo,

no kugomera amategeko y’Imana kose, biba ari urubuto rubibwe kandi rutabura gutanga

umusaruro. Iyo umunyabyaha arwanyije Mwuka w’Imana byimazeyo, amaherezo Mwuka

akurwa kuri uwo munyabyaha, maze agasigara atagishoboye gutegeka ibyifuzo bibi bya

kamere kandi adafite umurinda ubugome n’urwango bya Satani.

Gusenywa kwa Yerusalemu ni umuburo ukomeye kandi wo kwitonderwa ugenewe abantu

bose bakerensa impano z’ubuntu bw’Imana kandi banga kwemera kwingingana imbabazi

kwayo. Nta gihe higeze hatangwa igihamya kiruta icyo cyerekana urwango Imana yanga

icyaha kandi cyerekana igihano umunyabyaha azahabwa nta kabuza.

Ubuhanuzi bw’Umukiza bwerekeye urubanza Yerusalemu yaciriwe bugomba kongera

gusohozwa mu bundi buryo, kandi amarorerwa ateye ubwoba yabaye kuri Yerusalemu

yerekana gusa ishusho ntoya y’ibyo bindi bizabaho. Isenywa ry’umujyi watoranyijwe

n’Imana ritwereka akaga kazagera ku isi yanze kwemera imbabazi z’Imana kandi igasuzugura

amategeko yayo.

Mu binyejana byinshi iyi si imaze iri mu cyaha, yaranzwe n’amateka mabi bikabije

y’umubabaro n’agahinda byageze ku bantu. Imitima y’abantu irarwaye kandi intekerezo zabo

zigenda zicogora mu byo kumenya ubwenge. Kugomera ubuyobozi bw’Ijuru byabazaniye

ingaruka mbi bikabije. Nyamara, hari ibindi byahanuwe birusha ibyo kuba bibi bitarabaho

ubu bitegerejwe. Ibyaranze ibihe byahise: intambara z’urudaca zagiye zikurikirana,

amakimbirane, imyivumbagatanyo, «Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara

byose n’imyenda igaraguwe mu maraso» Yesaya 9:5-- mbega ukuntu ari ubusa,

ubigereranyije n’ibiteye ubwoba bizabaho igihe Mwuka w’Imana ukumira ibibi azaba

yakuwe ku nkozi z’ibibi, atagikumira gusandara kw’irari rya kimuntu ndetse n’umujinya wa

Satani! Icyo gihe abatuye isi bazabona ingaruka z’ubutegetsi bwa Satani kurenza uko baba

barigeze kuzibona.

20

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!