Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri byashenguraga imitima y’abarinzi nyakuri bityo bibatera kwemera kwihanganira imiruho, kubura ibyabo n’imibabaro kugira ngo bahamagarire abantu kwihana ngo bibahesha agakiza. Nubwo uwo murimo warwanyijwe na Satani, wateye imbere mu buryo bwihuse kandi ukuri kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo kwakirwa n’abantu ibihumbi byinshi cyane. Impande zose humvikanaga ubuhamya bukora ku mitima, hakumvikana ubutumwa buburira abanyabyaha, bubwira ab’isi ndetse n’abagize itorero guhunga umujinya wenda gutera. Nk’uko Yohana umubatiza wabaye integuza ya Kristo yagenje, ababwiriza bageraga intorezo ku bishyitsi by’ibiti maze bakingingira abantu bose kwera imbuto zikwiriye abihannye. Imiburo yabo ikomeye yari ihabanye cyane n’imvugo yo guhumuriza abantu ko hari amahoro n’umutuzo yumvikaniraga ku ruhimbi rw’ababwiriza ba rubanda; kandi aho ubwo butumwa bwabwirizwaga hose, bwakoraga abantu ku mutima. Ubuhamya bworoheje kandi butaziguye bw’Ibyanditswe bwageraga mu bantu binyuze mu mbaraga ya Mwuka Muziranenge, bwari bufite kwemeza abantu ku buryo bake cyane gusa ari bo binangiraga. Abigisha b’ikirenga mu by’iyobokamana bakuwe mu mutekano udafite ishingiro bari barimo. Babonye gusubira inyuma kwabo, ugusaya mu by’isi no kutizera, ubwibone no kwikanyiza byabo. Benshi bahereye ko bashaka Uwiteka bafite kwihana no kwicisha bugufi mu mitima. Imitima yabo yari imaze igihe kirekire iziritswe ku by’isi noneho bayerekeje mu ijuru. Mwuka w’Imana yabajeho maze kubw’imitima imenetse kandi yigaruriwe n’Imana, bafatanyiriza hamwe gutera hejuru bagira bati: “Mwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.” Abanyabyaha babazaga babogoza amarira bati: “Nakora iki kugira ngo nkizwe?” Abari baragize imibereho yaranzwe no guhemukira abandi babatwara ibyabo bahangayikishijwe no kubibasubiza. Abantu bose bumvaga bamaze kubonera amahoro muri Kristo bifuzaga cyane ko n’abandi bagira uwo mugisha. Imitima y’ababyeyi yagarukiye abana babo kandi n’imitima y’abana igarukira ababyeyi babo. Imipaka itewe n’ubwibone no kwifata nabi yakuweho. Habayeho kwaturirana ibyaha kuvuye ku mutima, kandi abagize umuryango bose bagakora ibishoboka byose ngo bafashe abaturanyi babo n’inshuti kwakira agakiza. Kenshi humvikanaga amajwi y’amasengesho avuye ku mutima. Ahantu hose wahabonaga abantu bafite agahinda, binginga Imana. Abantu benshi bararaga amajoro basenga kugira ngo bamenye neza rwose ko ibyaha byabo byababariwe, cyangwa se basabira ko abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo bihana. Abantu b’ingeri zose bazaga bihutira kujya mu materaniro y’Abadiventisiti ari benshi. Kubw’impamvu zitandukanye, baba abakire, abakene, abakomeye n’aboroheje, babaga bafite inyota yo kwiyumvira inyigisho ivuga ibyo kugaruka kwa Kristo. Mu gihe abagaragu b’Umukiza basobanuraga impamvu zo kwizera kwabo, Umukiza yakumiriye umwuka wo kubarwanya. Rimwe na rimwe umukozi yabaga afite intege nke, ariko Mwuka w’Imana yahaga ubushobozi ukuri kwacyo. Muri ayo materaniro hagaragaragamo ko abamarayika bera bayarimo kandi buri munsi abantu benshi biyongeraga ku mubare w’abizera. Iyo basubiragamo ibihamya by’uko kugaruka kwa Kristo kwegereje, imbaga y’abantu benshi 270
Ibintu By'Ukuri yabaga iteze amatwi ituje cyane kugira ngo bumve ayo magambo akomeye. Byasaga n’aho ijuru n’isi byegeranye. Imbaraga y’Imana yumvikanaga haba mu basaza, abakiri bato, ndetse n’abakuze. Abantu basubiraga mu ngo zabo bagenda basingiza, kandi indirimbo z’ibyishimo zumvikanaga mu ijoro rituje. Nta muntu n’umwe wabaye muri ayo materaniro wabasha kwibagirwa uko ibyo byabaga binejeje cyane. Itangazwa ry’umunsi nyawo wo kugaruka kwa Kristo ryateye kurwanywa gukomeye k’ubwo butumwa guturutse mu nzego zose uhereye ku mubwiriza wavugiraga ku ruhimbi ukageza ku munyabyaha ruharwa. Amagambo y’ubuhanuzi yarasohoye ngo: “Mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati: “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi?” 491 Abantu benshi bavugaga ko bakunda Umukiza, batangaje ko badahakana inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwe; icyo batemeye gusa ni ibyo kuvuga itariki ntarengwa. Ariko ijisho ry’Imana rireba byose ryasomaga imitima yabo. Mu by’ukuri ntibashakaga kumva ibyo kugaruka kwa Kristo aje gucira isi urubanza. Bari barabaye abagaragu babi, imirimo yabo ntiyashoboraga guhangana n’ijisho ry’Imana ricengera mu mitima, bityo batinyaga guhura n’Umukiza wabo. Nk’uko Abayahudi bari bameze mu gihe cyo kuza kwa Kristo bwa mbere, abo bantu ntibari biteguye kwakira Yesu. Ntabwo banze gusa kumva ingingo zumvikana zivuye muri Bibiliya, ahubwo banagize urw’amenyo abari bategereje kuza k’Umukiza. Satani n’abamarayika be barishimaga cyane, kandi bagakwena Kristo n’abamarayika be kubera ko abavugaga ko ari ubwoko bwe bamukunda urumamo ku buryo batifuzaga kugaruka kwe. Abangaga kwemera ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo akenshi batangaga iyi ngingo bagira bati: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe ntawe ubizi.” Ibyanditswe biravuga biti: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, n’aho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.” 492 Abari bategereje Umukiza batangaga ubusobanuro bwumvikana bw’iri somo maze imikoreshereze mibi yaryo yagirwaga n’ababarwanyaga ishyirwa ahagaragara. Ariya magambo yavuzwe na Kristo muri cya kiganiro giheruka yagiranye n’abigishwa be bari ku musozi wa Elayono ubwo yari amaze gusohoka mu rusengero ubuheruka. Abigishwa be bari bamubajije bati: “Ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” Yesu yabahaye ibimenyetso, maze arababwira ati: “Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” 493 Ntabwo imvugo imwe y’Umukiza ikwiriye gukoreshwa kugira ngo isenye indi. Nubwo nta muntu uzi umunsi cyangwa isaha byo kugaruka kwe, twasobanuriwe kandi dusabwa kumenya igihe ukuza kwe kuzaba kwegereje. Tubwirwa kandi ko kutita ku miburo ye, ndetse no kwanga cyangwa kwirengagiza kumenya igihe kuza kwe kuzaba kwegereje bizatubera akaga gakomeye nk’uko byagendekeye abantu bo mu gihe cya Nowa batigeze bashaka kumenya igihe umwuzure wagombaga kuzira. Ndetse umugani uvugwa muri icyo gice werekana itandukaniro hagati y’umugaragu ukiranuka n’umugaragu mubi kandi ukerekana akaga gategereje umugaragu wibwiraga mu mutima we ati: “Databuja aratinze,” werekana uko 271
- Page 227 and 228: Ibintu By'Ukuri bidashobora gucogoz
- Page 229 and 230: Ibintu By'Ukuri I Lisbone “humvik
- Page 231 and 232: Ibintu By'Ukuri Isaha imwe cyangwa
- Page 233 and 234: Ibintu By'Ukuri Kubw’uwo munsi uk
- Page 235 and 236: Ibintu By'Ukuri kwe, Umwana w’Isu
- Page 237 and 238: Ibintu By'Ukuri 229
- Page 239 and 240: Ibintu By'Ukuri cy’imyaka cumi n
- Page 241 and 242: Ibintu By'Ukuri Kristo, yahakanaga
- Page 243 and 244: Ibintu By'Ukuri ibigiye kuzabaho bi
- Page 245 and 246: Ibintu By'Ukuri usanga ko ikintu cy
- Page 247 and 248: Ibintu By'Ukuri 1810 Iminsi / Imyak
- Page 249 and 250: Ibintu By'Ukuri gucungurwa kwabo gu
- Page 251 and 252: Ibintu By'Ukuri y’aho ntiyashoboy
- Page 253 and 254: Ibintu By'Ukuri umubano uhamye na S
- Page 255 and 256: Ibintu By'Ukuri umugambi yayo, kugi
- Page 257 and 258: Ibintu By'Ukuri Babonye ko bidashob
- Page 259 and 260: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 19 - Umuc
- Page 261 and 262: Ibintu By'Ukuri abambwa ku musaraba
- Page 263 and 264: Ibintu By'Ukuri Icyo bireberaga gus
- Page 265 and 266: Ibintu By'Ukuri 8:14, ikubiyemo n
- Page 267 and 268: Ibintu By'Ukuri gusobanurwa nyuma y
- Page 269 and 270: Ibintu By'Ukuri Nta butumwa nk’ub
- Page 271 and 272: Ibintu By'Ukuri azanye n’impanda
- Page 273 and 274: Ibintu By'Ukuri kuri Rekabu. Abo nt
- Page 275 and 276: Ibintu By'Ukuri cy’ubuhanuzi bwa
- Page 277: Ibintu By'Ukuri n’abayobozi b’i
- Page 281 and 282: Ibintu By'Ukuri Abamarayika b’Ima
- Page 283 and 284: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 21 - Umub
- Page 285 and 286: Ibintu By'Ukuri mu isi no kwibagirw
- Page 287 and 288: Ibintu By'Ukuri ubucuti n’isi. Ah
- Page 289 and 290: Ibintu By'Ukuri Amenshi mu matorero
- Page 291 and 292: Ibintu By'Ukuri ibigezweho. Muri ub
- Page 293 and 294: Ibintu By'Ukuri bajyaga kwemezwa ka
- Page 295 and 296: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 22 - Ubuh
- Page 297 and 298: Ibintu By'Ukuri n’umucyo wayo maz
- Page 299 and 300: Ibintu By'Ukuri “Muri iyi minsi y
- Page 301 and 302: Ibintu By'Ukuri 457 I.KR.- 1844 N.K
- Page 303 and 304: Ibintu By'Ukuri bwera, yarasohokaga
- Page 305 and 306: Ibintu By'Ukuri abandi bazanwe no k
- Page 307 and 308: Ibintu By'Ukuri Ubutumwa bwa marayi
- Page 309 and 310: Ibintu By'Ukuri kumenya inzira bany
- Page 311 and 312: Ibintu By'Ukuri bubone kwezwa.” I
- Page 313 and 314: Ibintu By'Ukuri ijuru, ukorera Aher
- Page 315 and 316: Ibintu By'Ukuri “Azubaka urusenge
- Page 317 and 318: Ibintu By'Ukuri Uwo ni wo wari umur
- Page 319 and 320: Ibintu By'Ukuri Nk’uko kubwo kwiz
- Page 321 and 322: Ibintu By'Ukuri Uko kuza kwe kandi
- Page 323 and 324: Ibintu By'Ukuri bukwe.” 586 Ariko
- Page 325 and 326: Ibintu By'Ukuri watanzwe ubwo Krist
- Page 327 and 328: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 25 - Amat
Ibintu By'Ukuri

yabaga iteze amatwi ituje cyane kugira ngo bumve ayo magambo akomeye. Byasaga n’aho

ijuru n’isi byegeranye. Imbaraga y’Imana yumvikanaga haba mu basaza, abakiri bato, ndetse

n’abakuze. Abantu basubiraga mu ngo zabo bagenda basingiza, kandi indirimbo z’ibyishimo

zumvikanaga mu ijoro rituje. Nta muntu n’umwe wabaye muri ayo materaniro wabasha

kwibagirwa uko ibyo byabaga binejeje cyane.

Itangazwa ry’umunsi nyawo wo kugaruka kwa Kristo ryateye kurwanywa gukomeye

k’ubwo butumwa guturutse mu nzego zose uhereye ku mubwiriza wavugiraga ku ruhimbi

ukageza ku munyabyaha ruharwa. Amagambo y’ubuhanuzi yarasohoye ngo: “Mu minsi

y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati: “Isezerano ryo

kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze,

uhereye ku kuremwa kw’isi?” 491 Abantu benshi bavugaga ko bakunda Umukiza, batangaje

ko badahakana inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwe; icyo batemeye gusa ni ibyo kuvuga

itariki ntarengwa. Ariko ijisho ry’Imana rireba byose ryasomaga imitima yabo. Mu by’ukuri

ntibashakaga kumva ibyo kugaruka kwa Kristo aje gucira isi urubanza. Bari barabaye

abagaragu babi, imirimo yabo ntiyashoboraga guhangana n’ijisho ry’Imana ricengera mu

mitima, bityo batinyaga guhura n’Umukiza wabo. Nk’uko Abayahudi bari bameze mu gihe

cyo kuza kwa Kristo bwa mbere, abo bantu ntibari biteguye kwakira Yesu. Ntabwo banze

gusa kumva ingingo zumvikana zivuye muri Bibiliya, ahubwo banagize urw’amenyo abari

bategereje kuza k’Umukiza. Satani n’abamarayika be barishimaga cyane, kandi bagakwena

Kristo n’abamarayika be kubera ko abavugaga ko ari ubwoko bwe bamukunda urumamo ku

buryo batifuzaga kugaruka kwe.

Abangaga kwemera ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo akenshi batangaga iyi ngingo

bagira bati: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe ntawe ubizi.” Ibyanditswe biravuga biti: “Ariko

uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, n’aho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana,

keretse Data wenyine.” 492 Abari bategereje Umukiza batangaga ubusobanuro bwumvikana

bw’iri somo maze imikoreshereze mibi yaryo yagirwaga n’ababarwanyaga ishyirwa

ahagaragara. Ariya magambo yavuzwe na Kristo muri cya kiganiro giheruka yagiranye

n’abigishwa be bari ku musozi wa Elayono ubwo yari amaze gusohoka mu rusengero

ubuheruka. Abigishwa be bari bamubajije bati: “Ikimenyetso cyo kuza kwawe

n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” Yesu yabahaye ibimenyetso, maze arababwira ati: “Nuko

namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” 493 Ntabwo

imvugo imwe y’Umukiza ikwiriye gukoreshwa kugira ngo isenye indi. Nubwo nta muntu uzi

umunsi cyangwa isaha byo kugaruka kwe, twasobanuriwe kandi dusabwa kumenya igihe

ukuza kwe kuzaba kwegereje. Tubwirwa kandi ko kutita ku miburo ye, ndetse no kwanga

cyangwa kwirengagiza kumenya igihe kuza kwe kuzaba kwegereje bizatubera akaga

gakomeye nk’uko byagendekeye abantu bo mu gihe cya Nowa batigeze bashaka kumenya

igihe umwuzure wagombaga kuzira. Ndetse umugani uvugwa muri icyo gice werekana

itandukaniro hagati y’umugaragu ukiranuka n’umugaragu mubi kandi ukerekana akaga

gategereje umugaragu wibwiraga mu mutima we ati: “Databuja aratinze,” werekana uko

271