Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri byashenguraga imitima y’abarinzi nyakuri bityo bibatera kwemera kwihanganira imiruho, kubura ibyabo n’imibabaro kugira ngo bahamagarire abantu kwihana ngo bibahesha agakiza. Nubwo uwo murimo warwanyijwe na Satani, wateye imbere mu buryo bwihuse kandi ukuri kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo kwakirwa n’abantu ibihumbi byinshi cyane. Impande zose humvikanaga ubuhamya bukora ku mitima, hakumvikana ubutumwa buburira abanyabyaha, bubwira ab’isi ndetse n’abagize itorero guhunga umujinya wenda gutera. Nk’uko Yohana umubatiza wabaye integuza ya Kristo yagenje, ababwiriza bageraga intorezo ku bishyitsi by’ibiti maze bakingingira abantu bose kwera imbuto zikwiriye abihannye. Imiburo yabo ikomeye yari ihabanye cyane n’imvugo yo guhumuriza abantu ko hari amahoro n’umutuzo yumvikaniraga ku ruhimbi rw’ababwiriza ba rubanda; kandi aho ubwo butumwa bwabwirizwaga hose, bwakoraga abantu ku mutima. Ubuhamya bworoheje kandi butaziguye bw’Ibyanditswe bwageraga mu bantu binyuze mu mbaraga ya Mwuka Muziranenge, bwari bufite kwemeza abantu ku buryo bake cyane gusa ari bo binangiraga. Abigisha b’ikirenga mu by’iyobokamana bakuwe mu mutekano udafite ishingiro bari barimo. Babonye gusubira inyuma kwabo, ugusaya mu by’isi no kutizera, ubwibone no kwikanyiza byabo. Benshi bahereye ko bashaka Uwiteka bafite kwihana no kwicisha bugufi mu mitima. Imitima yabo yari imaze igihe kirekire iziritswe ku by’isi noneho bayerekeje mu ijuru. Mwuka w’Imana yabajeho maze kubw’imitima imenetse kandi yigaruriwe n’Imana, bafatanyiriza hamwe gutera hejuru bagira bati: “Mwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.” Abanyabyaha babazaga babogoza amarira bati: “Nakora iki kugira ngo nkizwe?” Abari baragize imibereho yaranzwe no guhemukira abandi babatwara ibyabo bahangayikishijwe no kubibasubiza. Abantu bose bumvaga bamaze kubonera amahoro muri Kristo bifuzaga cyane ko n’abandi bagira uwo mugisha. Imitima y’ababyeyi yagarukiye abana babo kandi n’imitima y’abana igarukira ababyeyi babo. Imipaka itewe n’ubwibone no kwifata nabi yakuweho. Habayeho kwaturirana ibyaha kuvuye ku mutima, kandi abagize umuryango bose bagakora ibishoboka byose ngo bafashe abaturanyi babo n’inshuti kwakira agakiza. Kenshi humvikanaga amajwi y’amasengesho avuye ku mutima. Ahantu hose wahabonaga abantu bafite agahinda, binginga Imana. Abantu benshi bararaga amajoro basenga kugira ngo bamenye neza rwose ko ibyaha byabo byababariwe, cyangwa se basabira ko abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo bihana. Abantu b’ingeri zose bazaga bihutira kujya mu materaniro y’Abadiventisiti ari benshi. Kubw’impamvu zitandukanye, baba abakire, abakene, abakomeye n’aboroheje, babaga bafite inyota yo kwiyumvira inyigisho ivuga ibyo kugaruka kwa Kristo. Mu gihe abagaragu b’Umukiza basobanuraga impamvu zo kwizera kwabo, Umukiza yakumiriye umwuka wo kubarwanya. Rimwe na rimwe umukozi yabaga afite intege nke, ariko Mwuka w’Imana yahaga ubushobozi ukuri kwacyo. Muri ayo materaniro hagaragaragamo ko abamarayika bera bayarimo kandi buri munsi abantu benshi biyongeraga ku mubare w’abizera. Iyo basubiragamo ibihamya by’uko kugaruka kwa Kristo kwegereje, imbaga y’abantu benshi 270

Ibintu By'Ukuri yabaga iteze amatwi ituje cyane kugira ngo bumve ayo magambo akomeye. Byasaga n’aho ijuru n’isi byegeranye. Imbaraga y’Imana yumvikanaga haba mu basaza, abakiri bato, ndetse n’abakuze. Abantu basubiraga mu ngo zabo bagenda basingiza, kandi indirimbo z’ibyishimo zumvikanaga mu ijoro rituje. Nta muntu n’umwe wabaye muri ayo materaniro wabasha kwibagirwa uko ibyo byabaga binejeje cyane. Itangazwa ry’umunsi nyawo wo kugaruka kwa Kristo ryateye kurwanywa gukomeye k’ubwo butumwa guturutse mu nzego zose uhereye ku mubwiriza wavugiraga ku ruhimbi ukageza ku munyabyaha ruharwa. Amagambo y’ubuhanuzi yarasohoye ngo: “Mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati: “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi?” 491 Abantu benshi bavugaga ko bakunda Umukiza, batangaje ko badahakana inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwe; icyo batemeye gusa ni ibyo kuvuga itariki ntarengwa. Ariko ijisho ry’Imana rireba byose ryasomaga imitima yabo. Mu by’ukuri ntibashakaga kumva ibyo kugaruka kwa Kristo aje gucira isi urubanza. Bari barabaye abagaragu babi, imirimo yabo ntiyashoboraga guhangana n’ijisho ry’Imana ricengera mu mitima, bityo batinyaga guhura n’Umukiza wabo. Nk’uko Abayahudi bari bameze mu gihe cyo kuza kwa Kristo bwa mbere, abo bantu ntibari biteguye kwakira Yesu. Ntabwo banze gusa kumva ingingo zumvikana zivuye muri Bibiliya, ahubwo banagize urw’amenyo abari bategereje kuza k’Umukiza. Satani n’abamarayika be barishimaga cyane, kandi bagakwena Kristo n’abamarayika be kubera ko abavugaga ko ari ubwoko bwe bamukunda urumamo ku buryo batifuzaga kugaruka kwe. Abangaga kwemera ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo akenshi batangaga iyi ngingo bagira bati: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe ntawe ubizi.” Ibyanditswe biravuga biti: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, n’aho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.” 492 Abari bategereje Umukiza batangaga ubusobanuro bwumvikana bw’iri somo maze imikoreshereze mibi yaryo yagirwaga n’ababarwanyaga ishyirwa ahagaragara. Ariya magambo yavuzwe na Kristo muri cya kiganiro giheruka yagiranye n’abigishwa be bari ku musozi wa Elayono ubwo yari amaze gusohoka mu rusengero ubuheruka. Abigishwa be bari bamubajije bati: “Ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” Yesu yabahaye ibimenyetso, maze arababwira ati: “Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” 493 Ntabwo imvugo imwe y’Umukiza ikwiriye gukoreshwa kugira ngo isenye indi. Nubwo nta muntu uzi umunsi cyangwa isaha byo kugaruka kwe, twasobanuriwe kandi dusabwa kumenya igihe ukuza kwe kuzaba kwegereje. Tubwirwa kandi ko kutita ku miburo ye, ndetse no kwanga cyangwa kwirengagiza kumenya igihe kuza kwe kuzaba kwegereje bizatubera akaga gakomeye nk’uko byagendekeye abantu bo mu gihe cya Nowa batigeze bashaka kumenya igihe umwuzure wagombaga kuzira. Ndetse umugani uvugwa muri icyo gice werekana itandukaniro hagati y’umugaragu ukiranuka n’umugaragu mubi kandi ukerekana akaga gategereje umugaragu wibwiraga mu mutima we ati: “Databuja aratinze,” werekana uko 271

Ibintu By'Ukuri

yabaga iteze amatwi ituje cyane kugira ngo bumve ayo magambo akomeye. Byasaga n’aho

ijuru n’isi byegeranye. Imbaraga y’Imana yumvikanaga haba mu basaza, abakiri bato, ndetse

n’abakuze. Abantu basubiraga mu ngo zabo bagenda basingiza, kandi indirimbo z’ibyishimo

zumvikanaga mu ijoro rituje. Nta muntu n’umwe wabaye muri ayo materaniro wabasha

kwibagirwa uko ibyo byabaga binejeje cyane.

Itangazwa ry’umunsi nyawo wo kugaruka kwa Kristo ryateye kurwanywa gukomeye

k’ubwo butumwa guturutse mu nzego zose uhereye ku mubwiriza wavugiraga ku ruhimbi

ukageza ku munyabyaha ruharwa. Amagambo y’ubuhanuzi yarasohoye ngo: “Mu minsi

y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati: “Isezerano ryo

kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze,

uhereye ku kuremwa kw’isi?” 491 Abantu benshi bavugaga ko bakunda Umukiza, batangaje

ko badahakana inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwe; icyo batemeye gusa ni ibyo kuvuga

itariki ntarengwa. Ariko ijisho ry’Imana rireba byose ryasomaga imitima yabo. Mu by’ukuri

ntibashakaga kumva ibyo kugaruka kwa Kristo aje gucira isi urubanza. Bari barabaye

abagaragu babi, imirimo yabo ntiyashoboraga guhangana n’ijisho ry’Imana ricengera mu

mitima, bityo batinyaga guhura n’Umukiza wabo. Nk’uko Abayahudi bari bameze mu gihe

cyo kuza kwa Kristo bwa mbere, abo bantu ntibari biteguye kwakira Yesu. Ntabwo banze

gusa kumva ingingo zumvikana zivuye muri Bibiliya, ahubwo banagize urw’amenyo abari

bategereje kuza k’Umukiza. Satani n’abamarayika be barishimaga cyane, kandi bagakwena

Kristo n’abamarayika be kubera ko abavugaga ko ari ubwoko bwe bamukunda urumamo ku

buryo batifuzaga kugaruka kwe.

Abangaga kwemera ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo akenshi batangaga iyi ngingo

bagira bati: “Ariko uwo munsi n’icyo gihe ntawe ubizi.” Ibyanditswe biravuga biti: “Ariko

uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, n’aho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana,

keretse Data wenyine.” 492 Abari bategereje Umukiza batangaga ubusobanuro bwumvikana

bw’iri somo maze imikoreshereze mibi yaryo yagirwaga n’ababarwanyaga ishyirwa

ahagaragara. Ariya magambo yavuzwe na Kristo muri cya kiganiro giheruka yagiranye

n’abigishwa be bari ku musozi wa Elayono ubwo yari amaze gusohoka mu rusengero

ubuheruka. Abigishwa be bari bamubajije bati: “Ikimenyetso cyo kuza kwawe

n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?” Yesu yabahaye ibimenyetso, maze arababwira ati: “Nuko

namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” 493 Ntabwo

imvugo imwe y’Umukiza ikwiriye gukoreshwa kugira ngo isenye indi. Nubwo nta muntu uzi

umunsi cyangwa isaha byo kugaruka kwe, twasobanuriwe kandi dusabwa kumenya igihe

ukuza kwe kuzaba kwegereje. Tubwirwa kandi ko kutita ku miburo ye, ndetse no kwanga

cyangwa kwirengagiza kumenya igihe kuza kwe kuzaba kwegereje bizatubera akaga

gakomeye nk’uko byagendekeye abantu bo mu gihe cya Nowa batigeze bashaka kumenya

igihe umwuzure wagombaga kuzira. Ndetse umugani uvugwa muri icyo gice werekana

itandukaniro hagati y’umugaragu ukiranuka n’umugaragu mubi kandi ukerekana akaga

gategereje umugaragu wibwiraga mu mutima we ati: “Databuja aratinze,” werekana uko

271

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!