21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

byashenguraga imitima y’abarinzi nyakuri bityo bibatera kwemera kwihanganira imiruho,

kubura ibyabo n’imibabaro kugira ngo bahamagarire abantu kwihana ngo bibahesha agakiza.

Nubwo uwo murimo warwanyijwe na Satani, wateye imbere mu buryo bwihuse kandi ukuri

kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo kwakirwa n’abantu ibihumbi byinshi cyane.

Impande zose humvikanaga ubuhamya bukora ku mitima, hakumvikana ubutumwa

buburira abanyabyaha, bubwira ab’isi ndetse n’abagize itorero guhunga umujinya wenda

gutera. Nk’uko Yohana umubatiza wabaye integuza ya Kristo yagenje, ababwiriza bageraga

intorezo ku bishyitsi by’ibiti maze bakingingira abantu bose kwera imbuto zikwiriye

abihannye. Imiburo yabo ikomeye yari ihabanye cyane n’imvugo yo guhumuriza abantu ko

hari amahoro n’umutuzo yumvikaniraga ku ruhimbi rw’ababwiriza ba rubanda; kandi aho

ubwo butumwa bwabwirizwaga hose, bwakoraga abantu ku mutima. Ubuhamya bworoheje

kandi butaziguye bw’Ibyanditswe bwageraga mu bantu binyuze mu mbaraga ya Mwuka

Muziranenge, bwari bufite kwemeza abantu ku buryo bake cyane gusa ari bo binangiraga.

Abigisha b’ikirenga mu by’iyobokamana bakuwe mu mutekano udafite ishingiro bari barimo.

Babonye gusubira inyuma kwabo, ugusaya mu by’isi no kutizera, ubwibone no kwikanyiza

byabo. Benshi bahereye ko bashaka Uwiteka bafite kwihana no kwicisha bugufi mu mitima.

Imitima yabo yari imaze igihe kirekire iziritswe ku by’isi noneho bayerekeje mu ijuru. Mwuka

w’Imana yabajeho maze kubw’imitima imenetse kandi yigaruriwe n’Imana, bafatanyiriza

hamwe gutera hejuru bagira bati: “Mwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cyo gucira

abantu urubanza gisohoye.”

Abanyabyaha babazaga babogoza amarira bati: “Nakora iki kugira ngo nkizwe?” Abari

baragize imibereho yaranzwe no guhemukira abandi babatwara ibyabo bahangayikishijwe no

kubibasubiza. Abantu bose bumvaga bamaze kubonera amahoro muri Kristo bifuzaga cyane

ko n’abandi bagira uwo mugisha. Imitima y’ababyeyi yagarukiye abana babo kandi n’imitima

y’abana igarukira ababyeyi babo. Imipaka itewe n’ubwibone no kwifata nabi yakuweho.

Habayeho kwaturirana ibyaha kuvuye ku mutima, kandi abagize umuryango bose bagakora

ibishoboka byose ngo bafashe abaturanyi babo n’inshuti kwakira agakiza. Kenshi

humvikanaga amajwi y’amasengesho avuye ku mutima. Ahantu hose wahabonaga abantu

bafite agahinda, binginga Imana. Abantu benshi bararaga amajoro basenga kugira ngo

bamenye neza rwose ko ibyaha byabo byababariwe, cyangwa se basabira ko abo mu miryango

yabo n’abaturanyi babo bihana.

Abantu b’ingeri zose bazaga bihutira kujya mu materaniro y’Abadiventisiti ari benshi.

Kubw’impamvu zitandukanye, baba abakire, abakene, abakomeye n’aboroheje, babaga bafite

inyota yo kwiyumvira inyigisho ivuga ibyo kugaruka kwa Kristo. Mu gihe abagaragu

b’Umukiza basobanuraga impamvu zo kwizera kwabo, Umukiza yakumiriye umwuka wo

kubarwanya. Rimwe na rimwe umukozi yabaga afite intege nke, ariko Mwuka w’Imana

yahaga ubushobozi ukuri kwacyo. Muri ayo materaniro hagaragaragamo ko abamarayika bera

bayarimo kandi buri munsi abantu benshi biyongeraga ku mubare w’abizera. Iyo

basubiragamo ibihamya by’uko kugaruka kwa Kristo kwegereje, imbaga y’abantu benshi

270

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!