Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Nubwo Gaussen yari umwe mu babwiriza bavugaga Igifaransa b’ibyamamare kandi bakunzwe cyane, nyuma y’igihe gito yaje guhagarikwa mu murimo we, kandi ikosa ry’ingenzi yarezwe ni uko yari yaragiye yigisha urubyiruko akoreje Bibiliya aho kubigishiriza muri gatigisimu y’itorero, igitabo cyoroshye kandi gishingiye ku mitekerereze ya muntu, gisa n’ikitarangwamo ukwizera nyakuri. Nyuma y’aho yabaye umwigisha mu ishuri ry’iby’iyobokamana. Muri icyo gihe yakomezaga umurimo we ku cyumweru yigisha gatigisimu, akaganiriza abana kandi akabigisha Ibyanditswe. Ibitabo bye bivuga iby’ubuhanuzi byanejeje abantu benshi. Nk’umwigisha, umwanditsi, ndetse no mu murimo we yakundaga cyane yigisha abana, yamaze imyaka myinshi akomeza guteza impinduka zikomeye kandi yagize umumaro mu gukangurira intekerezo za benshi kwiga ubuhanuzi bwagaragazaga ko kugaruka k’Umukiza kwegereje. Ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bwamamajwe no muri Scandinavia, kandi burakundwa cyane. Abantu benshi barakanguwe bava mu byo bibwiraga ko ari umutekano badafite icyo bitayeho maze batura ibyaha byabo kandi barabireka basaba imbabazi mu izina rya Kristo. Ariko abayobozi b’itorero ku rwego rw’igihugu barwanya ibiri gukorwa maze bitewe n’ububasha bwabo bamwe mu babwirizaga ubwo butumwa bashyirwa muri za gereza. Ahantu henshi, aho ababwirizaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bagiye bacecekeshwa muri ubwo buryo, Imana yanejejwe no kuhoreza ubutumwa mu buryo bw’igitangaza ibunyujije mu bana bato. Kubera ko bari batarageza mu myaka y’ubukuru, itegeko rya Leta ntiryashoboraga kubabuza kuvuga, bityo barabareka bavuga nta nkomyi. Ibwirizabutumwa ryari ryibanze cyane muri rubanda rugufi, kandi abantu bateraniraga ahantu horoheje mu ngo z’abahinzi kugira ngo bumve ayo magambo y’imbuzi. Abo babwiriza b’abana ubwabo akenshi bakomokaga mu ngo za gikene. Bamwe muri bo bari hagati y’imyaka itandatu n’umunani y’ubukuru; kandi nubwo imibereho yabo yahamyaga ko bakunda Umukiza kandi bakaba barihatiraga kubaho bumvira amatageko yera y’Imana, ntabwo muri rusange bari bafite ubwenge cyangwa ubushobozi butandukanye n’ubw’ab’urungano rwabo. Ariko igihe babaga bahagaze imbere y’abantu, byagaragariraga bose ko bakoreshwa n’imbaraga irenze impano zabo kavukire. Ijwi ryabo n’inyifato byarahindutse maze bavuga bashize amanga bafite imbaraga, bavuga ubutumwa bw’imbuzi bwerekeye urubanza ndetse bagakoresha amagambo ya Bibiliya bati: “Nimwubahe Imana, muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.” Bamaganaga ibyaha biri mu bantu, ntibacyahe gusayisha mu bibi n’ubuhehesi gusa, ahubwo bakanamagana ibyo gukunda iby’isi no gusubira inyuma ndetse bagasaba ababateze amatwi kwihutira guhunga umujinya wenda gutera. Abantu babategaga amatwi bahinda umushyitsi. Mwuka w’Imana wemeza imitima yavuganaga n’imitima yabo. Byateye abantu benshi umwete wo kwiga Ibyanditswe babishishikariye, abataririndaga n’abari barataye imico mbonera bahinduye amatwara, abandi bareka iby’uburyarya bakoraga, maze umurimo ukorwa mu buryo butangaje ku buryo 268

Ibintu By'Ukuri n’abayobozi b’itorero ku rwego rw’igihugu byabaye ngombwa ko bemera ko ukuboko kw’Imana kuri mu biri gukorwa. Byari ubushake bw’Imana ko inkuru yo kugaruka k’Umukiza yamamazwa mu bihugu byo mu karere ka Scandinavia; kandi ubwo amajwi y’abagaragu b’Umukiza yacecekeshwaga, Imana yashyize Mwuka wayo mu bana kugira ngo umurimo wayo ubashe gukorwa. Igihe Yesu yari agiye kugera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi bishimye, batera hejuru amajwi yo gutsinda, bazunguza amashami y’imikindo kandi bavuga ko ari Umwana wa Dawidi, Abafarisayo b’abanyeshyari bamusabye gucecekesha abantu; ariko Yesu abasubiza ko ibyo babona ari ibisohoza ubuhanuzi kandi ko nibaceceka amabuye ubwayo azaririmba. Abantu batewe ubwoba n’ibikangisho by’abatambyi n’abategetsi, bahereye ko bahagarika indirimbo zabo z’ibyishimo ubwo binjiraga mu marembo ya Yerusalemu; ariko bacecetse abana bari bari mu mbuga y’urusengero baririmbye inyikirizo ya ya ndirimbo bazunguza amashami y’imikindo bari bafite bati: “Hoziyana mwene Dawidi!” Ariko Abafarisayo bararakara cyane, baramubwira bati: “Aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati: “Yee, ntimwari mwasoma ngo: ‘Mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?” 490 Nk’uko Imana yakoreye mu bana mu gihe cyo kuza kwa Kristo bwa mbere, ni nako na none izakoresha abana mu kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwe. Ijambo ry’Imana rivuga ko kwamamazwa ubutumwa bwo kugaruka k’Umukiza bikwiriye kugera mu mahanga yose, mu moko yose, mu ndimi no mu mahanga yose rigomba gusohora. William Miller na bagenzi be bahawe umurimo wo kuvuga ubutumwa bw’imbuzi muri Amerika. Iki gihugu cyahindutse ihuriro ry’umurimo mugari w’Abadiventisiti. Aho niho ubuhanuzi buboneka mu butumwa bwa marayika wa mbere bwasohoreye mu buryo butaziguye. Inyandiko za Miller na bagenzi be zajyanwe mu bihugu bya kure cyane. Inkuru nziza yo kugaruka kwa Kristo kwegereje yamamajwe ahantu hose ababwirizabutumwa bageze ku isi. Ubutumwa bwiza bw’iteka ryose buvuga ngo, “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye”, bwamamajwe hafi na kure. Ubuhamya bw’ubuhanuzi bwasaga naho bushyiraho itariki yo kuza kwa Kristo mu gihe cy’umuhindo w’umwaka 1844, bwacengeye cyane mu ntekerezo z’abantu. Uko ubwo butumwa bwamamaraga buva muri Leta imwe bujya mu yindi; hirya no hino habayeho ikanguka rikomeye. Abantu benshi bemeye ko ingingo zivugwa zerekeye ibihe by’ubuhanuzi ari ukuri maze ibyo bari bishingikirijeho by’ubwibone barabireka bakirana umunezero uko kuri. Ababwirizabutumwa bamwe baretse ibitekerezo byabo byo kwirema ibice, bemera guhara imishahara yabo n’amatorero yabo maze bafatanya n’abandi kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu Kristo. Nyamara ugereranyije ababwirizabutumwa bake cyane ni bo bemeye ubwo butumwa bityo umugabane munini mu kubwamamaza bihabwa abakorerabushake boroheje. Abahinzi baretse imirima yabo, abanyabukorikori bareka ibikoresho byabo, abacuruzi bareka ubucuruzi bwabo, abakozi b’abanyamwuga bareka imyanya yabo; nyamara umubare w’abakozi wabaye muto ugereranyije n’umurimo wagombaga gukorwa. Imibereho y’itorero ritubahaga Imana ndetse n’isi yasaye mu bibi, 269

Ibintu By'Ukuri

n’abayobozi b’itorero ku rwego rw’igihugu byabaye ngombwa ko bemera ko ukuboko

kw’Imana kuri mu biri gukorwa.

Byari ubushake bw’Imana ko inkuru yo kugaruka k’Umukiza yamamazwa mu bihugu byo

mu karere ka Scandinavia; kandi ubwo amajwi y’abagaragu b’Umukiza yacecekeshwaga,

Imana yashyize Mwuka wayo mu bana kugira ngo umurimo wayo ubashe gukorwa. Igihe

Yesu yari agiye kugera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi bishimye, batera hejuru

amajwi yo gutsinda, bazunguza amashami y’imikindo kandi bavuga ko ari Umwana wa

Dawidi, Abafarisayo b’abanyeshyari bamusabye gucecekesha abantu; ariko Yesu abasubiza

ko ibyo babona ari ibisohoza ubuhanuzi kandi ko nibaceceka amabuye ubwayo azaririmba.

Abantu batewe ubwoba n’ibikangisho by’abatambyi n’abategetsi, bahereye ko bahagarika

indirimbo zabo z’ibyishimo ubwo binjiraga mu marembo ya Yerusalemu; ariko bacecetse

abana bari bari mu mbuga y’urusengero baririmbye inyikirizo ya ya ndirimbo bazunguza

amashami y’imikindo bari bafite bati: “Hoziyana mwene Dawidi!” Ariko Abafarisayo

bararakara cyane, baramubwira bati: “Aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati:

“Yee, ntimwari mwasoma ngo: ‘Mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe

ritagira inenge’?” 490 Nk’uko Imana yakoreye mu bana mu gihe cyo kuza kwa Kristo bwa

mbere, ni nako na none izakoresha abana mu kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwe.

Ijambo ry’Imana rivuga ko kwamamazwa ubutumwa bwo kugaruka k’Umukiza bikwiriye

kugera mu mahanga yose, mu moko yose, mu ndimi no mu mahanga yose rigomba gusohora.

William Miller na bagenzi be bahawe umurimo wo kuvuga ubutumwa bw’imbuzi muri

Amerika. Iki gihugu cyahindutse ihuriro ry’umurimo mugari w’Abadiventisiti. Aho niho

ubuhanuzi buboneka mu butumwa bwa marayika wa mbere bwasohoreye mu buryo

butaziguye. Inyandiko za Miller na bagenzi be zajyanwe mu bihugu bya kure cyane. Inkuru

nziza yo kugaruka kwa Kristo kwegereje yamamajwe ahantu hose ababwirizabutumwa

bageze ku isi. Ubutumwa bwiza bw’iteka ryose buvuga ngo, “Nimwubahe Imana

muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye”, bwamamajwe hafi na kure.

Ubuhamya bw’ubuhanuzi bwasaga naho bushyiraho itariki yo kuza kwa Kristo mu gihe

cy’umuhindo w’umwaka 1844, bwacengeye cyane mu ntekerezo z’abantu. Uko ubwo

butumwa bwamamaraga buva muri Leta imwe bujya mu yindi; hirya no hino habayeho

ikanguka rikomeye. Abantu benshi bemeye ko ingingo zivugwa zerekeye ibihe by’ubuhanuzi

ari ukuri maze ibyo bari bishingikirijeho by’ubwibone barabireka bakirana umunezero uko

kuri. Ababwirizabutumwa bamwe baretse ibitekerezo byabo byo kwirema ibice, bemera

guhara imishahara yabo n’amatorero yabo maze bafatanya n’abandi kwamamaza ubutumwa

bwo kugaruka kwa Yesu Kristo. Nyamara ugereranyije ababwirizabutumwa bake cyane ni bo

bemeye ubwo butumwa bityo umugabane munini mu kubwamamaza bihabwa

abakorerabushake boroheje. Abahinzi baretse imirima yabo, abanyabukorikori bareka

ibikoresho byabo, abacuruzi bareka ubucuruzi bwabo, abakozi b’abanyamwuga bareka

imyanya yabo; nyamara umubare w’abakozi wabaye muto ugereranyije n’umurimo

wagombaga gukorwa. Imibereho y’itorero ritubahaga Imana ndetse n’isi yasaye mu bibi,

269

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!