21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

cy’ubuhanuzi bwa Daniyeli maze atangazwa cyane n’uburyo ubwo buhanuzi bwari

bwarasohoye neza uko bwavuzwe nk’uko yabibonaga mu gitabo cy’uwo mwanditsi

w’amateka. Aho ni ho yaboneye igihamya cy’uko Ibyanditswe byahumetswe n’Imana. Ibyo

byamubereye igitsika umutima we mu gihe cy’akaga yanyuzemo mu myaka yakurikiyeho.

Ntiyashoboraga kunyurwa n’inyigisho zishingiye ku mitekerereze y’umuntu. Ubwo yigaga

Bibiliya kandi agashakisha umucyo uruseho, yaje kugera ku kwizera gushikamye rwose

nyuma y’igihe gito.

Uko yakomezaga gucukumbura ubuhanuzi yageze aho yizera ko ukugaruka k’Umukiza

kwegereje. Amaze gutangazwa n’uko kuri kw’ingenzi, yifuje kumenyesha abantu uko kuri;

ariko imyizerere rusange y’uko ubuhanuzi bwa Daniyeli ari ubwiru kandi ko budashobora

kumvikana yamubereye inkomyi ikomeye cyane mu nzira ye. Amaherezo, nk’uko Farel yari

yarabigenje mbere ye abwiriza ubutumwa i Geneve, Gaussen yiyemeje gutangira yigisha

abana. Yiringiraga ko azakundisha ababyeyi ubutumwa anyuze kuri abo bana.

Nyuma yaho ubwo yavugaga ku mugambi yari afite ubwo yafataga uwo mugambi

yaravuze ati: “Ndifuza ko ibi byumvikana neza, impamvu si uko iyi gahunda ifite agaciro

gake, ahubwo ibiri amambu, ni kubw’agaciro kayo gakomeye, ni yo mpamvu nifuza kuvuga

iby’izi nyigisho mu buryo bworoheje kandi nkazibwira abana. Nifuzaga gutegwa amatwi,

kandi natinyaga ko ntari kunvwa iyo ntangirira ku bantu bakuze.” “Kubw’iyo mpamvu,

niyemeje gusanga abakiri bato. Nteranya abana; iyo itsinda ryabo ryagutse, iyo bigaragaye ko

bateze amatwi, bafite ubwuzu, bibanejeje, nkabona ko basobanukirwa kandi babasha

gusobanura ingingo twaganiriye, ubwo mba niringiye ryose ko bidatinze ngomba gutangiza

itsinda rya kabiri kandi ubwo ni bwo abakuze nabo bazamenya ko bakeneye kwicara maze

bakiga. Igihe ibyo bikozwe, umugambi uzaba ugezweho.” 489

Umuhati we wageze ku ntego. Ubwo yabwirizaga abana, abantu bakuze na bo baje

kumwumva. Amabaraza y’urusengero rwe yabaga yuzuye abantu bamuteze amatwi batuje.

Muri bo habaga harimo abantu bakomeye, intiti, n’abanyamahanga babaga baje gusura

umujyi wa Geneve; kandi muri ubwo buryo, ubutumwa bwabashije kugezwa no mu bindi

bihugu.

Gaussen atewe ubutwari no kubona ageze ku ntego, yacapishije ibyigisho bye afite

ibyiringiro yuko bizatuma abantu biga ibitabo by’ubuhanuzi mu nsengero z’abantu bavuga

Igifaransa. Gaussen yaravuze ati: “Gucapisha ibyigisho byigishwaga abana, kenshi

byasuzugurwaga n’abakuze bafatiye ku rwitwazo rutari ukuri bavuga ko bitumvikana, kwari

ukubwira abakuze nti, ‘Ni mu buhe buryo bishobora kutumvikana mu gihe abana

babisobanukirwa?’ ” Yongeraho ati : “Nari mfite icyifuzo gikomeye cyo gutuma ubuhanuzi

bumenyekana mu bantu bacu uko bishoboka kose.” “Kuri jye nta nyigisho zindi nabonaga ko

zamara ubukene bw’abantu muri icyo gihe nk’uko bikwiye.” “Izi nyigisho nizo zidutegurira

guca mu kaga kari imbere no kudutera kuba maso kandi tugategereza Yesu Kristo.”

267

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!